Perezida Ndayishimiye ashimira abasirikare b’u Burundi barwaniriye amahoro muri RDC
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimye ubutwari bw’ingabo z’igihugu cye ziri ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ari abasirikare bemeye no gupfira abaturage b’iki gihugu mu rwego rwo kubazanira amahoro.
Yabivugiye mu muhango wo kurangiza amasomo ku bofisiye bo mu cyiciro cya 50 n’icya 51 bize mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ISCAM) i Bujumbura, kuri uyu wa Gatanu. Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko aho abasirikare b’Abarundi bageze, ibibazo by’umutekano bikemuka, atanga urugero kuri RDC na Centrafrique.
“Ubu dufite ibimenyetso, aho hari abantu bavuga bati ‘Ahatari ingabo z’u Burundi nta wundi wahashobora’…, Mu gihugu cya Centrafrique bazi ingabo z’u Burundi, no muri Congo barazizi. Aho Umurundi aciye ubu, bamubona nk’umuntu w’umugabo, utitangira gusa igihugu cye, ahubwo witeguye no kurwanirira amahoro y’ibindi bihugu,”
— Perezida Ndayishimiye.
Umukuru w’igihugu yasabye abasirikare kudacogora mu nshingano zabo, abasubiriramo imvugo imenyerewe mu rugamba igira iti “Intambara ni moteri y’urupfu, aho upfa mbere ari ufashwe n’isasu”, abibutsa ko uwanga kwemera ibyo ashobora guhitamo kwigendera.
Ingabo z’u Burundi zatangiye kugaragara mu burasirazuba bwa RDC mu 2022, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano yasinywe hagati y’ibihugu byombi. Zatangiye ibikorwa byazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma muri Kanama 2023 amasezerano aravugururwa, aho Perezida Ndayishimiye yahawe miliyoni eshanu z’amadolari, buri musirikare akemererwa umushahara wa $5,000 ku kwezi. Icyari kigamijwe kwari ukurwanya ihuriro rya AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’igihe gito, izo ngabo zahuye n’ibibazo bikomeye, zitsindirwa muri Kivu y’Amajyaruguru, zisubira mu birindiro bya Kalehe, ariko nabwo zirahatsindirwa zirahava zikomereza muri Teritwari ya Uvira hafi y’umupaka w’u Burundi.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 3 Nyakanga 2025, igaragaza ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo zibarirwa hagati ya 7,000 na 9,000.