Inkuru y’urukundo: Amarira y’utaribagiranye igice cya 1
Igice cya 1: Diane
Nari mfite imyaka makumyabiri n’itanu ubwo namubonaga bwa mbere. Nibuka neza umunsi wambere Diane yinjiye mu rusengero rwa paruwasi yacu—yinjiye mu buzima bwanjye nk’akazuba k’izuba ryo mu mpeshyi: atuje, atarakaye, ariko afite imbaraga zidasanzwe. Yari yicaye ahagana inyuma, ariko mu maso ye harimo icyerekezo, aho ubona umuntu utari gusa umushyitsi, ahubwo ufite ubutumwa bwo gutanga. Icyo gihe sinari nzi ko uwo munsi uzahindura amateka y’ubuzima bwanjye.
Nari maze imyaka ibiri ntuye muri ako gace, nakoraga akazi k’ubunyamabanga mu muryango mpuzamahanga w’urubyiruko. Nari umuntu wihagararaho, ukunda amahoro, ariko kandi wari warakomeretse mu rukundo rutigeze rumpira na busa. Diane rero, ubwo yansabye kumufasha kumenya uko gahunda z’itorero zitangira n’uko zikurikirana kugeza zirangiye, nisanze ngize icyo nkora kitari gusa ugufasha—nari ndimo kwiyakira, binyuze ku muntu nari ntaramenya.
Twahereye aho tuganira gake gake, turabyinana ku munsi mukuru w’urubyiruko, ku cyumweru gikurikira turatumirana turasangira, hanyuma bitangira kuba umuco: guhura nibura kabiri mu cyumweru, tukanavugana buri munsi binyuze mu butumwa bugufi, ubutumwa buvanze n’urwenya, imbamutima, ndetse rimwe na rimwe no kubwirana nabi, tugahita dusabana imbabazi.
Nyuma y’amezi atandatu, umunsi umwe dufashe urugendo tujya gusura umusaza wari warabaye umuyobozi w’itorero, Diane yarambwiye mu ijwi rituje:
“Corneille, ndumva meze nk’uwabonye umuryango nari narabuze.”
Naramwitegereje ndamwenyura, sinabasha gusubiza ako kanya. Ariko umutima wanjye warahagurutse. Hari ikintu gifite uburemere cyari kirimo kuvuka ako kanya, muri nge nabyiyumvagamo, no kuri we nkabibona, Diane uwo munsi yari akeye.
Hashize icyumweru, namwandikiye urwandiko rugizwe na paje eshatu. Navugagamo byinshi: uko namubonye bwa mbere, uko umutima wanjye wari warakomerekejwe ariko ubu wumva uruhutse, uko yashyize ituze mu ntekerezo zanjye zari zarabaye nk’imisozi itagira amazi.
Nyuma urwandiko nararumushyikirije, nyuma nawe yanyandikiye igisubizo cyiza, ariko kigufi: “Ndagukunda. Maze igihe ndwana na byo, ariko noneho ndabyemeye.”
Twatangiye gukundana ku mugaragaro. Imiryango yacu yaje kumenya ibyacu nyuma y’amezi abiri. Mama wanjye yari yishimye cyane kuko yambwiraga ko nari maze igihe kinini ntaseka uko bisanzwe. Papa we yarambwiye ati: “Umukobwa ubasha kugukura mu bwigunge, uwo si uwo kurebera gusa, ni uwo kurinda no kwitaho.”
Mu gihe cy’amezi yakurikiyeho, twagize ibihe byiza kurusha ibindi byose. Urugendo rw’amasengesho twarukoreye hamwe, twasangiye ubuzima bushingiye ku ndoto. Yanyandikiraga utuzina duto mu biganza byanjye iyo twabaga turi kumwe, rimwe ati “umutima”, ubundi “amahoro”, rimwe na rimwe akandika “wa wundi”.
Ariko uko urukundo rwacu rwiyongeraga, sinari nzi ko hari ibindi byari byihishe inyuma yarwo. Ijoro rimwe, ubwo twari twicaranye ku ntebe iri muri pariki y’i Nyandungu, Diane yandebye mu maso yanjye adaseka, aravuga:
“Corneille, hari ikintu ngomba kukubwira. Maze amezi abiri numva umubiri wanjye utameze neza. Nabanje kubyirengagiza, ariko none byabaye byinshi. Gukomeza kubigumana biri kumvuna”
Naratuje ndamwumva. Arakomeza:
“Ejo nari kwa muganga. Banyohereje kwipimisha byimbitse. Ubu ndacyategereje ibisubizo, ariko… numva ntameze neza mu mutima.”
Icyo gihe sinatekereje byinshi. Naramuhumurije, musaba kuruhuka. Natekerezaga ko ari ihungabana cyangwa stress, kuko yari yarabaye imfubyi ku myaka 17. Sinigeze ntekereza ku bindi bikomeye.
