Ikoranabuhanga rya mudasobwa rishobora kugabanya igihe n’amakosa mu bwubatsi bwa Afurika
Pascal Murasira, wigeze kuyobora ibikorwa byo kubaka no gutangiza Norrsken House Kigali hagati ya 2021 na 2024 — inyubako nini cyane mu murwa mukuru w’u Rwanda — yatangaje ko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano n’ubw’umuntu (Artificial Intelligence, AI) rishobora guhindura imikorere y’urwego rw’ubwubatsi muri Afurika, rikagabanya igihe, ikiguzi, ndetse n’ingaruka z’itinda z’imishinga.
Murasira avuga ko nubwo uyu mushinga wa Norrsken House warangiye mu gihe gito ugereranyije n’indi iri mu mujyi wa Kigali, yiboneye ubwe ko hakirimo intege nke zikomeye zitakaza igihe, amafaranga, ndetse n’amahirwe y’iterambere. Ati:
“Buri gihe umushinga utinze, hari amafaranga ahita atakara: abashoramari batinda kubona inyungu, abakora imirimo yo kubaka bahura n’ibihano cyangwa bagatinda gukoresha imirimo, leta ikadindira kubona imisoro, naho abaturage bagategereza serivisi n’amahirwe mashya.”
Muri Afurika, ibi bibazo biba byikubye kabiri kubera icyuho cy’ibikorwa remezo gisanzwe gihari, bityo bikadindiza iterambere ry’ubukungu.
Uburyo AI ishobora gufasha urwego rw’ubwubatsi
Murasira asobanura ko AI ifite ubushobozi bwo guhindura ibintu mu nzego zitandukanye:
- Igishushanyo mbonera n’Iteganyabikorwa
●Gukora amahitamo menshi y’inyubako mu minota mike
●Gutahura amakosa y’ubwubatsi mbere yo gutangira imirimo
●Gusuzuma ikiguzi n’imikoreshereze y’ingufu mu buryo bwihuse
Ingaruka: Abashoramari bafata ibyemezo vuba, abakozi b’ubwubatsi batangira kare, kandi abaturage bakabona imirimo mbere.
- 2.Uruhushya n’Amategeko
●Kugenzura niba inyandiko zubahiriza amabwiriza y’igihugu
●Gutahura impapuro zibura cyangwa zituzuye
●Kumenya aho gutinda bishobora kuzabera
Ingaruka: Leta ikihutisha imishinga, abakozi b’ubwubatsi bagatangira kare, abaturage bakabona inyubako n’ibikorwa remezo hakiri kare.
- 3. Urugendo rw’Ibikoresho
●Gukora ububiko n’igenamigambi rihamye ry’ibikoresho
●Kumenya igihe cyiza cyo gutumiza ibikoresho
●Gushaka abandi batanga ibikoresho hafi mu gihe habayeho gutinda
Ingaruka: Imirimo ntihagarare, abacuruzi b’ibikoresho bagira isoko rihoraho, ubukungu ntibuhungabane.
- 4. Imirimo n’Igenzura ry’Ubwiza
●Gukoresha AI na drones mu kugenzura aho imirimo igeze
●Gutahura amakosa cyangwa kutubahiriza igishushanyo kare
●Kugereranya ibyubatswe n’igishushanyo cya mudasobwa mu buryo bw’ako kanya
Ingaruka: Kugabanya ikiguzi cy’isubirwamo ry’imirimo, kurinda umusaruro mubi, no kurangiza imishinga hakiri kare.
- 5. Nyuma yo Gukorerwamo
●Kubasha kumenya no gukumira ibibazo by’imikorere mbere y’uko bibaho (predictive maintenance)
●Gukoresha ingufu mu buryo bujyanye n’imikoreshereze y’inyubako
●Gucunga inyubako mu buryo bwikora
Ingaruka: Kugabanya ikiguzi cyo kuyitaho, gutanga serivisi nziza ku baturage, no kongera agaciro k’inyubako mu gihe kirekire.
Murasira asoza yibutsa urubyiruko ko amahirwe ari mu kubyaza umusaruro aya mahirwe y’ikoranabuhanga:
“Nta ngengo y’imari ya miliyari zisabwa ngo utangire. Menya AI, uyikoreshe mu mishinga yacu, kandi uzashobora kugabanya igihe cy’iyubakwa, kugabanya ikiguzi, kongera ireme, no guteza imbere igihugu cyawe.”