RDC: Leta yahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ubujura bukorerwa ku mugaragaro, cyane cyane muri Kinshasa
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubujura n’ubushimusi bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kinshasa. Guverinoma ivuga ko yafashe ingamba zigamije guhashya iki kibazo kimaze gufata indi ntera mu murwa mukuru no mu yindi mijyi itandukanye y’igihugu.
Ku cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira, Polisi y’igihugu (PNC) yatangaje ko yafashe abantu benshi bakekwaho kuba inyuma y’ibi bikorwa by’ubujura, kandi ko bashyikirijwe ubutabera.
“Bamwe muri bo barafashwe kandi bari mu maboko y’ubutabera,” yavuze Komiseri Mukuru w’Igipolisi cya Kinshasa, Israël Kantu Bankulu, ariko ntiyatangaje umubare wabo.
Uwo muyobozi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho ubujura bigikomeje, ndetse asaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gufata abari mu buhungiro.
“Niba hari abaturage bazi aho bihishe cyangwa aho bahungiye, ntibazuyaze kubitumenyesha kugira ngo tubafate tubashyire mu maboko y’ubutabera,” niko yabivuze
Mu byumweru bibiri bishize, nibura ibyaha bitatu by’ubujura byakoreshejwemo intwaro byagaragaye muri Kinshasa, kimwe muri byo kikagwamo umuturage w’umunyalibanoni mu gice cy’uburasirazuba bw’umurwa mukuru, nk’uko Polisi ibivuga.
Nyuma y’uku kwiyongera kw’ibikorwa by’ubujura, byamaganywe cyane n’imiryango ya sosiyete sivile ndetse n’abanyapolitiki bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, inzego z’igihugu zatangaje ko zafashe ingamba zihamye.
Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yavuze ko ikibazo cy’ubujura cyagarutsweho mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa gatanu, tariki ya 25 Ukwakira, iyobowe na Perezida wa Repubulika.
Yagize ati:
“Mu minsi ishize hagaragaye ibikorwa by’ubujura n’ibitero bigamije kwambura amafaranga byibasiye ibigo by’imari, amaduka n’ububiko mu mijyi irimo Lubumbashi n’ahandi. Hashingiwe ku kuba ibi bikorwa byiyongera cyane uko umwaka usatira ku musozo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Imicungire y’Imyitwarire y’Abaturage yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo. Byagaragaye kandi ko benshi mu bafashwe ari abakoze ibyaha nk’ibi kenshi mbere.”
Leta irasaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano usubire mu buryo mu murwa mukuru wa Kinshasa no mu yindi mijyi y’igihugu.