Imibare igaragaza ko mu Rwanda urubyiruko ruri munsi y’imyaka 24 rwandura SIDA ku kigero cya 35% mu mwaka
Kigali – Mu Rwanda, abantu bafite munsi y’imyaka 24 bagize 35% by’abandura virusi itera SIDA (VIH) buri mwaka, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya RBC na UNAIDS yasohowe mu minsi ishize. Iki ni igipimo gikabije ku buryo kigaragaza imbogamizi zikomeye urubyiruko ruhura na zo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubujiji, ubukene n’ihohoterwa ryihishe inyuma y’imibanire y’abato.
Uko imibare igenda ikura, ni ko ikizere cy’ejo hazaza gihungabana. Kuko iyo indwara yandura cyane mu bari hejuru y’ubukure, tubyita ibisanzwe. Ariko iyo itangiye gukoma mu mu ryango mugari w’urubyiruko, ibintu bihinduka ikibazo cya politike, uburenganzira n’icyerekezo cy’igihugu.
U Rwanda rufite ababarirwa mu bihumbi 220 babana na virusi itera SIDA. Muri bo, hafi 77,000 ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 24, biganjemo abakobwa, nk’uko byemezwa na raporo yiswe Rwanda HIV Annual Report ya RBC. Muri urwo rubyiruko, abenshi bandura batabizi, abandi bakabimenya batinze, rimwe na rimwe baramaze kwanduza abandi.
Mu byiciro byose by’ubuzima, abakobwa bafite hagati ya 15–24 bafite ibyago byo kwandura inshuro ebyiri kugeza kuri eshatu ugereranyije n’abahungu b’iyo myaka. Umwarimu muri kaminuza ya Gitwe wigisha ubuzima rusange, avuga ko “iyi mibare atari iyo gutinya gusa, ahubwo igaragaza ko hari icyuho mu migenderanire, ubukungu n’uburezi bw’imibonano mpuzabitsina.”
Uko umwana yinjira mu buzima bw’ubukure, ni ko ahura n’isi yuzuyemo amayobera, akenshi adafite ubwirinzi. Abenshi muri aba bana ntibaba bazi neza uko ubuzima bw’imibonano bukorwa, ntibamenya PrEP, condom, cyangwa uburyo bwo kwirinda bitabaye ngombwa kubyara.
Ku rundi ruhande, hari abahungu n’abakobwa binjira mu mibanire ishingiye ku nyungu – izwi nka transactional sex, aho umukobwa atanga umubiri we ku muntu mukuru kugira ngo abone amafaranga y’ishuri, ifunguro, cyangwa telefone.
“Nagiye mu mugi mfite imyaka 17, ndi gushaka ubuzima,” Josiane (izina ryahinduwe), wigeze kuba mu mujyi wa Kigali. “Umusore yankodeshereje inzu, ambwirako azamfasha. Hashize amezi abiri nasanze naranduye. Nari narize ku kigo cy’ababikira, sinari nzi n’icyo condom aricyo neza.”
Ibi ni ibisanzwe cyane mu mijyi mito no mu nkengero za Kigali aho ubukene, icyuho cy’uburere no kutamenya bihurira.
Benshi mu rubyiruko rwandura ntabwo baba barabigizemo uruhare rufatika. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifata intera ndende. Abana bakorerwa ihohoterwa ntibabivuge, abenshi bacika intege cyangwa bagatinya ko barenganywa.
Ikibazo gikomeje kuba umuzigo ku mashuri, ababyeyi n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta.
Ni iki gikenewe?
U Rwanda rwashyizeho gahunda nyinshi zo gukumira virusi ya SIDA zirimo ubukangurambaga, gupima abantu ku buntu, gutanga imiti, na PrEP.
Ibikenewe birimo:
Gutanga uburezi burambuye ku buzima bw’imyororokere mu mashuri yose.
Gufungura serivisi z’urubyiruko zibegereye (youth-friendly health centres).
Gutangiza gahunda zihamye za PrEP no gutanga condom ku buntu mu mashuri yisumbuye n’amakaminuza.
Gushyiraho uburyo bwihariye bwo kuvumbura no kuvura ihohoterwa rikorerwa abana.
Gutoza ababyeyi n’abarezi kuvuga ku buzima bw’imyororokere badategwa.
Nubwo ikibazo gikomeye, hari icyizere. Mu bigo byinshi by’amashuri hagiye hatangizwa amasomo y’ubuzima bw’imyororokere, hari imishinga nka Imbuto Foundation igamije kwegereza urubyiruko ubuvuzi n’ubujyanama. Abato bagenda bamenya uko bitwara, n’abanduye bakajya mu matsinda abafasha gutera imbere.
Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko si ikibazo cy’ubuzima gusa. Ni ikibazo cy’uburezi, imibereho, imyumvire, n’uburenganzira. Ni ikibazo kivuga byinshi ku buryo igihugu cyita ku rubyiruko rwarwo.
Iyo dusoma imibare tuvuga 35%, twibuke ko ayo ari amaso y’abana, imitima y’ejo hazaza. Ntidukwiye gutegereza indi mibare ngo dukanguke.
Kuko igihe twacecetse, virusi ntabwo yacecetse. Iyo tudasobanuriye urubyiruko uburyo bwo kubaho, hari undi ubibabwira mu buryo buzabahitana.