Burundi: Abasirikare 506 bahanishijwe kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo kwishyuza amafaranga bakobokeye
Mu Burundi haravugwa inkuru y’itsinda ry’abasirikare 506 bahawe igihano kidasanzwe cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru, nyuma yo kwishyuza Leta amafaranga yabo bavuga ko batigeze bahabwa ubwo bari mu butumwa bw’amahoro bwa Afurika Yunze Ubumwe (AMISOM) muri Somalia.
Abo basirikare bagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka bamaze muri Somalia, hanyuma mu 2023 boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gufasha kurwanya umutwe wa AFC/M23. Nyuma yo kuva muri RDC, bahuriye mu kigo cya gisirikare cya Muzinda giherereye mu yahoze ari intara ya Bubanza, mu burengerazuba bw’igihugu.
Amakuru aturuka mu gihugu avuga ko aba basirikare bari biteguye gusaba ibisobanuro ku mafaranga yabo ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Jenerali Prime Niyongabo, yari aje kubasura mu kigo cya Muzinda. Icyakora uru ruzinduko rwaje gusubikwa mu buryo butunguranye ku itariki ya 19 Ukwakira 2025.
Nyuma y’aho, ubuyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka buyobowe na Brigadier Jenerali Elie Ndizigiye, uzwi cyane nka Muzinga, bwafashe icyemezo cyo guhanisha abo basirikare kuzenguruka igihugu n’amaguru.
Urugendo rwabo rwatangiriye i Muzinda, banyura mu ntara zitandukanye z’igihugu nka Mwaro, Gitega na Ruyigi, aho bararaga mu majoro atandukanye, kugeza ku wa 23 Ukwakira 2025.
Amafoto n’amakuru yatangajwe n’abaturage bo mu nzira aba basirikare banyuragamo agaragaza ko bagendaga bambaye impuzankano zabo z’igisirikare bafite imbunda, ariko bamwe bagaragaza umunaniro n’ububabare, aho bamwe bafashe icyemezo cyo gukuramo inkweto kubera ibirenge byari byababaye.

Kugeza ubu, Leta y’u Burundi ntiyigeze isobanura impamvu aba basirikare batigeze bahabwa amafaranga yabo cyangwa icyabateye gufatirwa icyo gihano gikomeye. Gusa, ubuyobozi bw’ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia bwemeje ko amafaranga y’aba basirikare yoherejwe kera kuri Leta y’u Burundi, bityo ikibazo kikaba kiri mu gihugu ubwacyo.
Icyo gihano cyafashwe n’abakurikiranira hafi ibya gisirikare nk’ubutumwa bukomeye bwo kubuza abandi basirikare kwigaragambya cyangwa kwishyuza Leta mu buryo bweruye, mu gihe n’ubundi ikibazo cy’imishahara y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro cyakunze kugarukwaho mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.