Leta Zunze Ubumwe za Amerika Yasubitse Inama yo Ku rwego Ruhanitse ya “Quad” ku Bibazo bya Sudani, Hatanzwe Impamvu Zidasobanutse
Washington, DC – Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubitse inama yari iteganyijwe ku wa Gatatu hagati y’ibihugu bihuriye mu itsinda rya “Quad” rigamije gukurikirana no gushakira umuti ibibazo bya Sudani, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Sudan Tribune. Iyo nama yasubitswe nta mpamvu yatangajwe ku mugaragaro, bikaba byateje impaka n’impungenge mu bakurikirana ikibazo cy’uruhuri rw’amakimbirane akomeje gutiza umurindi intambara hagati y’imitwe yitwaje intwaro muri Sudani.
Iyo nama ya “Quad”, ikubiyemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Noruveje ndetse na Arabia Sawudite, yari yitezweho kurebera hamwe aho ibintu bigeze mu gushaka ibisubizo birambye by’amahoro, cyane cyane nyuma y’uko imishyikirano y’amahoro icumbagira ndetse n’ubuzima bw’abaturage burushaho kuzamba mu gihugu cyashegeshwe n’intambara kuva mu kwezi kwa Mata 2023.
Nubwo nta mpamvu yatanzwe ku mugaragaro ku cyemezo cyo gusubika iyi nama, hari amakuru aturuka mu bayobozi b’imbere mu miryango mpuzamahanga y’ubutabazi agaragaza ko imibanire idahagaze neza hagati y’abagize iri tsinda yaba yaragize uruhare mu gutuma iyi nama itaba. Hari kandi n’ibihuha bivuga ko hashobora kuba hari impaka hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa babo ku cyerekezo cyo gukemura ikibazo cya Sudani, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’abasirikare bakuru b’iyo ntambara n’uburyo bwo kubashyira ku gitutu.
Abasesenguzi ba INGANZO HUB bavuga ko isubikwa ry’iyo nama rishobora kugira ingaruka zikomeye ku rugendo rw’amahoro ruri mu marembera. “Iyo inama nk’iyi isubitswe nta busobanuro buhagije butanzwe, bituma abari mu ntambara bumva ko isi yabaretse, ibyo bikarushaho gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo,” nk’uko byagarutsweho n’umusesenguzi wo muri Khartoum, wagiranye ikiganiro na Sudan Tribune.
Ku rundi ruhande, abaharanira uburenganzira bwa muntu basabye ko ibyo bihugu binyamuryango bya “Quad” byakomeza kwihutisha ibiganiro n’ibihano bikwiye ku banyabyaha bagaragayeho uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rikabije rikomeje gukorerwa abaturage.
Kuva intambara yatangira hagati y’ingabo za Leta (SAF) ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe wa RSF wa Mohamed Hamdan Dagalo (Hemedti), abarenga miliyoni 10 bamaze guhunga ingo zabo, mu gihe ababarirwa mu bihumbi bamaze kuhasiga ubuzima, bijyanye n’imibare y’Umuryango w’Abibumbye.
Nubwo iyi nama yasubitswe, abakurikiranira hafi politiki y’akarere bavuga ko amahirwe yo kongera gukomorera imishyikirano ya diplomasi atagomba kurengeerwa, bityo bakongera gusaba ibihugu bikomeye guharanira ko ibiganiro bisubukurwa mu buryo burambye kandi bufite intego.
Inkuru yatunganyijwe mu Kinyarwanda n’umunyamakuru: Corneille Ntaco
Isoko y’amakuru: Sudan Tribune