Abanyamulenge Bakomeje Gutabaza ku Kwicwa Bikomeje, Bashinja Ingabo z’u Burundi, iza RDC na FDLR
Rumenge Rugeyo, umwe mu rubyiruko rw’Abanyamulenge kandi wigeze kwiyamamariza kuba umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasohoye ubutumwa bukomeye asaba amahanga guhagarika ibyo yise jenoside iri gukorerwa Abanyamulenge mu misozi ya Mulenge, Uvira, Fizi na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa bwe bwatanzwe kuri Minembwe Capital News dukesha iyi nkuru, Rumenge yagaragaje impungenge zikomeye ku kwicwa kw’abaturage b’inzirakarengane, ashinja Ingabo z’u Burundi, iza RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo kuba nyirabayazana w’aya mahano. Ati:
“Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bugomba guhagarara. Turasaba amahanga kudahugira gusa ku ntambara z’i Gaza, muri Ukraine cyangwa ku makimbirane ahandi ku isi, ahubwo bagahaguruka bagatabara n’abacu bari kurimburwa.”
Rumenge yakomeje avuga ko ibi bikorwa byo kwica Abanyamulenge byateguwe na guverinoma ya RDC ku bufatanye na Leta y’u Burundi. Yemeza ko ari umugambi wateguwe kera, ubu ukaba uri gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara kandi buteye ubwoba.
Ubu butumwa butanzwe ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 21 ubwicanyi bwo ku wa 13 Kanama 2004, ubwo Abanyamulenge 165 biciwe muri Gatumba, bazira gusa inkomoko n’isura yabo. Raporo zitandukanye zivuga ko icyo gitero cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi, FDLR n’ingabo za RDC, baturutse mu gace ka Uvira.
Hashize imyaka 21 ibyo byabaye, nyamara abagize uruhare muri ubwo bwicanyi ntibaragezwa imbere y’ubutabera. Rumenge avuga ko kuba ubwicanyi bukomeje, ari ikimenyetso cy’uko amahanga atitaye bihagije ku kibazo cy’Abanyamulenge, kandi ko igihe cyo gukorera hamwe no kubarengera ari iki.
Uyu musore asaba ko hakorwa igikorwa cya vuba cyo guhagarika kwicwa kw’uyu muryango, kugira ngo amateka mabi yo muri Gatumba atazasubira kubaho mu maso y’isi yose irebera.