Dar es Salaam, umujyi munini kandi n’umutima w’ubukungu bwa Tanzaniya, uri mu bihe by’umukwabu guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite. Ibyo bibazo by’ubutabera n’imiyoborere byahinduye umujyi ukomeye mu gihugu cy’abaturanyi kuba ahantu h’amakimbirane n’ubwoba, ibintu bidashobora kudasiga ingaruka ku karere kose uhereye ku buryo ubucuruzi bukorwa, cyane cyane no ku Rwanda.
Nk’uko BBC ibitangaza, abaturage benshi bakomeretse kandi bamwe bajyanwa mu bitaro bya Muhimbili nyuma yo gukomeretswa n’ibisasu biraswa n’abashinzwe umutekano. Abigaragambyaga basabaga ishyirwaho ry’akanama k’amatora kigenga, bavuga ko demokarasi muri Tanzaniya yasubiye inyuma.
Kuri uyu wa gatatu, Perezida Samia Suluhu Hassan n’ishyaka rye CCM bari imbere mu matora bigaragara ko nta wundi bahanganye ukomeye, nyuma y’uko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi afunzwe ku birego byo “guhungabanya umutekano w’igihugu”, ibyo we ahakana.
Mu gihe Polisi yatangazaga ko umukwabu ku bari kwigaragambya utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00 ku isaha ya Tanzaniya), ibikorwa byose by’ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuhahirane hagati y’imijyi byahise bihagarara. Internet nayo yahungabanye ku rwego rw’igihugu, bikaba byashyize isoko ryo kuri murandasi n’itumanaho mu gihirahiro.
Ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda
Kuba Dar es Salaam iri mu bihe by’umukwabu ku bigaragambya, biragira ingaruka zishobora guhita zigera ku Rwanda. Uyu mujyi ni umuyoboro w’ingenzi w’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda, binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam. Hano ni ho ibikomoka ku nganda, ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibitoro bituruka.
Igihe ibikorwa byo ku cyambu n’imihanda ihuza Dar es Salaam, Dodoma, na Rusumo bihungabanye, bifunga inzira yose y’ubwikorezi bw’imizigo. Abacuruzi b’Abanyarwanda bazatangira kumva ubukana bw’izamuka ry’ibiciro mu masoko y’imbere mu gihugu, cyane cyane kuri peteroli, ifu, isukari n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Abasesenguzi b’ubukungu bavuga ko u Rwanda rushobora guhura n’igabanuka ry’ibicuruzwa biva hanze mu gihe kirenze ibyumweru bike, kuko imodoka zitwaye imizigo zishobora kuba zidashobora kwinjira cyangwa gusohoka muri Tanzania igihe umukwabu ukomeje. Ibi bishobora gutuma inganda zimwe mu Rwanda zibura ibikoresho by’ibanze, bigatera guhagarara kw’umusaruro cyangwa izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Ubutumwa ku miyoborere n’akarere
Ibi bibazo muri Tanzania byerekana uko ibibazo bya politiki bishobora kugira ingaruka nyinshi kurusha uko abantu benshi babitekereza. Mu gihe abaturage bari kwigaragambya basaba ubwisanzure bwa politiki n’ubutabera mu matora, ubukungu bw’igihugu ndetse n’ubw’ibihugu bituranyi burahungabana.
Abahanga mu by’imiyoborere bavuga ko ibi ari isomo rikomeye ku karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho amatora akunze kuba intandaro y’ubwumvikane buke. U Rwanda, rukoresha cyane inzira z’ubwikorezi zinyura muri Tanzania, rushishikarizwa gukomeza kongera imbaraga mu bushakashatsi no kwagura inzira z’ubuhahirane, birimo no gushora imari mu cyambu cya Mombasa muri Kenya cyangwa kugirana amasezerano mashya y’ubucuruzi n’ibihugu byo mu karere.
Umukwabu wa Dar es Salaam si ikibazo cya politiki gusa — ni isomo ry’uko “demokarasi” iyo idakozwe neza, ishobora gusenya ubukungu bw’igihugu ndetse n’ubw’abaturanyi.