Inkuru y’urukundo: nabonye ubwiza bw’umwiza nakunze yapfuye
Nitwa NTACO, uyu munsi nariho ntembera mfite guitar muntoki mpura n’umugabo ugaragara nk’aho ari mu kigero cy’imyaka 37. Ni umugabo bigaragara ko ataryohewe n’ubuzima ndetse benshi bamwita umusazi kuko agaragaraho utubazo two mumutwe. Yaje ansanga nsa n’uwumva ngize ubwoba mpagarara hamwe, yaje ansaba kumutiza guitar agacurangaho. Nayimuhaye ahita yicara kuri bino byuma bitangira imodoka ku 88888888888888888899998899muhanda ngo zitarenga umuhanda. Yatangiye gucurangana ubuhanga buhambaye, numva ndumiwe ndetse nanjye mpita nicara iruhande rwe nkomeza kumwitegereza. Yacuranze indirimbo yari yiganjemo amanota y’ama mineur, abayazi barabizi ko ari amanota akurura amarangamutima cyane. Yacurangaga ataririmba nyamara byabyaraga injyana nziza cyane inogeye amatwi. Uko yacurangaga natangiye kubona amarira atangiye kumuza mu maso ndetse atangira kumutemba ku matama. Nagerageje kumubaza ikimurijije, ntiyansubiza ahubwo akomeza gucuranga. Kera kabaye yaje gusoza, niko kunyitegereza atangira kumbwira ati:
“Ibi byose bitangira mu ntangiriro y’igihe nuzuzaga imyaka 6 nafashwe n’uburwayi bw’amaso ndetse birangira mbaye impumyi kuburyo nabagaho nk’uhora mi ijoro ry’icuraburindi. Nabayeho ndi impumyi, iwacu baza kunjyana mu ishuri ry’impumyi ryigisha gusoma no kwandika. Mu gihe nigaga gusoma no kwandika naje kubifatanya no kwiga gucuranga guitar ndetse ndabimenya. Nyuma yo kwiga nasubiye iwacu, ndetse ntangira kubaho nabi, cyane ko n’iwacu tutari twishoboye. Natangiye kujya mfata guitar nto nari mfite nkajya nicara ku muhanda nkacurangira abahisi n’abagenzi. Abangiriraga impuhwe bampaga udufaranga natahanaga nkabasha gufasha abo mu muryango wanjye.
Hari umukobwa wakundaga guca aho nabaga ndi gucurangira, kenshi yarahatindaga, ndetse kenshi yansigiraga amafaranga menshi akansaba guhita ntaha kuko ayo gutunga umuryango wanjye nabaga nyabonye. Sinagiraga uburyo nabashaga kubona nari gukoresha mushimira nibwo naje kumuhimbira iyi ndirimbo maze gucuranga. Nyuma yo kuyihimba yaje kumara igihe ataje aho nakundaga kwicara ncurangira abahisi n’abagenzi, ntangira kubabara kuko numvaga nararuhiye ubusa. Rimwe naramaze kwakira ko ntazongera kumwumva naje kumva ijwi rye rinsuhuza. Nabaye nk’uri kurota ndetse mbanza kwikanga. Yansabye guhaguruka nkamusuhuza ndetse ndabikora rwose kuko ntari kwitesha ayo mahirwe kuko nari maze igihe mukumbuye. Yarampobeye arankomeza ndetse rwose niyumvamo ko nawe yari ankumbuye. Gusa mpita nigarura nkekako nibeshyaga. Ntatinze nahise mubwira ko namuhimbiye akaririmbo, yahise atungurwa cyane ndetse anyicara iruhande ansaba kuyimucurangira. Natangiye gucuranga ndetse namaze kuyicuranga yarize. Namubajije ikimirijije aho kunsubiza ahita ampobera arankomeza cyane, numvise uburyo umutima we wateraga ndetse amarira ye atangira gutembera ku rutugu rwanjye. Nabaye nk’umurekura gusa sinamurekura wese, nzamura ibiganza byanjye nsa n’ukabakaba kuko ntabonaga nk’uko nabibabwiye, nagejeje ibiganza byanjye ku matama ntangira kumuhanagura amarira. Numvise uburyo umubiri we wari woroshye nkora ku maso he numva uburyo ashobora kuba yari afite amaso meza, ndetse numva ndasa n’utangiye kwishushanyiriza uko yasaga mu bitekerezo byanjye. Ntakabuza nahise nsobanukirwa ko nari namukunze. Nahise nigarura vuba ndetse mpita murekura muri njye niyumvamo ko uwo mukobwa atashoboraga gukunda umusore nkanjye wimpumyi.
