Mutualité Shikama y’Abanyamulenge yavuze uburyo ibayeho mu Burundi ndetse n’uko ibanye na Leta
Umuryango w’Abanyamulenge baba mu Burundi, bibumbiye mu muryango wa Mutualité Shikama-Burundi, watangaje ko ubayeho neza, uhakana amakuru avuga ko baba bafitanye ikibazo n’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi.
Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2025, ryashyizweho umukono na Vise Perezida w’Umuryango, Kiruhura Patrick, ndetse n’Umunyamabanga, Ruboneka Laurent.
Iri tangazo rigira riti:
“Twebwe Umuryango wa Banyamulenge bahuriye muri Mutualité Shikama-Burundi, turamenyesha ko tubanye neza n’ubutegetsi bw’u Burundi, ndetse kandi turisanga ku mutekano mwiza buduha.”
Bakomeza bagira bati:
“Bamwe muri twe bageze muri iki gihugu bahunze, abandi bakigezemo baje kwiga, mu gihe n’abandi bakigezemo kubera ubucuruzi, ariko twese dufite umutekano.”
Mu butumwa bukubiye muri iri tangazo, umuryango w’Abanyamulenge uba mu Burundi wemeje ko ubuzima bwabo bwifashe neza mu mibereho, mu bukungu ndetse n’uruhare rwabo nk’abaturage batuye igihugu neza nk’abandi. Ndetse impunzi zigize uwo muryango, ngo na zo zishimira ibikorwa by’ituze zifatanyamo binyuze ku bufatanye bwa Leta y’u Burundi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), n’ibihugu byemera kwakira impunzi ku butaka bwabyo.
Iri tangazo rije rikurikirana n’ibihe by’akajagari byabaye mu mpera z’umwaka ushize, aho bamwe mu Banyamulenge bafungiwe mu Burundi, cyane cyane i Bujumbura. Abenshi mu bafashwe icyo gihe bakekwagaho imikoranire n’umutwe wa M23, urwanira muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nubwo ibyo bikorwa byaje kwamaganwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, byasize icyasha ku mibanire hagati y’ubutegetsi bw’u Burundi n’Abanyamulenge bamwe.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Twirwaneho, usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri RDC, mu mpera z’icyumweru gishize washyize ahagaragara itangazo ryamagana ubufatanye bwa Leta y’u Burundi n’umutwe wa FDLR.
Uwo mutwe uvuga ko aba barwanyi ba FDLR hamwe n’ingabo z’u Burundi boherejwe mu duce twa Luvungi, Rurambo, na Minembwe, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.
Wagize uti:
“Ntituzemera kwicwa nk’impfubyi; tuzarwana ku Bacu, tuzirwanaho.”
Amakuru yizewe agaragaza ko ubufatanye hagati y’u Burundi, RDC na FDLR bushobora kuba bwaratangiye mbere y’umwaka wa 2022, n’ubwo ibyemezo bifatika bijyanye n’imikoranire y’igisirikare byatangajwe muri uwo mwaka bitabigaragaza neza.
Mutualité Shikama ishimangira ko ubufatanye hagati y’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa bukwiye gukomeza gushyira imbere amahoro n’ubusabane, aho gushyira ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko Abanyamulenge, mu kaga cyangwa igitutu cy’amakimbirane atagira shinge na rugero.