UKRAINE yagabye igitero cya Drone ku nyubako yo guturamo mu Burusiya 5 barakomereka
ROSTOV, Uburusiya – Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, drone bivugwa ko yaturutse muri Ukraine yagabye igitero ku nyubako yo guturamo iherereye mu mujyi wa Rostov, mu Burasirazuba bw’Uburusiya, ikomeretsa abantu batanu.
Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko iyo nyubako yari icumbikiye imiryango myinshi, ndetse ko bamwe mu bayituye bakuwe mu nzu nyuma y’ihungabana ryatewe n’icyo gitero. Abakomerekeye aho bahise bajyanwa mu bitaro, bamwe muri bo bakaba bameze nabi.
Moscow imaze iminsi ikaza ubutumwa bushinja Ukraine kugaba ibitero ku baturage bayo, ivuga ko ibi bitero bya drone bimaze gufata indi ntera mu ntambara imaze imyaka irenga ibiri. Ku ruhande rwa Kyiv, nta rwego rwemewe rwahise rutanga igisubizo ku birego bishya by’Uburusiya.
Ibi bitero bibaye mu gihe intambara iri gukomeza guhindura isura, aho impande zombi zikomeje kwifashisha ikoranabuhanga rihanitse mu ntwaro z’ubwirinzi n’ibitero byo mu kirere.
Src: @clashreport