ISRAEL- Netanyahu yikomye bikomeye urubyiruko rukoresha imbugankoranyambaga
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abitwa influencers “nta cyo bazi ku byo bavuga”, ababwira ko bari mu bahembera ibinyoma bikomeje guhindura amateka n’imyumvire y’isi ku byerekeye intambara ya Israel.
Mu butumwa bwe, Netanyahu yavuze ko “amateka ari kongera kwandikwa” kubera uburyo amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa binyuze muri za kaminuza, imbuga nkoranyambaga, bots n’algorithmes zishyigikira ibyo byiyumviro.
Yagize ati: “Inyo binyoma bikwirakwizwa mu mashuri makuru, ku mbuga nkoranyambaga, binyuze kuri bots n’algorithmes. Hari amafaranga menshi atangwa n’ibihugu by’amahanga, n’imiryango itari iya Leta, harimo na Qatar, bayashyira mu kwamamaza abakoresha imbuga nkoranyambaga batazi ibyo bavuga.”
Ibi bibaye mu gihe Israel ikomeje kotswa igitutu n’abaturage b’ingeri zinyuranye ku isi, cyane cyane urubyiruko rwa Gen Z rwifashisha imbuga nka TikTok na Instagram mu kugaragaza uko rubona ibikorwa bya Israel muri Gaza.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Netanyahu agaragaza impungenge z’uko Israel iri gutsindwa mu rugamba rw’amakuru (information war), aho abantu benshi batangiye gushyira mu majwi uburyo igihugu cye gikoresha ingufu nyinshi mu kurwanya abanya-Palestine.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuga ko “nta kintu gisobanura panique nk’ukurega urubyiruko rwa TikTok” ku bibazo bikomeye nk’ibi.
Inkomoko: @ClashReport