Ituri: Abaturage bo mu gace ka Kakwa bamaganye ihohoterwa n’akarengane bikorwa n’inzego z’umutekano
Abagize sosiyete sivile mu bwami bwa Kakwa, muri teritwari ya Aru mu ntara ya Ituri, bamaganye ibikorwa by’ihohoterwa n’akarengane bikomeje gukorwa n’abashinzwe umutekano muri ako gace, birimo gufatwa ku ngufu, gufungwa nta mpamvu, no guhohoterwa mu buryo bwa kinyamaswa. Ibi bikorwa ngo bimaze igihe kirenga umwaka bikorerwa abaturage.
Nk’uko byatangajwe n’abo muri sosiyete sivile, izi nzego z’umutekano zashyizeho bariyeri zinyuranye zitemewe n’amategeko ku mihanda ihuza Kakwa n’ahitwa Ariwara, ndetse n’ahandi nka Aba na Faradje, mu ntara yegereye iya Haut-Uele.
Abaturage bavuga ko kuri izo bariyeri basabwa gutanga amafaranga hagati ya 500 na 14.000 by’amafaranga ya Kongo (ahwanye na 6 USD), cyangwa bakayatanga mu mafaranga y’u Bugande, ubundi bagakubitwa, bagakomeretswa cyangwa bagafungwa mu gihe babyanze.
Sosiyete sivile ivuga ko ibi bikorwa by’ubusahuzi n’ihohoterwa bikomeje kwangiza icyizere abaturage bari bafitiye inzego z’umutekano, bigatuma benshi batinya kujya bajya ku isoko cyangwa mu bindi bikorwa by’iterambere, bityo bikabangamira ubusabane n’ubumwe bw’abaturage muri ako karere.
Yibukije kandi ko ku wa 10 Ukwakira habaye ibindi bikorwa by’ihohoterwa bikomeye kuri bariyeri za Yere na Kobho, aho abaturage bamwe bakorewe ibikorwa bise “iby’urukozasoni kandi bibangamiye ikiremwamuntu.”
Abagize sosiyete sivile barasaba ko izo bariyeri zitemewe zavanwaho ako kanya, kandi abasirikare bahakorera bakoherezwa ku mupaka wa Sudani y’Epfo kugira ngo barusheho kurinda umutekano w’igihugu.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Ituri buyobowe n’ingabo (État de siège) bwakiriye iki kirego ariko ntiburagira icyo busubiza ku byifuzo by’abo baturage.