Yambajije igitumye mera nk’umwiyatse, musubiza ko ntacyo ahubwo musaba imbabazi ko narengereye. Yabaye nk’uwigira hirya gato numva sinzi ikintu azanye. Yarakimpereje ndakabakaba mbanza kuyoberwa icyo aricyo, bitinze naje kumva bisa nk’aho cyari igikapu kirimo guitar. Naratunguwe ndetse birandenga, amatsiko yari menshi nkabakaba ncakisha aho imashini z’icyo gikapu ziri mpita mfungura nkuramo guitar yarimo. Yari nini ndetse mukuyikabakaba numva bishoboka ko yari nziza cyane. Naramushimiye birandenga ndirira imbere ye, yampanaguye amarira ndetse ambwira ko iyaba bishoboka yankorera n’ibirenze ibyo. Nongeye kumucurangira yandirimbo kuri guitar nshya yari ampaye nuko aramperekeza ndataha. Twatandukanye numva ntabishaka kuburyo numvaga twakigumanira.
Iminsi yarahise ndetse rwose nkomeza kurushaho kumva nkunze uwo mukobwa, amazina ye yitwaga Daniella. Uko narushagaho kumukunda niko narushagaho kugira ubwoba nkibaza niba umusore nkanjye utabona yashoboraga gukunda umukobwa ntashidikanyaga ko yari mwiza kandi ari umukire bitewe n’amafaranga yampaga. Nafashe ikemezo cyo kutazasubira ku muhanda kugirango ntazongera guhura na Daniella ndetse nkakora kuburyo nagombaga kumwibagirwa nkamwikuramo. Namaze igihe ntajya ku muhanda, gusa ntangira kumva ngomba no kumusubiza guitar ye yari yarampaye. Igihe nari munzira ndimo njya kumushaka natunguwe no kumva ampamagaye, numva arimo araza ansanga ndahagarara. Angezeho arampobera biratinda, ndetse ambwirako yari arimo aza kundeba nubwo atari azi iwacu. Nibwo nanjye namubwiye ko nanjye nari nje kumushaka ngo musubize impano yari yarampaye. Yambajije impamvu ncaka kuyimusubiza mbura icyo musubiza gusa kera kabaye nderura mubwira ko namukunze gusa adakwiye umusore nkanjye utabona. Daniella yararize ndetse nawe ahita ambwira ko nawe yari yarankunze.
Nubwo byari bitoroshye natangiye gukundana na Daniella gusa sinumvaga ko bishoboka ko umusore wimpumyi uvuka mu bakene nkanjye yashoboraga gukundana na Daniella umukobwa mwiza nk’uko nabibwirwaga n’abamubonaga. Daniella yaje kumpishurira ko ari imfubyi umuryango we wazize impanuka gusa atunzwe n’ubucuruzi ndetse akanita ku mitungo ababyeyi be bamusigiye. Uko iminsi yahitaga nagendaga ndushaho gukunda Daniella ndetse rwose urukundo rwacu rurakomera. Mu ntangiriro abo mumuryango wanjye na bo ntibabyumvaga gusa baje kubyemera ndetse baduha umugisha wa Kibyeyi dusezerana kubana akaramata.
Twabanye mu buzima nakwita bwiza kuko ntacyo twari tubuze. Kenshi ku cyumweru Daniella yamfataga ukuboko tukajya gusenga kuko nabikundaga cyane. Iyo nabaga ndikumwe na Daniella sinakeneraga inkoni yo kunyobora kuko yamberaga amaso akanyobora. Daniella yaje gusama inda yambere ndetse biratunezeza cyane. Twaje kugira amatsiko yo kumenya umwana wari uri mu nda y’umugore wanjye nakundaga, niko gufata Inzira twerekeza ku bitaro bikuru mu mujyi. Tukigerayo batubwiyeko Daniella yari atwite umuhungu. Tujya gutaha Muganga wari wadufashije muri icyo gikorwa yambajije niba hari aho nigeze ngerageza kwivuza amaso, musubiza ko igihe nafatwaga n’amaso iwacu ntabushobozi bari bafite bwo kumvuza. Uwo muganga yatubwiye ko aho kuri ibyo bitaro hari inzobere mu by’amaso zashoboraga kunsuzuma zikamenya niba nakongera kubona cga byararangiye. Birumvikana ntitwari gutaha tutabonanye n’abo baganga. Umu docteur wansuzumye yatubwiye inkuru isa nk’aho yari nziza nyamara yari igiye kutwinjiza mu bihe bikomeye. Yatubwiye ko gukira kwanjye gushoboka gusa ko operation yo kumvura yagombaga gukorerwa mu buhinde. Numvise nishimye gusa nanone mbabaye kuko hari hakenewe 25million frw kugirango mbashe kuvurwa. Sinarinzi aho nakura ayo mafaranga, ndetse muby’ukuri hari ntaho.
