Kaminuza ya Arizona yanze gushyira umukono ku masezerano ya Leta ya Perezida Trump isaba kaminuza guhindura politiki zayo
Kaminuza ya Arizona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yanze gushyira umukono ku masezerano mashya ya Leta ya Perezida Donald Trump, avuga ko ayo masezerano “ahanganye n’ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwigenge bwa kaminuza.”
Iyi Kaminuza yabaye iya karindwi mu mashuri icyenda yari yatoranyijwe na White House kugira ngo asinye ku masezerano yiswe “Amasezerano y’uburezi buhanitse mu mashuri makuru” (A Compact for Academic Excellence in Higher Education). Aya masezerano yateganyaga ko amashuri azayasinya azahabwa uburenganzira bwihariye mu kubona inkunga za Leta, mu gihe atazayasinya ashobora kuburizwamo mu mishinga y’inkunga za Leta.
Uretse Kaminuza ya Arizona, izindi zari zamaze gutangaza ko zanze ayo masezerano zirimo Brown University, Massachusetts Institute of Technology (MIT), University of Southern California, University of Pennsylvania, University of Virginia, na Dartmouth College.
Kaminuza ebyiri zisigaye — University of Texas at Austin na Vanderbilt University — zari zigifite kugeza ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira kugira ngo zitangaze icyemezo cyazo.
Ubwisanzure mu bitekerezo ni bwo bwatsinze
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Arizona, Dr. Suresh Garimella, yavuze ko hari ibitekerezo byiza Leta yashyize muri ayo masezerano, ariko ko hari amahame kaminuza ye itazigera irenga.
> “Hari ibyifuzo byiza Leta izamuye, kandi byinshi muri byo byamaze gushyirwa mu bikorwa muri Kaminuza yacu. Ariko ubwisanzure mu bitekerezo, ubushakashatsi bushingiye ku bushobozi, n’ubwigenge bwa kaminuza ni amahame tugomba kurengera,”
— Garimella.
Garimella yongeyeho ko aho gushyira umukono ku masezerano, Kaminuza ye yohereje inyandiko yayo y’amahame y’imiyoborere muri Minisiteri y’Uburezi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimo politiki nko gushyira imbere abanyeshuri bakomoka muri Leta ya Arizona n’abo mu moko y’Abasangwabutaka (Tribal Nations).
Ibisabwa n’ayo masezerano
Amasezerano ya White House yari afite ingingo 10 zirimo:
Kugabanya abanyeshuri mpuzamahanga ku kigereranyo cya 15%,
Kureka gukoresha igitsina cyangwa inkomoko mu itoranya ry’abanyeshuri n’abakozi, (gender equality)
Kugendera ku bisobanuro by’igitsina byemewe n’ubumenyi bw’umubiri,(guca ubutinganyi na transgender cg bihinduje igitsina)
Guhagarika cyangwa guhindura amashami n’amatsinda ashinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye (DEI) igihe agaragara nk’ashishikariza ibitekerezo bihinyura abashyigikiye ko ibintu biguma uko byahoze (abakonserivatifi).
Aya masezerano kandi yasabaga ko isuzuma rya Classic Learning Test (CLT) — risanzwe rikorwa muri Leta ya Florida — ryashyirwa ku rwego rumwe n’ibizamini bya SAT na ACT.
Amashuri yari kwemera ayo mabwiriza yagombaga guhabwa amahirwe yihariye mu mishinga y’inkunga za Leta, mu gihe atayemera ashobora kuburizwamo ntabone ayo mahirwe.
White House ivuga ko ibiganiro bigikomeje
Umuvugizi wa White House yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kugeza ubu nta kaminuza muri izo icyenda zatumiwe yari yasinya ayo masezerano, ariko avuga ko ibiganiro bigikomeje kugira ngo hazashyirweho verisiyo ivuguruye “izahuza uruhande rwa Leta n’urwa kaminuza.”
Yavuze kandi ko n’izindi kaminuza zitari muri izo zatumiwe zishobora kuzemererwa gusinya mu gihe zizabyifuza.
Imibanire idahoraho hagati ya White House na za Kaminuza
Guhera Perezida Trump yagera ku butegetsi muri Mutarama 2025, ubutegetsi bwe bwakunze gushyamirana n’amashuri makuru akomeye, buyashinja kwigisha cyane ibitekerezo bishyigikira impinduka z’abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’abihinduza ibitsina (ibitekerezo by’abemera impinduka).
Guverinoma ye yagiye ihagarika amasezerano ya Leta ya miliyoni z’amadolari ku mashuri atandukanye, isaba ko ahindura politiki zayo ku bijyanye n’abihindura igitsina, imyigishirize yerekeye ibidukikije, n’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ariko inkiko nyinshi zategetse ko ayo masezerano asubizwa mu nkiko, zivuga ko guhagarika ayo mafaranga byarenze uburenganzira bw’uburezi.
Kaminuza ya Arizona ivuga ko izakomeza gushyira imbere amahame yayo y’ubwisanzure, ubushakashatsi bushingiye ku bushobozi, n’ubwigenge bwa kaminuza, kandi ko ayo masezerano ya Leta “ashobora guca intege uburezi bwigenga n’ubushakashatsi budahejwe ku bitekerezo bya politiki.”