AFC/M23 Yihanangirije Leta ya Kinshasa: “Ntituzava i Goma n’i Bukavu, ni iwacu”
Goma, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) — Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rifatanyije n’umutwe M23, ryatangaje ku mugaragaro ko ritigeze na rimwe rigira umugambi wo kuva mu mijyi ya Goma na Bukavu, ahubwo ngo rizahaguma kuko ariho ryafatanyije n’abaturage kugarura ituze n’imibereho myiza, ndetse ko aho hantu ari iwabo.
Aya magambo yatangajwe n’umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Oscar Barinda, mu kiganiro cyahuje abanyamakuru i Goma. Ibyatangajwe na Barinda bikaba binyomoza ibyari bimaze iminsi bitangazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko AFC/M23 yemeye kuva mu bice yafashe nyuma y’ibiganiro biri kubera i Doha, muri Qatar.
“Ntabwo duteze kuva i Goma n’i Bukavu. Ahubwo tuzafatanya na Kinshasa gusubiza Leta ku butaka bwose bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,” ni ko Oscar Barinda yatangaje.
Yongeyeho ko igihugu cyacumbagiye mu miyoborere, aho uturere twinshi twafashwe n’imitwe yitwaje intwaro, Leta y’i Kinshasa nayo ikaba idafite ubushobozi bwo kuhagera cyangwa kuhategeka. Yatanze ingero z’intara ya Mai-Ndombe n’iya Ituri, aho imitwe nka CODECO yagize ibice bimwe repubulika zayo bwite, mu gihe AFC/M23 yo ngo yagaruye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
“Turi igice cya Kinshasa kugira ngo tugarure Leta ku butaka bwa Congo yose,” Barinda yakomeje avuga. “Abaturage baratuzi, abana bariga, abacuruzi baracuruza, ibitaro birakora, umutekano urahari — ubwo ni bwo butegetsi abaturage bakeneye.”
Ikibazo cy’Imishyikirano ya Doha
Mu gihe ibiganiro bihuje ubutegetsi bwa Kinshasa n’AFC/M23 bikomeje muri Qatar, impande zombi zitangaza amakuru adahuye. Leta ya RDC, binyuze mu muvugizi wayo Patrick Muyaya, yagaragaje ko AFC yemeye kuva mu duce yafashe. Ariko AFC/M23 yo irabihakana yivuye inyuma.
“Mu biganiro bya Doha ntacyo dusaba Leta, ahubwo tureba uko haboneka amahoro arambye,” Barinda asobanura, agaragaza ko ari ibiganiro byo kuganira ku iherezo ry’intambara, ariko bidakuraho uburenganzira bwabo ku butaka bafashe.
Barinda yemeje ko AFC/M23 ikomeje kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, ariko anasobanura ko bazakomeza kwirwanaho igihe cyose bazaba batewe, cyane cyane mu rwego rwo kurinda abasivili bo mu bice babarizwamo.
“Ntituzava hano, ni iwacu”
Mu bisubizo byatanzwe ku banyamakuru bamubajije niba bazemera kuva i Goma n’i Bukavu, Oscar Barinda yahakanye yivuye inyuma:
“Turahari kandi tuzahaguma. Nta kuhava. Hano ni iwacu.”
Uyu muvugizi wungirije yahamirije itangazamakuru ko Goma, yafashwe ku ya 27 Mutarama 2025, na Bukavu, yafashwe ku wa 16 Gashyantare 2025, ari ibice bizakomeza kugumamo AFC/M23 nk’igice cy’ishyirwa mu bikorwa ry’ubutegetsi bushya bifuza kubaka.
Isesengura ry’Impuguke za INGANZO HUB
Aba barwanyi bakomeje kwemeza ko bafite inshingano zo kugarura ituze no kurengera abaturage, ariko ibi birakomeza kugibwaho impaka n’impuguke n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, ivuga ko mu bice byigaruriwe na AFC/M23 harakigaragara ibikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa rubanda.
Hari impungenge z’uko ubu butumwa bushya buvugwa n’AFC/M23 bushobora gusubiza inyuma inzira y’amahoro n’ubusugire bwa RDC, cyane cyane igihe impande zitagaragaza ubushake bwo gukurikiza ibyo zumvikanyeho mu biganiro by’amahoro.