๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐๐
Duheruka tuvuye kurya dutegereje ko isaha ya Lunch irangira nkabona Kevine nundi mukobwa baje kundeba ubwoba bukanyica nkakeka ko yaba azanye na Anitha byarangiye gute reka dukomeze…
Nkibabona nabaye nkuwikanga yewe mbona ntanaho guhungira mfite ndavuga nti hapfa uwavutse reka nemere nyine mpebere urwaje.
Baraje uko ari babiri baransuhuza.
Kevine: umeze ute se bro?
Njyewe: meze neza cyane wowe se umezute?
Kevine: meze neza.
Njye: ni byiza iyi nshuti yawe ko itavuga ni ikiragi se? ( Nti mumbaze izi confidence aho nari nzikuye kuko ndabizi neza ko mubantu batari serie arinjye wambere mu Rwanda rwose)
Kevine ntabwo mbizi niyivugire nawe ni umuntu mukuru. Uwo mukobwa isoni zari zamwishe koko nuko aransubiza ati โmeze ute se? Nanjye meze neza”
Nahise numva avuga ikijwi kinini ndavuga nti niba uri Anitha rwose ntibyakunda kuko njyewe nkunda umuntu unyiteteshaho ubuse yazajya anyiteteshaho nikikijwi gikanga abana? Abakobwa muvuga nkabagabo ndabasuhuje muzamure ikiganza dusubizanye.
Kevine: Oky hura ninshuti yanjye yitwa Alice.
Njye: ( nahise niruhutsa ndavuga nti lmana ishimwe ntabwo ari Anitha nuko moitankomeza mubwira bivanze no kumwenyura) nishimiye guhura namwe.
Alice: nange nishimiye guhura namwe rwose. (Ubwo yabivugaga ariko acishamo akanaseka bivanze no kumwenyura )
Kevine: uraba ufite umwanya ryari se ngo dukore za gahunda?
Njye: nubungubu ndawufite ushaka umbwire tugende….Alice yahise amuca mu ijambo nuko ati:
Alice: ariko mana yanjye sha kumbi wari ufitanye gahunda nuno mujama ukanshuka ngo nguherekeze ngo hari akantu ngo ugiye kureba?
Njye: urafushye se Alice weee?
Alice: ( aho kuvuga ahubwo arahiguma ndetse ahita yikubita aranigendera nanjye nti nikigende ndabona kigira numushiha)
Kevine: oky noneho tugende.
Twahise tugenda gusa bakundaga kuba bicaye abantu noneho ubwo turahagarara antungira agatoki mu bakobwa bari barimo aho ngaho.
Cyakoze reka mbabwire sha abagabo baremewe ibintu byiza koko. uyu mukobwa noneho narimbonye sinzi ngo mu kigo namugereranya nande. Niba aruko aribwo nari ntangiye gutereta simbizi rwose.
Anitha yari umukobwa mwiza mana yanjye nanjye ntago nabona ukuntu mbibasobanuriramo, yari umukobwa mwiza uvuze ngo ngiye kumugereranya na Divine sha hari ibitagereranyika pe a
Anitha yari mwiza bigaragarira buri wese ahubwo ubundi kuki na mbere hose ntamubonaga? Ariko sinakwirenganya inzoka yari indyamyemo yari itari yabyuka.
Anitha yari umukobwa w’ inzobe ariko itari inzobe cyane mbese wa mukobwa nyine uri nature ahantu hose. Yisigaga amavuta asanzwe igihe abandi babaga bisize nibitabaho ngo bakunde babe beza kandi we nti byamubuzaga kuba mwiza rwose.
Yari muremure ariko nanone bidakabije cyane nka 1m and 60-70 cm hafi aho.
Yri afite amabere atari manini atari manini aringaniye kandi nakundaga bene abo bakobwa. Noneho yari ateye neza mana yanjye.
Afite munda hatari hanini hameze neza rwose. yari afite ikintu noneho kitwa nyashi dore ko zizadutura kugasi kuri rwarwego wagirango ni we waziremeye. mana yanjye aha ho narimaze kugwa neza neza.
Nakomeje mwitegereje meze nkigicucu rwose sinzi ukuntu yahagurutse aba aratambutse ndebye ingendo ndumirwa neza, dore ingendo ,dore amaguru meza , dore umwana uteye neza pe. Ntayindi ndirimbo yahise inzamo uretse imwe ya King James ati: wagirango wariremye kuko waransajije ….
Nakomeje mwitegereza mpita numva ubwenge bwose bwose bwose buragiye no kwitekerereza Divine sinari nkibibashije.
Nahise mbaza kevine nti: ” Kevi utabeshye uriya mukobwa uri kunyereka niwe uri kumbwira ko yankunze?”
Kevine: urasaze se aka kanya? Umva uriya mukobwa aragukunda yaragusariye mbese ntiwabona ntiwabyumva.
Njye: kevin tugende tuva ngaha tugende kuko uriya mukobwa ansambanyirije ubwonko mbega umukobwa mwiza mana yanjye weee ubu ninde uzamutsindira?
Nahise mva aho ngaho nihuta cyane musigaho nawe yumiwe ngenda ndi gutekereza kumukobwa witwa Anitha.
Nagiye ndikwibaza ukuntu ari mwiza ukuntu, ateye neza, mu kigo cyose ubanza ariwe yari kuba ari misi w’ ikigo rwose. Nakomeje kwibaza ibibazo byinshi nibaza icyaba cyaratumye kunkunda, nibaza impamvu ya byose ntangira gutekereza ikintu naba ndusha abandi basore bose cyatuma ankunda.
