Imirwano ikomeje gukara mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo: Ibisasu byatewe hafi ya Mikenke, abarwanyi benshi barahagwa
Mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo, igice gituwe n’Abanyamulenge, ibikorwa by’intambara byaraye bifashe indi ntera nyuma y’ibitero byagabwe ku nkengero z’icyaro cya Mikenke, giherereye muri teritware ya Mwenga, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo zirimo iz’igihugu cya Congo (FARDC), iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’abandi bitwa Wazalendo, bikaba byakomeje ibikorwa byo kurasa ahatuwe n’abasivile, hifashishijwe imbunda za rutura, zirimo izo bita “Twelve”, “Mashin Gun” n’izindi zo mu rwego rwa grenade (ama kompola). Umutekano wahungabanye cyane mu nkengero za centre ya Mikenke, aho amajwi y’imbunda yavugiraga kuva mu rukerera.
Amakuru atangwa n’abegereye ibibera aho, yemeza ko imirwano yahuje uru ruhande rw’ingabo za Leta n’abarwanyi b’inyeshyamba za Twirwaneho, zari zihagaze ziteguye kwirwanaho. Imirwano yageze mu bice bikikije ibitaro bya Mikenke ndetse hafi y’inkambi y’impunzi zahavuye kera, bikagaragaza ko intambara irimo kwegera cyane aho abaturage benshi baba.
Nubwo ibitero byagabwe n’ingabo za Leta byari bikozwe mu buryo bwo gutungurana, byarangiye izo ngabo ziheze mu mayira, nyuma yo kugabwaho igitero cy’inkundura. Umubare w’abaguye mu mirwano ku ruhande rwa Leta wageze muri mirongo, naho inkomere zirenga 100. Hari ibimenyetso by’uko ingabo zatsinzwe zasubiye inyuma zitatanye, zimwe zinahunga zitwaye ibikoresho byari byiganjemo ibipoyo (intwaro n’ibindi basahuye) byinshi.
Imirwano yabereye mu duce twinshi twegeranye, harimo Rugezi (teritware ya Fizi), Muchikachika, ku w’Ihene, kuri Nyakirango, ndetse no mu misozi ya Bilalombiri na Makaina, aho abasirikare bari baturutse mu Marunde no mu Rwitsankuku. Uru rugamba rukomeje kwegereza cyane centre ya Mikenke, ndetse nubwo bamwe bavuga ko hari igice cy’ingabo cyari cyihishe hafi aho, andi makuru avuga ko cyari cyamaze gusubira inyuma kubera igitutu cy’intambara.
Muri Minembwe na Rugezi, kugeza ku gicamunsi cy’uyu wa kane, hari hataragaragara imirwano, ariko amakuru y’ubwirinzi n’ubwiteguro burambye yemezaga ko umutekano uhindagurika buri mwanya. Hari impungenge ko uko ibintu bihagaze muri Mikeynke, imirwano ishobora kwiyongera no gukwira ahandi mu karere.
Kugeza ubu, nta buyobozi bwemeje cyangwa bwatangaje imibare y’abaguye muri iyi mirwano ku mugaragaro, kandi ibikorwa byo gutabara inkomere ndetse no guhungisha abasivile byari bigoye kubera uburyo ibirindiro by’imirwano biri hafi y’uduce dutuwe n’abantu benshi.
—
© INGANZO HUB – Inkuru dukesha byimazeyo Minembwe Capital News.