Njye n’umugore wanjye nakundaga twatashye twese tubabaye ndetse tutanavugana kuko buri wese yibazaga inzira byacamo Ngo mbashe kuvurwa.
Twageze mu rugo burira buracya kuri njye bucya ari ibisanzwe kuko nari namaze kwiyakiramo ko ntamahirwe yo kuvurwa mfite. Daniella we yatangiye gusa nuhinduka ndetse rwose bitangira kumpangayikisha. Kenshi namwumvaga arira gusa namubaza ikimuriza ntambwire byinshi. Hashize icyumweru ndi mu rugo nagiye kumva numva Daniella araje anyicara iruhande aho nari ndimo ncuranga. Niko kumubaza impamvu atashye ayo masaha kandi yakabaye ari gucuruza, atagize byinshi ambwira numvise arimo amfatisha ikaramu, ampereza n’impapuro ansaba kuzisinya. Namubajije ibyanditse muri izo mpapuro ambwira ko ari ibijyanye no kuvurwa kwanjye. Yambwiye ko hari abaterankunga bemeye kumvuza nkazabishyura buhoro buhoro. Sinatekereje byinshi nahise mbisinya. Ndetse rwose numva ndanezerewe. namaze kubisinya Ahita yongera arahaguruka arigendera. Nimugoroba atashye yatahanye ibyangombwa binyemerera kujya kwivuza mu Buhinde. Narishimye bitavugwa ndetse ncimira Daniella cyane. Nahawe icyumweru cyo kwitegura, igihe kiragera umuryango inshuti n’abavandimwe baramperekeza nerekeza ku kibuga k’indege. Twagezeyo indege ibura isaha imwe ngo ihaguruke, nagombaga kujyana n’umukorerabushake wa bya bitaro nari ngiye kwivuzamo. Daniella yansezeye arira, nanjye ubwanjye kwihangana biranga ntangira kurira. Nibwo abahwitura abagenzi bahamagaye ko amasaha ageze ngo imiryango y’indege ifungwe, baramfashije ndihuta nicara mu ndege. Abari bamperekeje barataha, njye nerekeza mu Buhinde.
Ndi mu ndege natangiye kuganira na wa mukorerabushake twari tujyanye, atangira kumbwira uburyo nahiriwe kuba mfite umugore mwiza wigitangaza, byumwihariko unkunda kuburyo yemeye no kunyitangira. Numvise nsa n’udasobanukiwe, nibwo yampishuriye ko Daniella yagurishije imitungo yose iwabo bari baramusigiye ko ndetse icyo yasigaranye ari inzu tubamo gusa, ko naho yacururizaga ubu asigaye ahakodesha kuko naho yahagurishije. Byose yabikoze kugira ngo mbashe kuvurwa. Numvise mbaye nk’umusazi, nibaza ubwo busazi Daniella yakoze birandenga. Narasakuje ndaboroga nsaba ko indege yansubizayo nyamara ntibyari gushoboka. Wa muganga twari kumwe yatangiye kunturisha ndetse ampa amazi ntarinzi ikiyarimo nyasomyeho mpita nsinzira. Nongeye gukanguka numva ntakiri mu ndege ahubwo ndi mu modoka. Nahise menya ko twageze mu Buhinde.
