Zelenskyy yongeye kwibutswa na white House: “Nugaruka utambaye uko bikwiye ntuzakirwa”
Kuri uyu munsi biteganyijwe ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, aza guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hakomeje kugaragara igitutu ku bijyanye n’uko uwo mukuru w’igihugu cya Ukraine yambara mu gihe agiye mu rugendo rwa dipolomasi.
Amakuru aturuka muri White House yemeza ko abajyanama b’inzu y’Umweru bamenyesheje ibiro bya Perezida Zelenskyy ko uyu mugabo naramuka agarutse muri White House atambaye mu buryo buboneye, atazakirwa nk’uko bikwiye. Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka habayeho intugunda hagati y’impande zombi ubwo Zelenskyy yari yagiriye uruzinduko muri Amerika.
Muri urwo ruzinduko, Zelenskyy wari wambaye imyenda ya gisirikare imenyerewe kumuranga kuva intambara itangiye mu gihugu cye, yagaragaye mu nama ku meza ari kumwe n’abategetsi bakuru ba Amerika. Icyo gihe ngo Perezida Trump n’abamwegereye basabye ko yakwambara ikote cyangwa umwambaro wubahiriza umuco w’Inzu y’Umweru, ariko Zelenskyy ngo abirengaho, bituma habaho amagambo akomeye ndetse uruzinduko ruvamo intonganya.
Zelenskyy amaze imyaka isaga ibiri amenyerewe kugaragara mu mwambaro wa gisirikare nk’ikimenyetso cy’uko igihugu cye kiri mu ntambara. Ku ruhande rwe, abamushyigikiye bavuga ko ari uburyo bwo kwibutsa isi yose uburemere bw’intambara Ukraine iri gucamo, no kugaragaza ko atigeze yibagirwa abasirikare be bari ku rugamba.
Nyamara, ku rundi ruhande, White House isa n’iyerura ko ububasha bwa dipolomasi bushingiye no ku myitwarire n’imyambarire yerekana icyubahiro ku gihugu cyakira. Abasesengura politiki mpuzamahanga bemeza ko ibi bishobora kuzongera kubangamira imibanire ya Washington na Kyiv, cyane cyane mu gihe intambara ya Ukraine ikomeje gusaba inkunga ikomeye ya gisirikare n’iy’ubukungu ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uruzinduko rwa Zelenskyy muri White House kuri uyu munsi rutegerejwe n’amaso menshi, by’umwihariko ku bijyanye n’uko azagaragara imbere ya Trump – niba koko arahitamo kwambara mu buryo bwa dipolomasi asabwa, cyangwa se agasigasira uburyo bwe bw’imyambarire bwamuranze kuva intambara yatangira.
Ese Zelenskyy azemera guhindura isura kugira ngo akomeze kugumana ubufatanye bukomeye n’Amerika? Cyangwa azakomeza guhatiriza kwerekana ko intambara ari wo mwenda we? Igisubizo cy’ibyo cyose kizagaragara muri uyu munsi, igihe umubano wa Kyiv na Washington ushobora kongera kugerwaho n’akavuyo.