DRC: Dr Oscar Balinda yatangaje amagambo akomeye ku guhindura amateka y’igihugu
Mu gihe ibibazo by’umutekano muke n’ihungabana ry’imiyoborere bikomeje guheza abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buzima bukomeye, Dr Oscar Balinda yongeye kuvugira mu ruhame amagambo adasanzwe, agaragaza ko hari impinduka zikomeye zishobora kuba ku butaka bwa RDC.
Mu butumwa yatangaje mu ndimi nyinshi zikoreshwa muri RDC, Dr Balinda yagize ati:
“Ntituzasubira inyuma, kandi ntibantadutera tuzabakurikira kugeza Kinshasa.”
Aya magambo yuje ubushongore yaje mu gihe imirwano n’amatsiko ku hazaza h’igihugu bikomeje gucicikana mu bice binyuranye. Dr Balinda yavuze ko mu myaka yashize inshuro nyinshi bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo, bagasaba ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ariko kuri ubu, ibyo byose byarahindutse.
“Uyu munsi ntitukiri abo gusaba ibiganiro. Ahubwo ni leta izasimbura iyi iriho izatugana. Tuzaba twiteguye gufatanya kubaka amahoro y’igihugu cyacu,” ni ko Dr Balinda yakomeje ashimangira.
Mu butumwa bwe, Dr Balinda yagaragaje neza ko umutwe we ufite icyerekezo kinini ku hazaza h’igihugu, avuga ko ari bo Leta izakorana na yo mu bikorwa by’ingenzi bikenewe ngo RDC izongere kwiyubaka. Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:
Kongera guhuza igihugu no kucyubaka mu mahoro, ndetse no gusubizaho ubusugire bw’igihugu n’ubutegetsi kuri buri gace kose;
Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo, hashingiwe ku gukemura ibibazo by’amateka n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu;
Kuvugurura no kongera kubaka igisirikare k’igihugu, gishyirwamo abavandimwe bose kandi gikora nk’igisirikare nyacyo cy’igihugu;
Gushyiraho amatora anyuze mu mucyo kandi atagira uko angana, kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, hagamijwe gushyiraho ubutegetsi bwubahiriza itegekonshinga n’amahame ya demokarasi;
Gushyiraho inzego nshya zizatuma habaho urwego rushya rwa politiki, rufasha mu gusimbuza ibihe by’umwijima byaranze igihugu;
Gushyiraho cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga rishya, rihesha abaturage bose ijambo n’uburenganzira bungana.
Ibi byatangajwe na Dr Oscar Balinda ntibyafashwe nk’amagambo asanzwe y’umunyapolitiki. Ni ijwi riva mu mitima y’abaturage benshi bifuza impinduka zifatika nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, ruswa, n’imiyoborere mibi.
I Kinshasa, kugeza ubu nta gisubizo gifatika kiratangwa ku magambo ye. Ariko abasesenguzi ba INGANZO HUB bemeza ko aya magambo ashobora kuba ikimenyetso cy’uko imbarutso y’impinduka ishobora gutangira gucumba.
RDC iracyari mu rugendo rurerure rwo gushaka amahoro arambye n’ubuyobozi bwubahiriza amahame adaheza abaturage bose. Abantu benshi bibaza niba amagambo ya Dr Balinda azaba imbarutso y’icyizere gishya, cyangwa se intangiriro y’indi ntambara y’amarira.