FARDC yahakanye yivuye inyuma ibirego ishinjwa na Twirwaneho
Minembwe, RDC — Mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje gutera impungenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igisirikare cy’igihugu, FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo), cyashyize ahagaragara itangazo rikomeye rihakana yivuye inyuma ibyo cyashinjwaga n’umutwe wa Twirwaneho, ukomoka mu bice bya Minembwe, ko gitoza abarwanyi ba FDLR kugira ngo barimbure Abanyamulenge.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, rivuga ko “ibirego bya Twirwaneho bidafite ishingiro” ahubwo bigamije “gushuka abaturage no kuyobya umihate wo kugarura amahoro ukomeje i Washington na Doha.”
Umutwe wa Twirwaneho uherutse gutangaza ko ingabo za FDLR, zimaze imyaka irenga 20 zikorera muri Congo zifitanye amateka n’itsembabwoko ryakorewe abatutsi bo mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, zatorejwe ku butaka bw’u Burundi, maze zikoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo. Aho ngo zagombaga kujya gukora ibikorwa byo gutsemba Abanyamulenge.
Ibice byavuzwe mu itangazo harimo Luvungi, Rurambo, na Minembwe – uduce tumaze imyaka ibarirwa mu icumi tudatekanye kubera intambara zishingiye ku moko, ubwenegihugu n’ubusugire bw’igihugu.
FARDC ivuga ko ibirego nk’ibyo bigamije “guteza urwikekwe n’intugunda mpuzamahanga” kandi byashobora gusenya umubano wa Kinshasa n’i Bujumbura, mu gihe bihugu byombi biri mu bufatanye bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro harimo na M23.
U Burundi na bwo bwahakanye ibyavuzwe
Mu gihe Twirwaneho yashimangiraga ko abarwanyi ba FDLR bavuye i Burundi, ubuyobozi bw’ingabo z’icyo gihugu nabwo bwasohoye itangazo buhakana ibyo birego. Buvuga ko “ari ukugira ngo ibihugu bituranye binyurwe” kandi ko Twirwaneho iri kwishora mu bikorwa byo guharabika igihugu.
Ibi biza mu gihe ingabo z’u Burundi zisanzwe ziri ku butaka bwa RDC kuva mu ntangiriro za 2022, zifatanya na FARDC, n’indi mitwe yitwa Wazalendo hamwe na FDLR, mu bikorwa byo kurwanya Twirwaneho na M23.
Iri huriro ry’ingabo, nk’uko bivugwa na bamwe mu bayobozi b’akarere, rishinjwa n’abaturage bamwe ko rifite uruhare mu kugaba ibitero byibasira abaturage b’Abanyamulenge, cyane cyane mu bice bya Rurambo, Minembwe, na Bijombo.
Nubwo FARDC ivuga ko iharanira amahoro, ibikorwa by’igisirikare byagiye bigarukwaho kenshi n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na MONUSCO, ishinzwe kubungabunga amahoro ya Loni muri RDC. Iyi miryango isanzwe ishinja impande zombi—igisirikare na Twirwaneho—gukoresha abaturage nk’ingabo cyangwa abakorerwa iyicarubozo.
Twirwaneho, umutwe w’Abanyamulenge wishyize hamwe mu rwego rwo kwirwanaho mu gihe abari batuye mu duce two mu misozi ya Minembwe bagabwagaho ibitero, umaze imyaka irenga itanu uvugwa mu ntambara z’urudaca.
Ibi birego na byo bihuye n’ibihe bikomeye by’ubushyamirane muri Kivu y’Amajyepfo, aho impande zose zigenda zirebana ay’ingwe. Ishyirwa hanze ry’amakuru nk’aya ryiyongera ku bibazo bikomeye by’amoko, imiyoborere n’ubusugire bw’igihugu bikomeje kuba urusobe mu burasirazuba bwa Congo.
Umunyamakuru mpuzamahanga wacukumbura ibi birego byombi, abishingira ku bimenyetso bifatika, ashobora kuba igisubizo kitarimo guhuza amagambo gusa, ahubwo kirimo ukuri gukwiye gukurikiranwa mu nkiko cyangwa imbere y’akanama gashinzwe amahoro ka Loni.
Bikurikiranwe: INGANZO HUB irakomeza kubagezaho amakuru yihariye y’iki kibazo, ndetse n’amajwi y’impande zose.
📍 Kurikira ibice bikurikira ku inganzohub.com cyangwa kuri platforms zacu za WhatsApp, Facebook, na X (Twitter).
—dukurikire kuri WhatsApp Channel ukanze kuri iyo link ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j