Rwanyagatare Patrice utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, aratabaza ubuyobozi abusaba kumufasha guhagarika burundu ibikorwa bikorwa n’umugore we byo guteranira mu rugo rwe n’abo basengana, bagasenga guturuka ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ibintu avuga ko biteje ikibazo mu muryango ndetse ko nta bwisanzure abona mu rugo rwe, yewe ko uretse kuba we ubwe bimubangamira ari n’ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Amakuru dukesha Frash Tv avuga ko uyu mugabo yafungishijwe n’umugore we nyuma y’uko uyu mugore avuye muri Canada aho yari asanzwe atuye ariko nyuma y’aho atahiye akaza umushinja kumurira umutungo, ibintu byatumye uyu mugabo akurikiranwa n’amategeko ndetse agafungwa, gusa mu magambo ye uyu Rwanyagatare Patrice ahamya ko ibyo byose byari ibinyoma:
“Njyewe ubundi, hano ni iwange nitwa Rwanyagatare Patrice. Habaye ibibazo umugore wange yabaga Canada, atahutse araza aravuga ngo nariye umutungo wiwe abeshya baranamfunga.”
Akomeza avuga ko mu gukemura no guhosha amakimbirane y’uyu muryango, ubuyobozi bwamusabye kuba agiye kuba ahandi hantu hatandukanye n’aho iwe mbere y’uko bakongera kumvikana.
Nyuma y’ikemezo cy’ubuyobozi, ngo uyu mugore yahise ahindura urwo rugo urusengero rusengerwamo umunsi ku munsi, ku manywa na ninijoro nk’uko uyu Rwanyagatare Patrice abihamya ati:
“Kuva icyo gihe araza ashingamo urusengero. Burimunsi, haba hari abantu basenga; abirirwa, abarara, abirirwa.”
Mu rwego rwo kutihererana ikibazo nk’iki kibangamiye umudendezo we, uyu mugabo yavuze ko yitabaje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ndetse ko yanabahamagaye kuri uyu munsi ngo abereke ibyo bikorwa ariko ko kugeza magingo ayo banze kuza:
“Umuyobozi wa RIB wa Rutoki yarahageze, umuyobozi w’akagari yarahageze. Ibyo bintu barabizi nabahamagaye, ndabibabwira ariko banze kuza.”
Akomeza agira ati:”Nkaba nagira ngo ibyo bintu bicike, nubundi bavuze ko nta tegeko ryemerera abantu gusengera mu ngo, kandi wabibonye uko bangana, dore n’amamodoka yabo ukuntu angana.”
Nk’uko amashusho ya Frash Tv abigaragaza koko, muri uru rugo hari haparitse umubare munini w’amamodoka, ibyemezwa n’uyu mugabo ko bose ari ababa baje gusengera ahongaho.
Uyu mugabo akomeza avuga ko abo basengera muri urwo rugo rwe, basanzwe ari abayoboke b’itorero Restoration Church, ibikorwa bakora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, hanyuma iminsi ya weekend ku wa gatandatu no ku cyumweru bakajya gusengera mu nsengero basengeramo.
Nk’uko amashusho y’inkuru ya Frash Tv abigaragaza, iryo tsinda ry’abasenga rikibona abanyamakuru bakihagera, bacitsemo igikuba hanyuma umugore wa Patrice atangira kurwana no gufunga amadirishya, ariko umugabo na we akarwana no kumubuza kuyafunga.
Umunyamakurnu akomeza avuga ko nyuma y’iminota 30 urugi rufunze, yaje gusohoka afite telephone mu ntoki ndetse ari no gufata amashusho, ibintu yavuze ko ari ihohoterwa ari gukorerwa.

Umunyamakurnu akomeza avuga ko bakihagera biyumviye abantu babwiriza, ariko ko ngo uyu mugore we yaje kubihakana ahubwo akivugira ko abo ari abantu bari bamusuye nubwo ibyo byose yavugaga yanze kubivugira imbere ya kamera ndetse no kuri mikoro.
Nk’uko amashusho akomeza abigaragaza ndetse binasobanurwa n’ijwi ry’umunyamakuru, muri iyi nzu hari harimo abantu basaga icyenda, umugabo umwe abandi bose ari abagore.

Uyu mugabo Patrice yakomeje avuga ko ibi bikorwa bimubangamira kuko ngo banamwirukanye iwe, akomeza asaba ko bahagarika ibi bikorwa, bakajya babikorera mu ma kiriziya bakava mu ngo z’abantu, kuko na Leta yabihagaritse.
“Nifuzaga y’uko bahagarika ibi bikorwa byabo, kuko na Leta yarabihagaritse. Ni bajye mu makiriziya bave mu ngo z’abantu.”
Akomeza avuga ko uyu mugore yavuze ko atamushaka mu rugo, ariko ko hari umukecuru we uba muri urwo rugo ko aza kumusura kuko n’ubwo burenganzira bwo kumusura no kumwitaho abufite, ariko ko buri uko aje asanga hari abaje gusenga.
Ni urugo rugaragara ko rwifashije ndetse n’abahasengera babigaragaza kuko hari haparitse imodoka zigera muri eshanu.
Ubugenzuzi bwakozwe ku nsengero zirenga ibihumbi 14,093 muri Kanama na Nzeri mu mwaka ushize wa 2024, bwagaragaje ko insengero ibihumbi 9880 zisengerwamo zitujuje ibisabwa zihita zifungwa ndetse hashyirwaho ibipimo bigaragaza insengero zemerewe gukora, bityo izifunzwe zitegekwa kubyitaho kugira ngo bazongere gukomorerwa.
Gusa nyuma y’ubwo bugenzuzi, mu nsengero zari zarahagaritswe havuyemo izindi zisaga 600 zitazongera gukorerwamo ukundi, mu gihe izindi 336 zo zagombaga gusenywa burundu.
Tugarutse kuri iki kibazo cy’uyu muturage, umunyamakuru akomeza avuga ko yari akigerageza kuvugisha inzego z’ubuyobozi byumwihariko umujyi wa Kigali, kuko bamwe mu bitwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahageze ariko nta n’umwe washakaga kuvuga.