Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba ingurube no kugurisha inyama zayo
Umugabo w’imyaka 41 wo mu Murenge wa Bushekeli mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, nyuma yo gufatanwa inyama z’ingurube bivugwa ko yari yibwe mu Murenge wa Nyabitekeri, ari kuzigurisha abaturage.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Ngoma, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye ashyira ku isoko inyama z’ingurube, ariko bakagira amakenga kuko atari usanzwe ukora umwuga wo gucuruza inyama.
Amakuru yemeza ko ubwo bamubazaga inkomoko y’izo nyama, yabanje kubabwira ko ari iz’ingurube ye yapfuye. Gusa abaturage bamwibukije ko nta ngurube asanzwe atunze, maze ahindura imvugo avuga ko yayiguze kwa nyirabukwe utuye i Nyabitekeri. Byaje guhurirana n’uko mu Murenge wa Nyabitekeri hari hamaze gutangazwa amakuru y’ingurube yibwe.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien, yatangaje ko uyu mugabo nyuma y’ibibazo n’amakenga y’abaturage, yemeye ko koko yari yibye iyo ngurube i Nyabitekeri. Yongeyeho ko yigeze no gutanga icyifuzo cyo kwishyura nyir’ingurube amafaranga ibihumbi 200 Frw, ariko ntibyemerwa kuko ubuyobozi bwari bwamaze kugira amakuru y’ubujura bwe.
Nyuma y’ayo makuru, yahise atabwa muri yombi, mu gihe nyir’ingurube nawe yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB. Ubu uyu mugabo afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruharambuga.
Biravugwa kandi ko mu rugo rw’uyummugabo hasanzwe indi ngurube imaze iminsi ibiri iri iwe, bikekwa ko nayo yaba yaribwe kuko atashoboye kugaragaza aho yayiguze. Ubuyobozi bwahise butanga amatangazo busaba uwaba yarabuze ingurube kuzajya kureba niba ari iye.
Uyu mugabo akomeje gukorwaho iperereza, mu gihe ubuyobozi bw’akarere busaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru y’abakekwaho ibikorwa by’ubujura kugira ngo bikumirwe bitarafata indi ntera.