Ibintu 5 Ugomba Gukora Mbere yo Gukora Imibonano Mpuzabitsina
Mu gihe isi igeze ahantu hihariye mu bijyanye n’imibanire, uburinganire n’ubuzima bw’imyororokere, hari ikibazo gikomeye gikunze kwirengagizwa: gutekereza bihagije mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, binjira muri icyo gikorwa gikomeye batabanje kwitegura neza: ku mubiri, ku mutima no ku bitekerezo.
Iyi nkuru iragaragaza ibintu bitanu ugomba guha agaciro, kubanza gutekerezaho no gukora mbere yo kwinjira mu mibonano mpuzabitsina.
- Menya Impamvu: Ese ni urukundo cyangwa ni igitutu?
Imibonano mpuzabitsina si igikorwa cy’umubiri gusa. Ni igikorwa gikomeye gihuje ibyiyumvo, ibanga n’umutima. Kwigira inama yo kubikora ugomba kubanza kwibaza:
Ese ndabikora kuko mbikunze?
Cyangwa ndabikora kuko undi ampatiye, ambeshya ko niba mbimwangiye azanta?
Ese ni uko inshuti zanjye zabikoze nanjye nshaka kwerekana ko nakuze?
Imibonano idafite ishingiro rishingiye ku rukundo rw’ukuri n’ubwumvikane, ishobora kuvamo kwicuza, agahinda no kwiyanga. Ni ngombwa gutandukanya urukundo nyarwo n’ishyari, igitutu cyangwa ubusumbane bw’ubushake.
- Ganira n’uwo muri kumwe, mubwizanye ukuri
Benshi binjira mu mibonano mpuzabitsina batabanje kuganira n’uwo bagiye kubikorana. Imibanire myiza ishingira ku gukundana no kuganira. Mbere yo gukora icyo gikorwa:
Ganira ku buryo mwumva icyo gikorwa: ese mwese mwiteguye?
Ese mufite amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere?
Ese mufite icyizere ku bijyanye no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
Iyo ubujiji n’icyizere bifatanyije, havamo kubabazwa, kugambanirwa no kugira ipfunwe. Niba mutabasha kuganira ku bijyanye n’iby’ibanze nk’ubwirinzi, indangagaciro n’ingaruka, nta mpamvu yo gutekereza gukora icyo gikorwa.
- Tekereza ku ngaruka: kurwara, gutwita, kubabazwa
Imibonano mpuzabitsina ishobora kugira ingaruka zikomeye:
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, Hepatite, Chlamydia, n’izindi
Gutwara inda itateganyijwe, cyane cyane ku bangavu
Ibikomere by’umutima n’agahinda gakomeye gakurikiraho
Kubura icyizere mu buzima cyangwa ku rukundo rw’ahazaza
Ushobora kuba wumva ushishikajwe n’umunezero w’ako kanya, ariko utekereze ku kubabara ubuzima bwawe bwose kubera icyemezo cyafashwe mu masegonda make. Kubika ubusugi cyangwa kwihangana ntibikuvuna; ahubwo ni ugukomera no kubaha ubuzima bwawe.
- Wiyumvemo ko ubyemeye koko: ntabwo ari impuhwe cyangwa igitutu
Hari abakobwa cyangwa abasore babikora batabyemeye by’ukuri, ahubwo kubera:
Kwanga kubona uwo akunda ababaye
Gufatwa ku ngufu mu buryo bw’ibanga
Kugira ubwoba bwo gutakaza umuntu cyangwa guterwa isoni na byo
Kuba banyweye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge bikabongerera ibyago byo gutakaza ubushishozi
Uburenganzira ku mubiri wawe ntibuvogerwa. Ntuzigera usabwa gukora imibonano nk’uko umuntu asabwa kwishyura ideni. Niba utabishaka, wemerewe kuvuga oya. Uwo mukundana niba agukunda koko, azakwihanganira kugeza igihe witeguye.
- Menya uko wikingira: si urukundo gusa, ni n’ubuzima
Igihe mwafashe umwanzuro mubitekerejeho, ni ingenzi ko witegura neza ku bijyanye n’ubwirinzi. Ibi bivuze:
Kumenya uko udukingirizo dukora, aho tuboneka, no kudukoresha neza
Gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda gutwara inda n’indwara
Kuganira ku ngamba zose z’ubwirinzi hamwe n’uwo muri kumwe
Kumenya ko gukoresha agakingirizo atari ugutinya urukundo, ahubwo ari ugukunda ubuzima bwawe
Ubushakashatsi bwerekana ko benshi mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina nta bwirinzi, bagafata ingaruka nk’aho byari impanuka. Ariko si impanuka — ni icyemezo kitafashwe neza.
Urukundo si imibonano gusa. Ni ukubahana, gutegereza no kurinda ubuzima.
Mu muco wacu, akenshi ntitwigishwa kwigenga ku mubiri wacu, cyangwa kuvuga oya ku gihe. Hari abo byigeze kubaho bagasigara bafite intimba, abandi bakabyicuza, abandi bakabyitwaza bakabishoramo abandi.
Kuba umukobwa cyangwa umuhungu, kuba uri mu rukundo cyangwa utari muri rwo, ntibivuze ko ugomba gukora imibonano mpuzabitsina. Ugomba gufata icyemezo wowe ubwawe, wiyubaha kandi wiyumvamo agaciro.
Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cy’icyubahiro, gikwiye gusuzumirwa ku rwego rurenze urw’umubiri. Ni ho hahurira umutima, ubwenge n’inshingano. Banza utekerereze, ubaze umutima wawe, hanyuma unatekereze ku bukuru bwawe, ejo hawe n’icyubahiro cyawe.
NGAYO NGUKO, IYI NKURU NIMBA IGUFASHIJE KANDA KURI AYO MAGAMBO ARI MUNSI MU BURYO BWA LINK, UDUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA BYINSHI BYIZA
https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j