Inkuru y’urukundo: Amarira y’utaribagiranye igice cya 6
Urukumbuzi ruravuna, ariko ntirusibangana. Iyo urubamo, ni nk’amazi aguca mu ntoki: ntushobora kuyafata, ariko ahora akunyura ku mubiri. Iryo joro nyuma yo gusoma indirimbo ya Diane, sinasinziriye neza. Ibyiyumvo byanyogoje umutima wanjye humvikanamo igisirikare cy’amajwi, cyiganjemo ijwi rye—ijwi rye rituje ariko ryuje amarangamutima, ryamvugiragamo amagambo atatrigeze abaho, ariko numvaga yakabaye yaravuzwe.
Mu rukerera, igihe umucyo utarigaragaza neza, narabyutse. Mu nzu hose hari ituze ry’ikibatsi gike cy’urumuri. Nicaye ku ntebe ya veranda, aho yicaye igihe yambwiraga ngo:
“Corneille, niba ushaka ahantu ho guhisha ibikomere byawe, zirikana ko aho nkuhitiyemo haba hizewe.”
Ayo magambo yanyuragamo nk’isuka ihinze ku mutima, igasiga agahinda gashya. Natekerezaga cyane kuri Diane—ari we utarajyanye ubutumwa, ariko wasize inkuru nyinshi zinkomeza mu buzima bwanjye, nyamara zinzambya igihe cyose nshatse gutera intambwe.
Icyo gitondo, naragiye nshaka igitabo cy’indirimbo kimwe nasomye ejo. Naragifashe ndagisoma. Impapuro zari zuzuye amabara y’amarangamutima y’umukobwa wakundaga atizigamye. Uburyo yandikaga ijambo “nzakurinda” mu ndirimbo ze bwari nk’uwandika igihango. Nta gushidikanya, yarankundaga. Ariko se kuki urukundo rwinshi gutyo rwagiye kare?
Mu gihe nari mu rukumbuzi rw’imirongo ye, telefone yarasonnye. Ni Neema. Sinari niteze ko yahamagara kare gutyo, ariko nagize ubwoba n’icyizere icyarimwe. Yarambwiye:
“Ndashaka kukwereka ahantu.”
Nta bundi buriganya, naravuze nti:
“Ngwino.”
Nubwo umutima wanjye utamererwaga neza igihe Neema yambaga hafi, sinari nzi impamvu njya kwemera ibyo ambwiye n’ibyo ashaka bitamvunnye. Hari ukuntu yumvaga amagambo yanjye n’iyo ntayavugaga. Nageragezaga kutamwiyegereza cyane, ariko nanone sinashoboraga kumwirinda.
Twahuriye hafi ya za parike za Remera. Ntabwo yambwiye aho tujya, ariko twarazengurutse, twinjira mu busitani butuje bwo kuri Mont Kigali. Twicaye ku ntebe y’amabuye, aho amajwi y’inyoni avanze n’umuyaga w’umucyo. Neema yambwiye atuje:
“Ndashaka kukubwira ibintu bitatu. Icya mbere: sinje kukwisimbuzaho Diane. Icya kabiri: sinshaka ko umvira mu marangamutima yanjye. Icya gatatu: nifuza ko wumva ko ububabare bwawe butagomba kugucira ishyanga.”
Nahise mureba, numva hari ijambo nshaka kuvuga, ariko riranga. Ijwi ryanjye ryari nk’iryapfukiranijwe n’umwuka w’imbamutima. Naratuje, ndavuga:
“Hari igihe numva ntari hano. Ndetse na Diane, sinzi niba akibana nanjye cyangwa yaramaze kwigendera burundu. Ariko iyo ndi hamwe nawe, nkubona nk’ikirahure kinkubita mu maso ishusho ye. Kandi sinshaka gukomeretsa uwo atari we.”
Neema yarebye hasi, aratuza. Yavuze amagambo make:
“Sinshaka kurwana n’igicucucu cy’uwo wakundaga. Nifuza ko wumva utagomba kugumana no kuguma mu mwijima.”