Icyumweru cyakurikiyeho cyari icyumweru cy’impinduka. Umunsi wo kwakira ibisubizo bya muganga wageze. Twari twicaye hamwe, ubwo umuforomo yamuhamagaraga, twahagurutse aho twari twicaye ndamuherekeza. Twicaye aho uwo muforomo yari atweretse bategerereza ibisubizo. Hashize iminota mirongo itatu, muganga araduhamagara, twinjira mu cyumba gito cyuzuye amafoto y’abantu batandukanye.
Muganga yaratuje, ahita atangira atavuga byinshi:
“Bwana na Madamu, Diane afite ikibazo gikomeye. Ni kanseri y’udutsi tw’ubwonko. Igeze ku rwego rwa gatatu. Tugomba gutangira imiti yihuse.”
Ibyo numvaga bisa n’inzozi mbi. Narebaga Diane, yari atuje, ariko amaso ye yavugaga ikintu kimwe: gutinya. Nikije umutima, ubundi mufata ukuboko, ariko narimo nsenyuka imbere muri njye. Ni bwo nahise menya ko isi yari itangiye kwikuramo urumuri rwanjye.
Ku munsi wa kabiri w’ubuvuzi, Diane yatangiye koroherwa gake. Gusa imiti yamuteraga isesemi, ariko ntiyigeze anyaka akabando k’icyizere yari yarandemyemo. Yandikaga akajambo buri joro muri telefoni ye ubundi akakanyoherereza mu butumwa bugufi: “Ndacyariho, Corneille. Ndagukunda.”
Namwitayeho uko nshoboye. Naretse akazi kange gasanzwe ka burimunsi kuko katumaga mbura umwanya wo kumwitaho, nshaka ako maraho umwanya muto, kungira ngo mbihuze n’akandi kanya gato ko kuba hafi ye. Umunsi umwe, twari twicaye mu cyumba twakundaga kwicaramo nge na we, hamwe twakundaga kujya tugatuza tugasoma ibitabo, tugasenga ndetse tukanasangizanya ibyifuzo n’imigambi yacu, Diane aravuga:
“Niba ntazakira, ndashaka ko uzamenya ibintu bitatu: icya mbere, narakunzwe ni ukuri kandi nakunzwe nawe mukundwa. Icya kabiri, ndagushimira kuba utarambaye kure igihe cyose twabanye. Icya gatatu… igihe uzabasha kongera gukunda, ntuzabifate nk’ubuhemu.”
Naraturitse ndarira. Sinari nzi uko nabisobanura, ariko nahamyaga ko umutima wanjye utazongera gutera nka mbere. Yari amaze kuba ubuzima bwanjye.
Nyuma y’amezi atandatu, uburwayi bwarushijeho gukomera. Yatangiye kujya mu bwigunge. Twagiraga igihe cyiza gito tugaseka, tugakina bivanze no gusenga, ariko icyo gihe gisimburwa n’iminota myinshi yo kurwana n’ububabare bukabije yahuraga na bwo. Umunsi umwe, yansabye ko tujya ahantu hatuje.
Twagiye ku musozi muto wari uherereye hafi ya paruwasi. Twicaye ku ntebe iri ku gasozi, tureba umujyi munsi yacu. Yarambwiye ati:
“Ndashaka gusinzira ariko nkasinzira mbanje gusubira aho nakunze, aho twahuriye bwa mbere. Nshaka ko utazibagirwa. Uzakomeze wandike. Inzozi zacu ntizipfuye. Zirakomereza mu rukundo, mu kwandika, mu kubabarira.”
Iminsi micye nyuma, Diane yasinziriye iteka. Byabaye mu gitondo cya Mutarama, ubwo izuba ryabaga rito. Yari afashe akaboko kanjye, asa nk’uruhutse. Umwuka we wahagaze atuje, asa n’uwishimye, asa n’uwari asize ubutumwa.
Naratuje, sinarize ako kanya. Ariko umutima wanjye warasandaye. Nari nabuze umukobwa w’ubuzima bwanjye. Nari nabuze igice cyanjye.
Iyi ni yo ntangiriro y’urugendo rwange nk’uwakundanye n’ukuri, gusa nkakubura nabi, ariko nkasigarana ubuzima bwuzuye ibikomere n’icyizere gike. Ariko burya… amarira y’utibagiranye ahora ahura n’inkuba, ntibibujijwe. gukomeza urugendo.
—
Witegure Igice cya 2: Ibaruwa Diane Yasize
Ese hari ubutumwa bwihishe yasize? Ese Corneille azakomeza kuba mu mibabaro cyangwa urugendo rwe ruzatangira kuva mu mwijima?
ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE HANO, KIRAGERA KU MWANDITSI NEZA KANDI KIRANAGARAGARA KURI WEBSITE
[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]