Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) yatangaje ko itishimiye uburyo bwo gukura abana mu muhanda hifashishijwe imikwabu, nyuma y’aho umwana wo mu muhanda apfiriye muri Ruhurura ya Mpazi mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge.
Uwo mwana bivugwa ko yapfuye mu rukerera rwo ku wa 24 Ukwakira 2025, ubwo abanyerondo bakoraga umukwabu wo gufata abana barara mu muhanda. Abandi bana bari kumwe na nyakwigendera bavuze ko uwo mugenzi wabo yaguye mu mazi ubwo yirukankaga ahunga abanyerondo.
Umwe muri bo, w’imyaka 12, yagize ati:
“Twicuye tubona abanyerondo baduhagaze hejuru, duhita twirukanka. Undi mwana kubera ko atazi koga yaguye mu mazi twumva arimo gusakuza jyewe nje kumukuramo abanyerondo bankubita amabuye ndongera nsubirayo, namukuyemo mu gitondo yamaze gupfa.”
Undi yunzemo ati:
> “Abanyerondo batubwiye ngo tumureke apfiremo ngo bazabyirengera. Twasabye ubuyobozi ko bwadufasha kumushyingura.”
CLADHO: “Imikwabu ntabwo ariyo gisubizo”
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’igihugu, Evariste Murwanashyaka, yavuze ko iri huriro rigiye gukurikirana iki kibazo mu buryo bwimbitse, ku bufatanye n’inzego z’ubutabera n’iz’umutekano.
Yagize ati:
> “Tugiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo tumenye neza uko byagenze n’ababigizemo uruhare babibazwe. Ariko kandi nk’uko tumaze igihe tubivuga, gukura abana mu muhanda ntibikwiye gukorwa hifashishijwe imikwabu, kuko abo bana baba bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe n’uburere.”
Murwanashyaka yakomeje asobanura ko abana bo mu muhanda bagomba gufashwa n’abantu babifitiye ubumenyi, aho kubahutaza.
> “Twebwe nk’impuzamiryango, imikwabu ntabwo tuyishyigikira. Turasaba ko ihagarara burundu, kuko ibyo bikorwa bikwiye gukorwa n’abafite ubumenyi ku by’abana, aho kubashyira mu kaga.”
CLADHO ikomeje ubukangurambaga bwo kurengera abana
Uyu muyobozi yavuze ko CLADHO izakomeza ibikorwa byayo byo gushishikariza inzego zose gukura abana mu muhanda mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwabo.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) bwakozwe mu 2019 bwagaragaje ko abana 2,882 bari mu muhanda mu gihugu hose.
Mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco (NRS) cyatangaje muri Kamena 2024 ko abana 1,339 bavanywe mu muhanda basubijwe mu mashuri, 92% muri bo bakaba barayagumyemo, naho 8% bagarutse mu muhanda cyangwa berekezwa mu bigo by’igororamuco.
CLADHO ivuga ko iyi mibare igaragaza ko ikibazo gikomeye kikiriho kandi gikeneye gukemurwa mu buryo bwimbitse, hatabayeho ihohoterwa cyangwa ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.