Ubutwererane Bushobora Guhungabana: Leta ya Trump Yasabye Isesengura ry’Icyubahiro cya Kenya nk’Inshuti ya Amerika itari iya NATO
Mu gihe Kenya yari ikiri mu byishimo by’icyubahiro yahawe n’Amerika nk’igihugu cya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyahawe umwanya w’inshuti yihariye (Major Non-NATO Ally), ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangiye inzira yo kongera gusuzuma iyo status, bikaba bishobora guhindura imibanire ya dipolomasi n’ubutwererane hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025, nyuma y’uko Sena y’Amerika ishyikirijwe umushinga w’ivugururwa ry’itegeko ry’ingengo y’imari y’ingabo za Amerika (National Defense Authorization Act) rishyirwamo ingingo isaba isesengura ryimbitse ku cyemezo cyafashwe ku wa 24 Kamena 2024, ubwo Kenya yahabwaga uyu mwanya.
Uyu mwanya wahawe Kenya wari waturutse ku ruzinduko rwa Perezida William Ruto i Washington mu kwezi kwa Gicurasi 2024, aho yaganiriye n’abayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ngingo zirebana n’umutekano, ubukungu n’ubufatanye muri dipolomasi. Nyuma y’uru ruzinduko, Kenya yashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bifatwa nk’inshuti za hafi za Amerika, nubwo bitari mu muryango wa NATO, ibi bikaba byarazamuye icyizere ku ngingo z’umutekano n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Impamvu y’Isesengura
Ubusabe bwo kongera gusuzuma iyo status bwatanzwe na Senateri James Risch, umwe mu bagize Sena ya Amerika, bukaba busaba ko mu minsi 90 uhereye igihe iri tegeko rizatangira gukurikizwa, hashyirwaho raporo irambuye ku mibanire ya Kenya n’amahanga, cyane cyane ibihugu birimo Ubushinwa, Uburusiya na Irani.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Kongere y’Amerika, iri sesengura rigamije gusuzuma uko Kenya ikomeje guhagarara ku ruhando mpuzamahanga, n’uko ihurira cyangwa itandukanira n’inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hazanasuzumwa cyane cyane niba Kenya ifitanye amasezerano yihariye y’umutekano cyangwa imikoranire ya gisirikare n’Ubushinwa, Uburusiya cyangwa Irani kuva ku wa 24 Kamena 2024.
Inyandiko Isaba Gusuzuma n’Imibanire ya Kenya n’imitwe yitwaje intwaro
Mu bindi byashyizwe mu nyandiko, harimo no gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mikoranire y’abantu n’inzego za politiki muri Kenya n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko al-Shabaab na Rapid Support Forces (RSF) yo muri Sudani. Ibi bikaba bikomeje gushimangira impungenge z’Abanyamerika ku ruhare Kenya yaba ifite mu guhungabanya umutekano w’akarere.
Ihohoterwa ry’Uburenganzira bwa Muntu n’Imikoreshereze y’Ubufasha bwa Amerika
Raporo izakorwa kandi isabwa kugaragaza niba ubutegetsi bwa Perezida Ruto bwarakoresheje ubufasha bwa Amerika mu by’umutekano n’ubutasi mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, birimo iyicarubozo, ifatwa ry’abantu ku ngufu, n’iyicarubozo rikorerwa abasivili.
Ibi birego nibigaragara, bishobora gutuma Kenya ihanwa mu buryo butandukanye, ndetse igahabwa ibihano cyangwa igakurwaho umwanya w’icyubahiro nk’igihugu cya hafi cya Amerika mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Impinduka Zishoboka mu Mibanire ya Dipolomasi
Niba iri vugurura ryemewe, ryaba ari intambwe ikomeye igaragaza impinduka mu buryo Amerika ibona Kenya nk’umufatanyabikorwa mu bya gisirikare no kurwanya iterabwoba. Ibi byanagira ingaruka ku mishinga ihuriweho hagati y’ibi bihugu, harimo n’itangwa ry’intwaro, imyitozo ya gisirikare ihuriweho, n’imishinga y’iterambere ishingiye ku mutekano.
Icyizere cy’ejo hazaza cyagiye mu rujijo
Nubwo Kenya yari yarabonye uyu mwanya nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere igihugu, cyane cyane mu kongera igipimo cy’ubucuruzi, ishoramari n’umutekano, isesengura rishobora kuzaba rifite ishingiro rishingira ku nyungu za Amerika, rishobora no kuvanamo isano ya dipolomasi yisumbuye yari imaze kugerwaho.
Ubu hararebwa niba Perezida William Ruto ashobora gutanga ibisobanuro bihagije, bijyanye n’ibi birego, mu gihe ubutegetsi bwa Trump bukomeje guharanira kugarura ububasha mu kwigenzura ku rwego mpuzamahanga.
Ikiraro cy’umutekano cyari cyaramaze kubakwa hagati ya Washington na Nairobi kiri mu mazi abira. Ibyemezo bizafatwa muri iyi minsi 90 bizagire uruhare rukomeye mu cyerekezo cy’imibanire y’ibi bihugu mu gihe kiri imbere.