Ubwenge buhangano bugiye gufasha mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri — Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yatangaje ko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence, AI) bugiye kuba igikoresho gikomeye mu gukemura ibibazo bikibangamiye ireme ry’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri n’ibaruramashuri ry’abarimu bake.
Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano mu burezi, “FEWA AI Summit 2025”, yabereye muri Kigali Convention Centre, mu gihe kandi mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga rya Telefoni ngendanwa, Mobile World Congress.
AI izafasha abarimu kwita ku banyeshuri benshi
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo AI ikoreshwa mu burezi n’uburyo u Rwanda rwayibyaza umusaruro mu kongera ireme ry’uburezi.
Yagize ati:
> “Dushobora kuyifashisha mu gihe tudafite abarimu bahagije cyangwa dufite ubucucike mu mashuri. Iyo umwarimu afite abanyeshuri 30 cyangwa 40 birashoboka, ariko iyo bageze kuri 60 cyangwa 70 birakomera. AI ifasha kumenya aho buri mwana ageze, ikagaragaza ukeneye ubufasha bityo umwarimu agakurikirana neza abanyeshuri benshi icyarimwe.”
Minisitiri yongeyeho ko AI idasimbura abarimu, ahubwo ibafasha gukora neza kandi neza kurushaho, kuko itanga amakuru afasha mu gukurikirana imikorere y’abanyeshuri no gufasha mu gufata ibyemezo byihuse.
Abarimu barimo guhugurwa ku ikoreshwa rya AI
Minisitiri Nsengimana yavuze ko Minisiteri y’Uburezi yatangiye gahunda yo guhugura abarimu ku ikoreshwa rya AI kugira ngo bayimenye kandi bayikoreshe mu masomo yabo.
Yavuze ati:
> “Ubu twatangiye amahugurwa, aho tumaze guhugura abarimu 150 — ni abarimu batanu muri buri karere — bakazaba n’abahugura bagenzi babo. Uyu mwaka tuzahugura abarimu bose kugira ngo batangire gukoresha AI no kuyigisha abana.”
Yatangaje kandi ko umwaka utaha w’amashuri (2026) ari bwo AI izatangira gukoreshwa mu buryo bugaragara mu masomo yo mu mashuri y’u Rwanda.
Gukoresha AI bisaba ibikoresho bihagije
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kugira ngo ikoreshwa rya AI rigerweho mu mashuri yose, hakenewe ubufatanye n’izindi nzego cyane cyane Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), mu rwego rwo kubaka ubushobozi no kugeza ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu mashuri.
Yasobanuye ati:
> “Iyo utangiye gukoresha AI, bisaba kugira mudasobwa, porogaramu zayishoboza gukora, n’ibindi bikoresho. Turi gukorana na MINICT kugira ngo ibyo bikorwe, kandi byinjizwe mu mashuri yacu ku buryo bikoreshwa mu buryo bunoze.”
AI, umufasha mu iterambere ry’igihugu
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko AI ari umufasha w’abantu, itaje kubasimbura. Yavuze ko abantu bagomba gukomeza kwihugura no kwiga ubumenyi bushya aho gutinya ko imirimo yabo izasimburwa n’imashini.
Yanibukije ko AI idakoreshwa mu burezi gusa, ahubwo ikoreshwa no mu buhinzi, ubuzima n’ibikorwa by’iterambere bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu muri rusange.
Insanganyamatsiko ya FEWA AI Summit 2025
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iyi nama igamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano mu burezi no mu yindi mirimo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe kubaka sisiteme z’uburezi zifite ireme kandi zijyanye n’igihe tugezemo.
FEWA AI Summit 2025 ni umwe mu mikoranire igamije guhuza inzego zitandukanye z’uburezi, ikoranabuhanga na inovasiyo mu rwego rwo kurebera hamwe uko Ubwenge Buhangano bwakoreshwa mu guteza imbere uburezi bw’ejo hazaza mu Rwanda no muri Afurika.