Umunsi wakurikiye uwo twagereyeyo najyanwe ku bitaro byagombaga kumvura, ndetse nyuma yo gusuzumwa mbwirwa ko nzakira ntakabuza, ngo ni udutsi tw’amaso dukorana n’ubwonko twari twarazibye. Byafashe iminsi itatu ndimo nitabwaho n’abaganga gusa njye ntabyo nari nzi kuko nari narasinzirijwe kugira ngo mbashe kubagwa, byose nabibwiwe nkangutse. Nabajijwe uko merewe mvuga ko ntakibazo usibye umutwe wandyaga mo gake. Bari banshyize ibipfuko ku maso ndetse mbwirwako bizakurwaho nyuma y’iminsi itandatu. Ntawakumva uburyo nari mfite amatsiko yo kureba, kuko nari maze imyaka 24 ntacyo ki isi nzi uko gisa. Iminsi yaratinze gusa iragera, mbwirwa ko ngiye gupfukurwa. Byakozwe neza ndapfukurwa, nyuma yimyaka myinshi mfungura amaso ndareba. Nabonye abantu, mbona abaganga bari bari aho, nyuza amaso mu madirishya mbona ikirere n’umucyo wacyo, mbona amazi n’ubutaka, mbona byinci byiza ntari nzi. Nagaruye amaso ndeba abantu ndeba uburyo ari beza birancimisha cyane, wa muganga twari twarajyanye yambajije uko merewe mbura icyo musubiza ndamuhobera cyane. Nashimiye abaraho ku kazi bakoze, niko guhita nsaba ko bampamagarira umugore wanjye Daniella. Bagerageje nomero ye gusa ntiyacamo. Natekereje ko ahari wenda ari amarezo atarakundaga. Namaze amezi atatu aho mu Buhinde nkikurikiranwa n’abaganga. Naje gusezererwa nyuma yo kubona rwose ko nakize neza. Wa mukorerabushake yagombaga kumperekeza nkataha iwacu i Rwanda. Numvaga atari nge uzarota mbona imbona nkubone umugore wanjye.
Amasaha yisunitse ari menshi, ngera mu Rwanda nabyiganaga ncaka gusohoka mu ndege kuburyo numvaga ntariburote ngera ku butaka. Nageze hasi numva amajwi y’abo mu muryango wanjye bampamagara nihuta mbasanga turahoberana biratinda, natangajwe n’uburyo bose bari bakuze, kuko naherukaga kureba mfite imyaka itandatu mbere y’uko mpuma. Gusa mu bari aho sinigeze mbonamo umugore wanjye, nabajije aho ari ntihagira unsubiza ahubwo banyereka imodoka twari tugiye kugendamo ikatugeza aho ari. Nubwo byari ibyishimo kumbona gusa twageze mu modoka ntihagira uwongera kumvugisha. Byanteye impungenge, ndetse mbona tugeze ahantu hasaga n’ibitaro, twinjiyemo, umwe mu bari bashinzwe kwakira abantu aho, ahita ahamagara umuntu ntamenye amumenyesha ko mpageze. Ako kanya abaganga batatu bahise bahagera, bansaba kubakurikira. Nateye intambwe numva ntazi iyo njya mpindukije amaso ntungurwa no kubona bamwe twari kumwe bose barimo barira. Nakomeje gukurikira ba baganga banyinjiza ahantu mu cyumba, gusa sinasangamo undi muntu numwe. Nabuze icyo mvuga ntangira kurira mbaza aho umugore wanjye ari. Bansabye gutuza ko nkomeje kwitwara ntyo byasubiza inyuma amaso yanjye, nyamara sinabumva nkomeza kubaza aho umugore wanjye ari. Umwe muri bo yarampishuriye ambwira ko umugore wanjye yakoze impanuka ubwo yazaga kundeba ku kibuga k’indege. Nabwiwe ko yari arimo agenda n’amaguru yihuta cyane, agahura n’imodoka ikamuhushura akarenga umuhanda, bitewe nuko yari atwite yagejejwe kwa muganga yamaze kuva amaraso menshi kuburyo ari we n’uwo yari atwite ntawabashije kubaho.
Nabaye nk’umusazi nsarana abaganga bari aho mbita ko ntacyo bamaze, nyamara narabarenganyaga. Maze gutuza banjyanye aho umugore wanjye yari ari, bwambere ndamwibonera n’amaso yanjye. Bwambere mbona ubwiza bwe nahoraga mbwirwa, bwambere mubona we atambona.
Kuva uwo munsi narahindutse, sinigeze mbasha guherekeza umugore wanjye kuko nari narasaze byararangiye. Kugeza ubu umbona, buri wese ambona akampunga. Naje kumenya ko Daniella yagonzwe agenda n’amaguru kubera kubura amafaranga yo gutega ngo agere ku kibuga k’indege. Namenye kandi ko ibyo yacuruzaga byari byarahombye kuburyo ntafaranga yari akigira. Umva, Nifuje gupfa ndabibura, nshaka kwiyahura biranga, ubu mbaho ntegereje umunsi nyagasani azongera kunyereka umwiza wanjye Daniella

NTACO, ndagusabye iyi nkuru uzayisangize abakuzi bose, ubabwire ko ntari umusazi ahubwo nabaye umugaragu wurukundo nakunze Daniella.”