Ikigaragara cyo nuko abahungu bamuteretaga ari benshi rwose mu kigo cyacu, nakomeje kumutekerezaho nibwo nahise ntangira kwibuka umunsi mama ambwira ati: ”
Sinzi kuntu agatima kateye mpita nongera kwibuka Divine umutima umutima numva urandiye maze nti:” ibaze nk’ubu ngubu abaye ari Divine umutumye kugirango aze gusuzuma neza ngo amenye niba koko ibintu namubwiraga ko mukunda ari ukuri?
Ubwo muri uko nari ndi gutekereza ikintu nakora nagiye kubona mbona abahungu batatu barinjiye, bigaga mu wa gatandatu binjira mu ishuri ryacu.
Muri aba bahungu uwo narinzimo yitwaga patrick. Aba bahungu rero bari bo bahungu ba mbere twari tuzi mu kigo yuko batereta abakobwa cyane.
Bahise baza barambwira ngo turagushaka. Numvise nikanzemo ndavuga nti ubwo baje rwose bashobora kuba bagiye kumbaza Divine. Bahise bansaba ko twajyana hanze bakambwira , twarasohotse hanze kuko bangaga kwiteza abantu turi muri Class.
Nta kindi kintu nanjye nahise ntekereza nahise ntekereza ko aribyo bagiye kumbaza uko byagenda kose. twageze hanze ahantu hasa nahihereyemo kuburyo niyo baniga ntari bubashe kuhivana.
Umwe ati: ” umeze ute se bro” nanjye ni meza neza.
Patric yandebye mu maso ubonako yanarakaye cyane maze arambaza ati ese umukobwa witwa Divine waba muzi?
Nkuko nanjye nari nabicyetse rwose nimo byagenze ntakindi kintu yashakaga kumbaza. Nahise mubwira nti yego ndamuzi. Arambaza ngo mupanga iki? Mupfana iki?
Nahise mbabwira nti ntakintu dupfana kandi nta n’ibintu dupanga birenze.
We afite umujinya ati: ” umva nkubwire rero bro icyo ugomba kumenya cyo ni kimwe n uko uriya mukobwa ugomba kumugendera kure, ukaturekera amahoro yacu. Umukobwa ni uwacu siwawe niba ushaka gukunda uzashake ubundi bukobwa bazonzwe ninzoka mukigo buruzuye kuko nibwo bugukwiriye.
Amahitano ni ayawe, umureke cyangwa se tuzaguhe isomo. Nabuze ikindi kintu nakora kuko bari abagome mu kigo cyose nta muntu utari ubazi kuko twese twifuzaga kuzabona barangije bakagenda promotion yabo yaduteshaga umutwe byahatari.
Ntakikindi nakoze nahise mbabwira yuko nyine ngomba kumureka hanyuma namara kumureka bakagumana amahoro yabo.
Ntibyatinze amasaha yakomeje kwicuma igihe cyo gutaha kiragera ndetse uwo munsi mpita ntaha mbere nihuta cyane kugirango ntaza guhura na Divine cyane ko bari bamaze no kumumbuza.
Mumasaha ya nijoro rero Liliane yanzaniye telefone ambwira yuko hari umuntu uri kunshaka kuri telefone yiwe. Numva ni Kevine maze ati: ” bimeze bite se bro? Nanjye ni nineza ntarb. Nawe ati ko utambwiye se washinye cyangwa? Nanjye nti uriya mukobwa ni mwiza pe ntabwo ari uwo kurwego rwanjye ntazamukubitirwa.
Kevine: ariko bro wagiye ureka ubwoba koko ibyo bintu ubwo uri kwigira ni ibiki nimba ari wowe yakunze se azabizire abo bose uri kuvuga ntababona ariko yahisemo wowe.
Nahise mubwira ati reka mama we ngira agatwe gatoya nka karinda uruguma kandi icyo ntekereje gukora cyose ngomba kugitekerezaho neza. Uriya mukobwa ni mwiza bigaragara ku rwego rwohejuru.
Ngaho tekereza imyaka yose asigaje niyo nsigaje imbere noneho tekereza ko nyuma yumwaka ntazongera no kumubona kuko ubuzima burahindagurika kandi burirukanka cyane, ubwo se urumva ntazaba nsebye reka reka rwose ntabwo ari uwanjye mfite iki se cyatuma aba uwanjye? yahise ambwira ati: ” ibintu ntabwo aribyo byubaka bro hubaka urumundo.
Twaganiriyeho utundi tuntu dukeya arinako akomeza kundema mugatima turatanduka a Liliane mpita muhanagara atwara phone ye.
Tukimara gutandukana nahise mbona nimero ntazi impamagaye mpita ngira ubwoba ntekereza yuko yaba ari Divine ubwoba bwakomeje kunyica irinda igeraho yikuraho natinye kuyifata. Ikimara kwikuraho yahise yongera arahamagara ndavuga ati ariko ubundi ko nta muntu mfitiye ideni uwamwitaba ikiba kikaba. ubwo nahise nkanda yes nshyira ku gutwi numva n’ ijwi ry’ umukobwa ariko nari ntarasobanukirwa ngo ninde , ubwo nagiye kunva nakajwi keza kadasanzwe mbese nyine kakandi kinjira mumisokoro kati: ” hello” ………………..Loading Part 11
โข Uyu mukobwa ninde?
โข Divine se nemere mureke?.
โข Anitha se ubu ntiyaba yatumwe na Divine bahu?
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandikamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakimwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