Bamwe mu bakora ingendo mu Mujyi wa Kigali baratabaza: “Kugera ku kazi bisaba amasaha menshi n’amafaranga menshi”
“Ibi bintu bifite ukuntu bigabanya umuvuduko w’amajyambere y’igihugu. Ubyange cyangwa ubyemere. 🤷♀️”
Ayo ni amagambo y’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, wayanditse ku rubuga rwa X (Twitter) ubwo yasangizaga ubutumwa bw’umuturage wamugejejeho uburambe bwe mu ngendo za buri munsi mu Mujyi wa Kigali, agaragaza uko itwara rusange rihagaze muri iki gihe.
Uyu muturage utuye mu Miduha, mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko akorera i Remera, ariko kugira ngo agere ku kazi saa 7h30 bisaba amasaha arenga abiri n’igice yo gutega bisi, bitewe n’uko aho aturuka hatagira ligne.
> “Nta ligne ihaba mu Miduha, dutegereza bisi iva i Mageragere, rimwe na rimwe igera yuzuye ugategereza indi. Iyo ugeze i Nyamirambo utega indi ikujyana muri gare ya downtown, naho ugategereza indi ikujyana i Remera,” nk’uko uyu muturage yabivuze.
Avuga ko ibyo bituma atakaza umwanya n’amafaranga menshi, kuko buri munsi bimutwara amafaranga agera ku 1,016 Frw kandi akenshi na kenshi agakererwa ku kazi.
Uyu muturage asaba inzego zibishinzwe zirimo RURA na City of Kigali ko zakwihutisha ishyirwaho ry’umurongo wihariye wa bisi mu Miduha, ndetse hagashyirwaho n’ingendo zidakunze kuzenguruka (bus continue) kugira ngo bisi zitware abagenzi byihuse kandi bitabahenda.
RURA ivuga ko hari impinduka zitegerejwe
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) giherutse gutangaza ko kiri gukora isuzuma ryimbitse ku mikorere y’itwara rusange mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abantu no kugabanya ibibazo abagenzi bakunze guhura na byo.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko gahunda nshya ziri gutegurwa zizafasha bisi kugendera ku gihe no gutanga serivisi zihuse, bityo abagenzi benshi bagahitamo kureka gukoresha moto cyangwa imodoka zabo bwite.
> “Ntituri kugabanya moto cyangwa imodoka bwite z’abantu, ahubwo turashaka ko gutega bisi biba uburyo bwizewe, buhendutse kandi bwihuta. Ibi bizatuma abagenzi benshi bahitamo gutega bisi mu gihe serivisi zizaba zinoze,” Rugigana yasobanuye.
Abagenzi barasaba ibisubizo bifatika
Nubwo RURA yizeza impinduka, abagenzi bavuga ko ikibazo kimaze igihe kandi gikomeje kubagiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi. Basaba ko ibisubizo bitangwa byajya bihita binagaragara mu bikorwa.
> “Iyo umuntu amara amasaha abiri cyangwa atatu mu nzira buri gitondo, bisubiza inyuma imikorere ye ndetse bigira ingaruka ku musaruro ku kazi,” nk’uko undi muturage yabivuze.
Mu gihe RURA ivuga ko impinduka zitegerejwe mu mezi ari imbere zizanoza imikorere y’itwara rusange muri Kigali, abaturage barasaba ko ibyo byemezo bitaguma mu magambo.
Abenshi bavuga ko uburyo bwo gutwara abantu ari urufunguzo rw’iterambere ry’umujyi, kuko igihe gitakazwa mu nzira ari cyo cyakabaye gikoreshwa mu musaruro ufatika w’igihugu.