Nk’uko byatangajwe na NASCOP mu mibare ya 2024, abana 62,798 bafite imyaka iri hagati ya 0 na 14 mu gihugu cya Kenya babana na virusi itera Sida. Muri bo, abana 4,349 bashya banduye icyo cyorezo mu mwaka wa 2024.
Ibyegeranyo bigaragaza kandi ko 75% by’abanduye ari bo bagezweho n’imiti igabanya ubukana, mu gihe 66% ari bo bafite virusi igenzurwa neza ku rwego rwo hejuru. Ibi byatumye inzego z’ubuzima zisaba gushakisha ibisubizo bishya, kuko igihugu cyiyemeje ko mu mwaka wa 2027 nta mwana uzaba akivukana cyangwa ngo arererwe mu buzima bwo kubana na virusi itera Sida.
“Ikintu gituma ntasinzira nijoro ni uko Perezida yiyemeje ko mu 2027 tuzaba twarashoje Sida mu bana, kandi hasigaye umwaka n’igice gusa. Ni yo mpamvu tugomba gushaka ibisubizo kugira ngo tugere kuri iyo ntego,”
— ni ko Dr. Mulwa yabivuze.
Inzego z’ubuzima zashyize imbaraga mu gukurikirana serivisi zitangirwa ku bitaro byita ku bagore batwite (ANC), serivisi z’ababyeyi bamaze kubyara ndetse n’izo ku bana bato, hagamijwe kugabanya ikwirakwira rya virusi iva ku mubyeyi ijya ku mwana.
Nubwo hari intambwe yatewe, ikibazo cyo gukumira kwandura kwa virusi hagati y’umubyeyi n’umwana kiracyari ingorabahizi. Imibare yerekana ko mu 2024 abana banduye biturutse ku babyeyi babo bangana na 9.3%, bavuye kuri 7.3% mu 2023.
Uretse mu bana, inzego z’ubuzima zigaragaza impungenge ku bantu bakiri bato n’ingimbi, abinjiza ibiyobyabwenge mu mubiri babicishije mu nshinge, abagabo baryamana n’abagabo bagenzi babo, abantu bahindura igitsina ndetse n’abagore bakora uburaya.
Nubwo bimeze bityo, Dr. Mulwa yashimangiye ko Kenya yagize intambwe ikomeye mu kurwanya Sida kuva yatangira gukurikiranwa mu myaka ya 1980, haba mu kugabanya abandura bashya no mu kugabanya impfu ziterwa n’iki cyorezo.