MADAGASCAR: Ingabo Zifatanyije n’Abigaragambyaga Zifashe Ubutegetsi Nyuma yo Guhirika Perezida Andry Rajoelina
Ingabo za Madagascar zatangaje ko zifashe ubutegetsi nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu itoye ku wa Kabiri ishyigikira itegeko ryirukana Perezida Andry Rajoelina ku butegetsi, mu gihe yari amaze ibyumweru ahanganye n’imyigaragambyo ikomeye iyobowe n’urubyiruko.
Col. Michael Randrianirina, umuyobozi w’itsinda ry’ingabo ryatangaje gufata ubutegetsi, yavuze ko inzego zose z’igihugu ziseshwe usibye umutwe w’abadepite, kandi ko igihugu kigiye kuyoborwa n’inama iyobowe n’igisirikare izamara imyaka ibiri mbere y’uko haba amatora mashya.
> “Twafashe ubutegetsi. Igihe cyo gusana igihugu kizamara imyaka ibiri, tuzakora amatora nyuma yo gutora itegekonshinga rishya,”
— Col. Randrianirina yabwiye itangazamakuru.
Perezida yahunze nyuma yo gutakaza ububasha
Perezida Andry Rajoelina, wari usanzwe ahanganye n’imyigaragambyo imaze ibyumweru, yahise atoroka igihugu nyuma y’uko bamwe mu basirikare bifatanyije n’abigaragambyaga. Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru Reuters avuga ko yahunze yifashishije indege y’ingabo z’u Bufaransa, ariko Perezida Emmanuel Macron yanze kwemeza uruhare rw’igihugu cye muri ibyo bikorwa.
Mbere y’uko atoroka, Rajoelina yari yagerageje gusesa umutwe w’abadepite kugira ngo akomeze kugundira ubutegetsi, ariko abadepite baramusuzuguye bakomeza kumuremera iteka rimwirukana. Nyuma y’aho, ibiro bye byasohoye itangazo bivuga ko “ibiri kuba ari ihirikwa ry’ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko,” bigaragaza ko Perezida akiri mu nshingano ze.
Imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko
Imyigaragambyo yatangiye ku wa 25 Nzeri 2025, iyobowe n’abasore n’inkumi baturutse mu rugaga Gen Z Madagascar, yabanjirijwe n’uburakari buturutse ku kibazo cy’amazi n’amashanyarazi. Nyuma yaho, yagutse isaba Perezida kwegura kubera ubukene, ruswa n’ibiciro biri hejuru ku masoko.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, icyizere cya Rajoelina cyatangiye gushegeshwa ubwo umutwe udasanzwe w’ingabo, CAPSAT, wigeze kugira uruhare rukomeye mu guhirika ubutegetsi mu 2009, wifatanyaga n’abigaragambyaga ukanga kurasa abaturage.
Kuva ubwo, inzego z’umutekano zose — ingabo, polisi na jandarumori — zatangiye kwerekana ko zishyigikiye impinduka.
Abaturage bishimiye guhirika ubutegetsi
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Fahmida Miller, watangazaga amakuru live ari i Antananarivo, yavuze ko abaturage benshi bishimiye iyo ntambwe ikomeye yatewe n’ingabo z’igihugu.
“Abantu bari hanze barimo kuzamura amajwi y’ibyishimo, ntawe urwanya uko gufata ubutegetsi,”
— Miller yabivuze.
Imyigaragambyo yishwemo abantu barenga 20
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko nibura abantu 22 bamaze gupfa, naho abarenga 100 bagakomereka kuva imyigaragambyo yatangira. Guverinoma ya Rajoelina yo yakomeje kubihakana, ivuga ko imibare yatangajwe yarenze ukuri.
Andry Rajoelina, wahoze ari Meya wa Antananarivo, yabaye umuyobozi w’inzibacyuho nyuma yo gufata ubutegetsi muri 2009, maze agaruka mu ishyaka rya politiki anyuze mu matora yo mu 2019. Yari yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2023, ariko yahindutse nyirabayazana w’uburakari bw’abaturage kubera ubushomeri, inzara n’amashanyarazi adahagije — aho abaturage batageze kuri kimwe cya gatatu ari bo bonyine bafite umuriro.
Col. Randrianirina yatangaje ko mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere hazategurwa itegekonshinga rishya, hazakurikiraho amatora y’inzego nshya z’igihugu, mu rwego rwo “kubaka Repubulika nshya ishingiye ku mbaraga z’abaturage n’ubuyobozi bunoze.”
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko Gen Z Madagascar ari kimwe mu byiciro by’urubyiruko rwazamuye impinduramatwara mu bihugu bitandukanye muri 2025, birimo Kenya, Indonesia, Peru, Sri Lanka, Bangladesh na Nepal.
Ivomo: Al Jazeera