Uburundi mu isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro, mu gihe havugwa impungenge ku icukurwa ryayo muri Congo
Bujumbura – Ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu, Leta y’u Burundi yatangaje ko yohereje ku isoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro yacukuwe mu birombe byayo, arimo tonne 156 za Améthyste na tonne 104 za Quartz, yerekeza mu Bushinwa.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Évariste Ndayishimiye ni we wahesheje umugisha ayo mabuye yacukuwe mu ntara za Bururi, Kirundo na Bubanza, mbere yo koherezwa hanze. Ku isoko mpuzamahanga, ikilo cya Améthyste kigura hafi €70, naho icya Quartz kiri hagati ya €3 na €5.
Perezidansi y’u Burundi ivuga ko iki gikorwa kigamije “kumenyereza Abarundi umuco wo gukorera mu mucyo”, nyuma y’imyaka igihugu gikunze kugaragaramo amakimbirane ku micungire y’amabuye y’agaciro.
Nyamara iki gikorwa cyaje mu gihe bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki n’ubukungu byo muri aka karere bagaragaza impungenge ko hari amabuye ashobora kuba yaravuye mu bihugu bituranye, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho hakomeje imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23.
Abo batanze ibitekerezo bavuga ko ubufatanye bwa politiki, ubucuruzi n’ubutwererane bwa gisirikare hagati y’Uburundi na Congo muri ibi bihe bushobora no kuba bufite aho buhuriye n’ishyirwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro.
Mu myaka ibiri ishize, Bujumbura na Kinshasa byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, amasezerano yashimangiwe no koherezwa kw’ingabo z’Uburundi mu bikorwa bya EACRF (EAC Regional Force).
Nubwo ayo masezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ayo mahuriro ya gisirikare n’ubufatanye mu by’ubukungu bishobora gutuma habaho urujijo ku nkomoko y’amabuye ajya ku isoko, cyane cyane mu gihe amwe mu mashami y’ubucuruzi bw’amabuye mu karere adakunze gutangaza amakuru ku mugaragaro.
Nta bimenyetso biragaragazwa byemeza ko ayo mabuye yoherejwe n’Uburundi yaba aturuka muri Congo, ariko impungenge ku mucyo n’ubugenzuzi ku ishorwa ry’amabuye y’agaciro zikomeje kugarukwaho n’inzobere mu bukungu bwo mu karere.
Mu mwaka ushize, Abadepite b’u Burundi banenze uburyo Banki Nkuru y’igihugu (BRB) ishora zahabu mu mahanga idatanga raporo ku mafaranga yinjira, mu gihe Ikigo gishinzwe imisoro (OBR) cyavuze ko muri miliyari 26 zari zitezwe mu 2023–2024 hinjiye miliyari 6 gusa.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko amafaranga azava mu mabuye yoherejwe hanze azakoreshwa mu kugura ibikoresho bigezweho by’ubucukuzi, kugira ngo Uburundi buzajye butunganya amabuye yabwo imbere mu gihugu.
Mu rwego mpuzamahanga, u Burundi buzwiho kuba bufite ubutunzi bukomeye mu mabuye y’agaciro, burimo nickel, coltan, cobalt, zahabu n’ayandi. Abahanga bavuga ko buri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira nickel, inyuma y’u Burusiya.