Minisitiri Olivier Nduhungirehe asubiza Patrick Muyaya ku ifungurwa ry’ikibuga cya Goma: Impaka hagati ya diplomasi n’ubutabazi bwa kimuntu
Mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba mubi, ijambo rimwe ryo ku mbuga nkoranyambaga ryashyamiranyije abayobozi b’ibihugu byombi, ryongeye kugaragaza ukuntu ikibazo cya Goma kirimo gucengeramo politiki, diplomasi n’ubutabazi bwa kimuntu.
Ku wa 31 Ukwakira, Minisitiri w’Itangazamakuru wa RDC, Patrick Muyaya, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) avuga ko ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma ari umugambi watekerejweho “ku mpamvu z’ubutabazi bwa kimuntu”, ariko anashinja abigaruriye umujyi wa Goma n’uwa Bukavu kutagira “uburenganzira n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo ku bijyanye n’ibikorwa by’indege.”
Mu magambo ye bwite, Muyaya yagize ati:
> “Nta Rwanda, nta n’umwana warwo ukundwa kurusha abandi ushobora guhagarika icyifuzo cyo kugeza ubufasha ku baturage bacu. Nubwo abo bagenzi bacu bigaruriye ikibuga cya Goma mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta burenganzira bafite bwo kugena uko indege zigomba kuhakorera.”
Aya magambo yahise avugisha benshi, na cyane ko ryavuzwe nyuma y’uko u Bufaransa bugaragaje icyifuzo cyo gufasha abaturage bo muri ibi bice, binyuze mu gufungura ikibuga k’indege cya Goma mu buryo bw’agateganyo, hagamijwe korohereza ibikorwa by’ubutabazi muri ako karere karimo intambara.
Ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ntiyacecetse. Mu butumwa bwe bwanyuze ku rubuga rwa X, yasabye ko abantu bakwiye kwitondera ibisobanuro byatanzwe ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu nama yabereye i Paris, aho icyo kibazo cyagarutsweho.
> “Mu by’ukuri, byaba byiza kurushaho gukurikirana neza ibisobanuro byatanzwe n’abateguye ndetse n’abitabiriye Inama ya Paris mbere yo kuyobya rubanda rw’abanye-Congo,”
niko Minisitiri Nduhungirehe yanditse.
Yongeyeho ko, nk’uko byagarutsweho na Perezida Emmanuel Macron, Minisitiri Jean-Noël Barrot ndetse na we ubwe, “icyemezo cya nyuma ku ifungurwa ry’ikibuga cya Goma kizafatirwa mu biganiro bya Doha hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.”
Yanavuze kandi ko “icyifuzo cya Leta y’u Bufaransa kitari kigamije guha uruhare Leta ya Congo mu micungire y’icyo kibuga, ahubwo cyarebaga MONUSCO n’umutwe wa AFC/M23.”
Uko gusubizanya kw’amagambo ku mpande zombi yerekana ukuntu ikibazo cya Goma kimaze gufata isura ya politiki mpuzamahanga. Ku ruhande rumwe, Kinshasa ishaka kugaragaza ko ifite uburenganzira bwo kugena ibibera ku butaka bwayo, naho ku rundi ruhande, Kigali isaba ko ibintu bisobanurwa mu rwego rw’amasezerano ari gukorwa n’abafatanyabikorwa b’inyungu rusange.
Abasesengura politiki y’akarere bavuga ko aya magambo yombi yerekana uruhuri rw’amakimbirane hagati y’ububasha bwa Leta ya Congo n’uruhare rw’amahanga mu gucyemura ibibazo by’umutekano. Umusesenguzi umwe mu bya dipolomasi yo mu karere yagize ati:
> “Icyo tubona si amagambo gusa, ahubwo ni urugamba rw’amagambo rwerekana isura y’ukuri: ko ikibazo cya Goma kitari icy’abaturage gusa, ahubwo ari icy’inyungu z’abanyapolitiki n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”
Ikibuga cya Goma ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu n’ubutabazi bw’Amajyaruguru y’u Burasirazuba bwa Congo. Gufungwa cyangwa kigafungurwa bishobora kugira ingaruka ku bikorwa bya MONUSCO, imiryango itanga ubufasha, ndetse n’amasoko y’ubucuruzi hagati ya Goma, Kinshasa, Kisangani n’indi mijyi ikomeye muri republic iharanira demokarasi ya Congo tutibagiwe n’ibihugu bituranyi.
Kugeza ubu, ibiganiro biteganyijwe kubera i Doha muri Qatar nibyo bizatanga umurongo ku buryo ibikorwa byo gufungura cyangwa gukoresha ikibuga cya Goma bizagenda, ariko ibyo byose bigashingira ku myanzuro y’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.