Hari agace gato k’ikirere kahindutse icyatsi cyererana. Umucyo uramanuka urasira ku gahanga ke, ndareba neza mbona ku jisho rye hari amarira avamoatemba ku itama rye, ariko agashaka kubimpisha ngo ntimbimenye ko ababaye. Yari umukobwa wihangana, ariko ibyo yambwiraga byose byari bimurimo nk’umuriro wihishe mu nzu itagira umwotsi.
Igihe cyarageze ngo dutandukane. Twarahagurutse, dusezeranaho tutavuze. Nageze iwanjye, nsubira aho Diane yakundaga kwicara, ku isanduku iri mu cyumba cyange. Uwo munsi wari utambutse wari unsigiye icyifuzo cyo gusubira inyuma mu bihe.
Aho nari nicaye, hari inyandiko Diane yakundaga kwandika, nafashe urupapuro rumwe rwanditsweho ruti” intambwe ya nyuma y’urukundo rwabo.” Diane yari yaranditse ati:
“Niba ejo uzumva wiyumva nk’utari uw’ubu, uzazirikane ko nkumbuye uko wambwiraga ijambo ‘ndagukunda’. Nange niyo naba ntakiriho, ndagukunda kugeza ku cyumweru kizakurikira ubuzima.”
Iryo jambo ryaranshegeshe. Naryamye ku gitanda, igitabo kiri ku gatuza, amaso afunze, ariko umutima uhagaze.
Nari nzi neza ko Diane atagaruka. Ariko nari nzi neza ko yampaye urukundo rutazigera rusimburwa. Hari igihe umutima wawe uhamagara mu ijuru, ugategereza igisubizo giturutse ku ntebe y’iteka. Ariko na rimwe, ntacyo uhabwa—usigara uri wenyine.
Mu mpera z’uwo munsi, nageze aho bita “Ku Giti cy’Imena”, igiti Diane yakundaga kwicaraho mu minsi y’imvura. Hari n’ifoto twifotoje turi ku musego w’icyatsi munsi yacyo. Nayiharebeye kuri telefone, umutima uranyeganyega.
Narivugishije:
“Diane, sinshaka kumenya niba warambabariye. Nshaka gusa kukumva mu mutuzo w’uyu muyaga. Nshaka ko untega amatwi, nkubwira ko nagerageje, ariko inkovu zasigaye zanze gukira .”
Icyo gihe, hari imvura y’amashaza (utujojoba duke) yaguye. Yari ituje, nk’imvura yo mu ndirimbo ze. Sinigeze nigobotora urwo rukumbuzi. Nagiye mu rugo, mfunga umuryango buhoro, ndicara.
Neema yohereje ubutumwa. Ntacyo yambazaga. Yari yanditse gusa ati:
“Ndabona ejo hava izuba ryinshi.”
Ntabwo nasubije. Ariko ku mutima, naravuze nti:
>”Niyo hava izuba, umucyo ntuzakura igicucucu cya Diane ku rutugu rwanjye.”
Nararyamye iryo joro, ijisho rimwe rifunguye, irindi riremerewe n’amarira atarashoboraga gukama.
Sinshaka kwibagirwa Diane. Sinshaka gusimbuza inkovu isura nshya. Nifuza gukomeza kubaho, ariko kubaho mu buryo ntagomba gusiba ayo mateka.
Urukundo ntirupfa. Rurakomera, rugasigara mu mwuka, mu magambo, mu ndirimbo, no mu bikoresho byose byujujwe amarangamutima.
Niba hari aho Diane ari, nizeye ko yumva aya magambo. Nizeye ko aho ari, atajya anseka ko nanze kwibagirwa. Kuko mu by’ukuri, nubwo nshobora guseka, nta munsi n’umwe mbaho ntamwibutse.
Ndacyari njyewe. Ariko ndi igice cye cyabuze icyuzuzo……… NI AHEJO MU GACE KA 7
ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE KIRAGERA KU MWANDITSI NEZA
[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]