RIB yataye muri yombi umunyamakuru wiyitaga umwavoka
Umugabo usanzwe akora umwuga w’itangazamakuru ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Gihango mu Karere ka Rutsiro. Akurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira umwuga w’ubwavoka no kugerageza kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Uwo munyamakuru yatawe muri yombi nyuma y’uko agaragaye ashatse kunganira umuntu wari ufunzwe, amwita umukiliya we. Ngo nyuma yo kubona umugabo ufunzwe, uyu umunyamakuru yahamagaye umugore w’uwo mugabo, amusaba amafaranga kubera ko ngo ari umwunganizi mu mategeko w’umugabo we, umugore nawe nta kuzuyaza ahita ayamuha. Ku munsi wurubanza nyirizina, uyu munyamakuru yaje kunganira uyu yitaga umukiriya we.
Mu gihe yatangiye kumwunganira nk’uwunganira abantu mu mategeko, byaje kumenyekana ko atari umwunganizi wemewe, ahubwo ko ari umunyamakuru. Icyo gihe yahise afatwa n’inzego z’umutekano.
Amakuru aturuka ahabereye ibi byaha avuga ko mbere yo gufatwa, uwo munyamakuru yohereje ubutumwa ku bagenzacyaha bakorera kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango, abasaba ndetse abategeka kurekura uwo yitaga umukiliya we. Ibi bikorwa byafashwe nk’ugushaka guhungabanya imikorere y’inzego zishinzwe ubutabera.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango guhera ku wa 30 Nyakanga 2025, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyari kigamijwe muri ubwo buriganya.
Ibyo amategeko ateganya
Amategeko ahana y’u Rwanda asobanura neza ibihano bihabwa umuntu wese ukoze ibyo uwo munyamakuru akekwaho.
Kwiyitirira umwuga cyangwa ubushobozi umuntu atahawe n’amategeko, nk’uko biteganywa n’ingingo z’amategeko, bihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi ariko kitarenze amezi atandatu, hamwe n’ihazabu itarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko itarenze miliyoni eshanu.
RIB irasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi
Mu butumwa yagejeje ku gitangazamakuru kimwe gikorera mu Rwanda IGIHE tunakesha aya makuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bitakabaye bikigaragara mu gihugu gifite amategeko akurikizwa.
Yagize ati:
“Ibikorwa nk’ibi birashoboka kubyirinda. Abaturarwanda bazirikane ko utakora ibikorwa nk’ibi ngo wumve byaguhira, kuko inzego zirwanya ibyaha ziri maso kandi zifite ubushobozi n’ubushake bwo kubirwanya.”
Abakurikirana iby’imikorere y’ubutabera n’itangazamakuru bavuga ko iki kibazo gikwiye gufatwa nk’igisubizo cyerekana ko hakenewe kwigisha abantu gutandukanya imirimo n’inzego, ndetse no kubigisha ububi bwo kwitwikira imyanya badafitiye uburenganzira.
Bavuga kandi ko ibikorwa nk’ibi bishobora konona isura y’itangazamakuru, bigatuma n’abandi banyamakuru b’inyangamugayo bafatwa nabi cyangwa bagasigirwa icyasha n’abitwara nabi.
Icyo abaturage batekereza
Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu aganira na INGANZO HUB kuri ibi yagarageje ko ari amahano kubona umuntu wifitiye ubushobozi bwo gutanga amakuru atangajwe mu mucyo, yihindura umwavoka.
yagize ati:
“Iyo umuntu yizewe n’abantu nk’umunyamakuru, ntiyagakwiriye kurenga ku murongo ashyira igihugu mu bibazo. Aho gutanga amakuru asobanutse, ahinduka nk’uhungabanya ubutabera?”
Iperereza rirakomeje, kandi ubwo bizaba birangiye, uwo munyamakuru azashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe dosiye ishingiye ku byaha aregwa.