U Rwanda rwahaye Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zaribwe, zafatiwe ku mipaka itandukanye
U Rwanda rwashyikirije Leta ya Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zaribwe muri icyo gihugu, nyuma yo kuzifatira ku mipaka ya Gatuna, Rusumo na Bugarama mu bihe bitandukanye. Izi modoka zafashwe ubwo zinjiraga mu Rwanda zivuye mu bihugu bituranyi, nyuma yo kugaragara ko zibaruwe muri sisitemu ya INTERPOL nk’imodoka zibwe.
Ubi bikaba ari bimwe mu bikorwa bigaragaza ubufatanye bukomeje hagati ya Rwanda Investigation Bureau (RIB) n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo mu guhashya ubujura bw’imodoka bukorwa ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura, witabirwa n’abahagarariye impande zombi.
RIB yari ihagarariwe na Antoine Ngarambe, Umuyobozi w’Ishami rya INTERPOL National Central Bureau Kigali n’ishami ry’ubufatanye mpuzamahanga (International Cooperation Department). Uruhande rwa Afurika y’Epfo rwari ruhagarariwe na Lieutenant Colonel Brian Butana Mashingo, Umuyobozi w’itsinda rishinzwe iperereza ku byaha by’imodoka zibwe ku rwego mpuzamahanga (Group Commander for International Vehicle Crime Investigations) muri Polisi ya Afurika y’Epfo (South African Police Service, SAPS).
Imodoka eshanu zashyikirijwe Afurika y’Epfo zafatiwe ku mipaka itandukanye mu bihe bitandukanye, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoresheje sisitemu ya INTERPOL mu kumenya ko zibaruwe nk’izibwe. Zimwe zafatiwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, izindi i Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, ndetse n’iya gatanu ifatirwa i Bugarama hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RIB ikomeje gushyira imbere ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha bikoresha imipaka, harimo ubujura bw’imodoka, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, amafaranga y’amahimbano n’ibyaha by’ikoranabuhanga. Ibyo bikorwa bikorwa binyuze mu gukorana bya hafi n’amashami ya INTERPOL n’izindi nzego z’ubugenzacyaha mu bihugu bitandukanye.
Iperereza ryakozwe ku modoka zashyikirijwe leta ya Afurika y’Epfo ryagaragaje ko zose zaturutse muri Afurika y’Epfo nubundi muri icyo gihugu, aho zari zaribwe n’amatsinda y’abanyabyaha akorera muri Afurika yo hagati. Nyuma y’uko zambukijwe mu bihugu bituranyi, zagerageje kwinjizwa mu Rwanda ariko inzego zishinzwe umutekano ku mipaka zifashishije uburyo bwa “I-24/7 Communication System” bwa INTERPOL zibasha kumenya amakuru yazo ku gihe.
Ubu buryo bw’itumanaho ryihuta butuma ibihugu 195 binyamuryango bya INTERPOL bishobora gusangira amakuru yihuse ku byaha, imodoka zibwe, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyangombwa by’impimbano n’abandi bantu bakurikiranwa n’amategeko.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwo guhuza amakuru y’iperereza n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu, ibiro bya RIB bikorana bya hafi n’inzego za polisi n’abashinzwe imipaka kugira ngo hamenyekane amakuru y’imodoka cyangwa ibindi bicuruzwa bivugwaho kuba bifitanye isano n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Ubu bufatanye bw’u Rwanda na Afurika y’Epfo binyuze muri INTERPOL bugamije gukomeza guhangana n’amatsinda y’abajura b’imodoka bakunze gukoresha inzira z’akarere ka Afurika yo hagati n’izo mu burasirazuba, bagasimburanya ibyangombwa cyangwa bakabisimbuza andi mazina kugira ngo babone uko bazinjiza mu bindi bihugu.
Kuri RIB, iki gikorwa ni ikimenyetso cy’uko uburyo bwo gukorana n’amahanga mu gusangira amakuru bukomeje gutanga umusaruro. Ni n’intambwe ikomeye mu kurinda isura y’u Rwanda nk’igihugu kitagirwa indiri n’abanyabyaha mpuzamahanga.
Imodoka zose zashyikirijwe uhagarariye Polisi ya Afurika y’Epfo zizanyuzwa mu nzira zemewe kugira ngo zisubizwe ba nyirazo. RIB yavuze ko izakomeza gukorana bya hafi n’inzego za INTERPOL n’ibihugu by’inshuti mu gukurikirana ibindi bikorwa nk’ibi, mu rwego rwo kubaka umutekano usesuye n’ubutabera mpuzamahanga.
Iki gikorwa cy’ubusabane hagati y’inzego zombi kigaragaza uburyo amakuru atangwa ku gihe n’imikoranire yegereye hagati y’ibihugu bishobora kugabanya cyane ibyaha bikomeza kwambukiranya imipaka, by’umwihariko ubujura bw’imodoka bukorerwa ku rwego rw’akarere.
