Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu akomeje kuba igitaramo ku mbugankoranyambaga nyuma y’ubutumwa bwe bwashyigikiraga igitekerezo cya Sadate
Nyuma y’amagambo yavugiwe mu nteko rusange y’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, aho Munyakazi Sadate yasabye urubyiruko kudahagarara gusa ku kubona akazi ahubwo rukarushaho gutekereza nk’abazagatanga, impaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga kugeza nanubu.
Mu mbwirwaruhame ye, Sadate yagize ati:
> “Tugomba kumva y’uko kubona akazi ari kimwe, ariko tugomba no kuba aba boss. Tugomba gusigara duha akazi abanyamahanga badukikije — nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abakongomani bakajya boza ama toilets yacu, kuko tuzaba twabasize kure cyane, twitwa aba boss dufite abakozi dukoresha.”
Aya magambo yahise ashyushya imbuga nkoranyambaga, benshi bavuga ko ari agasuzuguro n’ikimenyetso cy’ubwirasi. Bamwe bamwise umuntu utubaha abandi baturage b’ibihugu by’abaturanyi, abandi bavuga ko ibyo yavuze bisa no gusenya ishusho y’ubumwe n’ubuvandimwe u Rwanda rwubaka mu karere.
Nyuma y’ibi bitekerezo bikomeye byaturutse mu bantu batandukanye, Munyakazi Sadate yanyuze ku rubuga rwa X (Twitter) asaba imbabazi ku magambo ye, agaragaza ko atari agamije gutesha agaciro abandi.
Yanditse ati:
> “Nshingiye ku bitekerezo byanjye bwite byumvikanishaga ko u Rwanda ruzatera imbere ku buryo mu mwaka wa 2050 imirimo yo gukubura imihanda no gusukura ubwiherero tuzayiharira abaturanyi bacu (Abarundi n’Abakongomani); nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye, nyuma yo kugisha inama umutima wanjye, niseguye ku bumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka — yaba Abanyarwanda, Abarundi n’Abakongomani ndetse n’abandi.”
Nubwo yiseguye, impaka ntizahise zicogora. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bakomeje kumunenga, abandi bagaragaza ko ari ibitekerezo byari bifite intumbero nziza ariko byavuzwe mu buryo butumvikanye neza.
Mu bamushyigikiye, harimo umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, uzwi nka Oswakimu, wagaragaje ko atabonye ikibi mu byo Sadate yavuze. Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati:
> “Ubu butumwa bwa Sadate Munyakazi ko nta nabi numvise abamuteye amabuye babitewe n’iki? Urugero: Muri Qatar byagorana kubona umwenegihugu ukora iyi mirimo Sadate yatanzeho urugero. Ikorwa n’abapagasi baturuka mu bihugu bikiri inyuma mu majyambere.”
Ibi nabyo byateje impaka nshya, bamwe bamwibasira bavuga ko yihuma ku bakire, ndetse ko aba ari gucinya inkoro abandi bakamuseka cyangwa bakamwandagaza.
Byageze aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, amusubiza kuri X amubwira ati:
> “Please delete! Ujye umenya ko uri umunyamakuru ukurikirwa na benshi!”
Bidatinze, Oswakimu yahise asiba ubwo butumwa bwe, ariko ibyo ntibyahagaritse impaka zari zafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’abagaragaje ko igihombo iherutse guhabwa nk’umunyamakuru w’umwaka hatumvikana impamvu yagihawe, babishingiye ku bitekerezo akomeza gutanga kuri uru rubuga. Mu bitekerezo by’abakoresha uru rubuga, bavuga ko yatatiye uruhande rwo kuba umunyamakuru, ahubwo akita ku kugaragaza izina rye.
Ibi byabaye urugero rugaragaza uko amagambo ashobora gutangizwa n’umuntu umwe akabyara impaka ndende, akagira n’ingaruka ku bandi batari bake kandi batanafitanye isano. Mu gihe imbuga nkoranyambaga ari urubuga rw’ingirakamaro rwo gutangiraho ibitekerezo, abantu basabwa kugira ubushishozi mu byo batangaza.
Kuba umuntu afite ijambo ntibivuze ko agomba kurivuga uko yiboneye. Ni ngombwa gusuzuma icyo ushaka kuvuga, aho ugiye kukivugira, n’uko bishobora kwakirwa n’abasomyi batandukanye. Ibi ni byo bituma umuco w’itumanaho ryubaka, rifite icyerekezo n’icyubahiro ku bandi, urushaho gushinga imizi mu banyamuryango b’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu gihugu cyubaka iterambere rishingiye ku bumwe n’ubwubahane.