GASABO: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru bamutwikishije lisansi
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bokesheje lisansi kugeza apfuye.
Icyaha bikekwa ko cyabaye ku itariki ya 13 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo. Amakuru atangwa n’ubushinjacyaha avuga ko aba bagabo bashinjwa kumena lisansi kuri uwo mukecuru, bakamwotsa, nyuma akajyanwa kwa muganga ariko agapfa agezeyo.
Umwe mu bakekwaho icyaha, w’imyaka 41, bivugwa ko ari we nyakwigendera yagaragaje mbere yo gupfa nk’uwamutwitse. Abaturanyi bombi bemeza ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uwo mukecuru, amushinja ko yamurogeye abana.
Undi mugabo ukurikiranyweho iki cyaha, abaturage bavuga ko bamubonye agendagenda hafi y’urugo rw’uwo mukecuru mbere gato y’uko icyaha kiba.
Abaregwa bose bahakana icyaha, ariko bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ubushinjacyaha buvuga ko dosiye yoherejwe mu rukiko kugira ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu gihe cya vuba.