Malawi: Perezida Peter Mutharika yatangaje ko guhera muri Mutarama 2026 kwiga mu mashuri yisumbuye bizaba ari ubuntu
Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, yatangaje ko guhera muri Mutarama 2026, igihugu cye kigiye gutangiza gahunda nshya yo kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku buntu.
Iyi gahunda, yatangajwe ubwo Mutharika yari mu muhango w’umuco witwa Mulakho wa Alomwe wabereye i Chonde mu Karere ka Mulanje, igamije gukuraho ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri, ndetse no gufasha urubyiruko rw’igihugu kubona amahirwe angana mu burezi.
Perezida Mutharika yavuze ko iyi gahunda ari imwe mu byo yasezeranyije abaturage mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, bikaba bigamije kuzamura ubumenyi ku rwego rwa segonderi, nyuma y’uko amashuri abanza asanzwe yigishwa ku buntu.
“Nidufasha abana bacu kubona ubumenyi, tuzaba twubatse ejo hazaza h’igihugu cyacu. Uyu ni umusanzu ukomeye mu guteza imbere Malawi,” niko Mutharika yabigaragaje mu ijambo rye.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko leta ari yo izajya yishyurira abanyeshuri bose amafaranga y’ishuri, ariko ibisobanuro birambuye ku mikorere y’iyi gahunda biracyategerejwe. Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ishobora kuzamura cyane umubare w’abana bajya mu mashuri, ndetse ikagabanya abajyaga bata ishuri kubera ubukene.
Ariko kandi, iyi gahunda ntiyakiriwe kimwe n’abantu bose. Hari bamwe bayishimira nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi, mu gihe abandi bayibona nk’ikintu gishobora kongera umuzigo ku bushobozi buke bw’amashuri asanzwe ahari.
Umunyamakuru n’impuguke mu burezi Phunziro Mvula yaburiye ko gukuraho uruhare rw’ababyeyi bishobora gutuma batitabira ibikorwa byo guteza imbere amashuri, bigatuma habaho kudafatanya mu micungire y’ibigo by’amashuri.
Nubwo hari abo idashimisha, gouverinoma ya Mutharika yavuze ko nta kizayihagarika mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ikaba iyifata nk’intambwe ikomeye izafasha urubyiruko kubona ubumenyi buzabafasha kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko intsinzi y’iyi gahunda izaterwa n’uburyo izashyirwamo amafaranga ahagije, imiyoborere inoze, n’ubushake bwo kubungabunga ireme ry’uburezi.
Iyi gahunda nshya y’uburezi itangajwe nk’ikimenyetso cy’uko leta ya Mutharika yiyemeje gushora imari mu rubyiruko rwa Malawi, kugira ngo buri mwana w’umunya-Malawi ahabwe amahirwe angana yo kwiga, gukura no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.