Mu kimbo cyo gutanga inkunga y’imiti ku bihugu biyikeneye, Amerika yemeje ko igiye kuyitwika burundu
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko igiye gutwika imiti n’ibikoresho byifashishwa mu kuboneza urubyaro bifite agaciro karenga miliyoni 9,7 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 14 Frw). Ibi bikoresho birimo ibinini, udupira (implants), n’utundi dukoresho dushyirwa muri nyababyeyi, bikaba byari bigamije gufasha mu gukumira gusama, aho kubishyikiriza ibihugu bikennye nk’uko byari byitezwe.
Iyi miti n’ibikoresho byari mu bubiko bw’agateganyo mu Bufaransa no mu Bubiligi, aho byagombaga gutegereza igihe cyo koherezwa mu bihugu bibikeneye. Gusa Amerika yemeje ko bidakwiriye guhabwa imiryango cyangwa ibihugu, ivuga ko bibangamiye amategeko yayo.
Impaka n’amakenga mu Burayi
U Bubiligi n’u Bufaransa, kimwe n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuzima n’uburenganzira bwo kuboneza urubyaro, bashyize mu majwi iki cyemezo cy’Amerika nk’igihombo gikomeye ku baturage bo mu bihugu bikennye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yagize iti: “Turi gushaka inzira zose zishoboka zo gukumira itwikwa ry’iyi miti, harimo no kuba twayimurira ahandi by’agateganyo.”
Soumya Bourouaha, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yandikiye Minisitiri w’Intebe asaba ko iki gikorwa cyahagarikwa, ashimangira ko iyi miti ikenewe n’abaturage benshi badafite ubushobozi bwo kuyigurira.
Amerika ihamya ko irengera amategeko yayo
Umuvugizi w’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko iyo miti igomba gutwikwa kubera ko igaragara nk’ifasha gukuramo inda (abortifacient), bityo bigahabanya n’amategeko abuza gutanga inkunga ku miryango cyangwa ibikorwa bifitanye isano no gukuramo inda.
Yagize ati: “Ntituzatanga inkunga ikoresha cyangwa ishyigikira ibikorwa byo gukuramo inda.” Yongeyeho ko udukingirizo (prezervatif) two tutazatwikwa kuko tutabarwa muri iyo miti.
Ariko Umudepite wo mu ishyaka ry’Abademokarate wasuye ububiko bwo mu Bubiligi yavuze ko nta bwoko na bumwe bw’imiti ikoreshwa mu gukuramo inda bigeze babonamo. Ati: “Twabonye ibikoresho byifashishwa mu kuboneza urubyaro gusa, nta miti yo gukuramo inda ihari.”
Dr Janet Barter, umuhanga mu buzima bw’imyororokere ukorera mu Bwongereza, yavuze ko hari itandukaniro rikomeye hagati yo gukuramo inda n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Ati: “Gukuramo inda bivuga ko inda yabayeho, ariko hakabaho kuyivanamo. Ariko kuboneza urubyaro bikorwa mbere yo gusama. Ntaho bihuriye, kandi ni ngombwa ko bitavangwa n’iyo myumvire.”
Ihungabana ry’imibereho ku isi
Ubushakashatsi bwakozwe na Guttmacher Institute bwagaragaje ko mu 2024 Amerika yatanze miliyoni 600$ zo gushyigikira gahunda zo kuboneza urubyaro mu mahanga. Ubu bufasha bwafashije kurinda impfu z’ababyeyi basaga 34.000 no gutuma abarenga miliyoni 5 badakuramo inda.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubuzima mpuzamahanga bavuga ko gutwika iyo miti bizasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kurengera ubuzima bw’abagore, cyane cyane mu bice bya Afurika no muri Aziya yo hepfo.
Igikorwa cyo kuyitwika giteganyijwe ko kizatwara agera ku bihumbi 167.000$.
Kugeza ubu, ibihugu n’imiryango itandukanye biracyasaba Amerika kwisubiraho, kuko gutwika iyo miti bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abagore n’abakobwa bo mu bihugu bikennye, aho serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwo kuboneza urubyaro bikiri ingume.
[Inkomoko: Al Jazeera, BBC, Le Monde, Guttmacher Institute]
© Inganzohub Media