U Bufaransa bwatangaje ko muri Nzeri buzemera Palestine nk’igihugu cyigenga, Amerika irabamagana
Mu makuru ashyushye ari kuvugwa mu rwego rwa dipolomasi mpuzamahanga, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka igihugu cye kizemeza ku mugaragaro ko Palestine ari igihugu cyigenga. Ni ubutumwa bwatanzwe mu ijwi rifite intego n’umwete, mu nama mpuzamahanga yabereye i Paris, aho Macron yavuze ko “igihe kigeze ngo isi yose ihagararire amahame y’ubutabera n’uburenganzira bw’abaturage ba Palestine.”
Ibi bivuze ko u Bufaransa buzaba igihugu cya mbere mu bigize itsinda rikomeye rya G7 kigaragaje ku mugaragaro ko Palestine ari igihugu cyigenga, ibintu bishobora guhindura cyane isura y’ibiganiro mpuzamahanga ku kibazo cy’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ariko nanone, inkuru yakurikiye vuba ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashyigikiye uwo mwanzuro. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yagize ati:
“Twamaganye uwo mwanzuro w’u Bufaransa. Amerika iracyemera ko ejo hazaza h’abaturage ba Palestine hagomba kugerwaho binyuze mu biganiro n’amasezerano yihariye atabogamye, si ugutangaza ubwigenge mu buryo budasanzwe.”
Iyi mvugo ya Amerika yongeye kugaragaza ukuntu iki kibazo kiri mu mu bibazo bikomeye hagati y’ibihugu bikomeye ku isi.
Ese Palestine ubusanzwe itigenga, igengwa na nde?
Palestine, nk’uko yemejwe n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye muri 2012 nka “State of Palestine” ariko idafite uburenganzira bwose nk’ubw’ibindi bihugu, kugeza ubu ntiyemerewe kwigenga byuzuye. Mu rwego rwa politiki n’ubutegetsi, igice kinini cy’ubutaka bwa Palestine kiri mu maboko ya Israel kuva mu 1967, cyane cyane mu Ntara ya Cisjordanie (West Bank) ndetse na Gaza.
Muri West Bank, hari ubutegetsi bwa Fatah buyoborwa na Perezida Mahmoud Abbas ariko burinzwe cyane n’ingabo za Israel, kandi buri munsi abaturage bahura n’igenzura n’imbogamizi ziterwa n’iki gihugu.
Mu gace ka Gaza, ubutegetsi bufitwe na Hamas kuva mu 2007, ariko na ho ubukungu, imipaka n’igenzura rikomeye bigenzurwa cyane na Israel ndetse na Misiri.
Ibi bituma Palestine itagira ubuyobozi bwigenga bwuzuye: nta muryango mpuzamahanga yinjiramo nk’igihugu cyuzuye, nta pasiporo nyirizina ifite yemejwe n’isi yose, kandi ibikorwa byinshi bya leta bijya bigendera ku masezerano n’imbogamizi ziriho hagati ya Palestine na Israel.
Icyo bivuze ku ruhando mpuzamahanga
Umwanzuro w’u Bufaransa, nubwo utegerejwe muri Nzeri, ushobora gufungura urundi rugamba muri dipolomasi mpuzamahanga. Kuba igihugu gikomeye nk’u Bufaransa cyemeje ko Palestine ari igihugu cyigenga bishobora gushyira igitutu gikomeye ku bindi bihugu byo mu Burayi cyangwa ibikomeye muri G7, bikongera kuganira ku buzima bw’abaturage b’i Gaza na Cisjordanie.
Ariko nanone, amagambo ya Marco Rubio yerekana ko Amerika idashaka gufungura uwo muryango idahuje na Israel. Uko ibintu bizagenda mu mezi ari imbere bizaba ari isomo rikomeye ku buryo isi ifata ikibazo cya Palestine—niba igenda yegera ubwigenge nyakuri cyangwa niba ikomeza kubaho mu mwijima w’igenzura ry’amahanga n’amasezerano adahinduka.



Ikinyamakuru cyacu kirakomeza gukurikirana iyi nkuru, kikazabagezaho amakuru mashya uko azajya aboneka.
Dukurikire kuri WhatsApp Channel ukanze kuri iyo link, ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j