Abagabo batatu bafashwe bagiye gucuruza amahembe y’inzovu muri Aziya
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibilo 20, yari aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ajyanywe kugurishwa ku Mugabane wa Aziya.
Nk’uko RIB yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, aba bagabo bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, bafite amahembe y’inzovu atatu yakaswemo ibice umunani.
RIB yavuze ko bafashwe mbere yo kuyashyikiriza uwagombaga kuyajyana mu bihugu byo muri Aziya, uwo nawe ukomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Mu bafashwe harimo umushoferi w’imodoka y’Akarere ka Burera, ari na yo yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bunyuranyije n’amategeko, uwakoraga nk’umukomisiyoneri muri iyo gahunda n’undi winjiyemo agamije gushaka imibereho.
Amakuru yatangajwe na RIB agaragaza ko umushoferi w’imodoka ari we wahawe ubutumwa n’umuturage wo muri Congo, amusaba kumushakira umuntu ushobora kumwambukiriza amahembe y’inzovu. Uwo mushoferi ngo yahise amuhuza n’umwe mu bafashwe, maze amahembe yinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Kuri ubu, aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibyaha nk’ibi bitajya biboneka kenshi, ariko ko abagerageza kubikora baba bagamije gukoresha u Rwanda nk’inzira yo kugeza ayo mahembe mu bihugu byo hanze.
Yagize ati: “Kubera ingamba zo kubirwanya zashyizweho, ibibazo nk’ibi biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ngamba zikora, kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Dr. Murangira yasabye abantu kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi byangiza ibidukikije kandi bihanishwa ibihano bikomeye.
Itegeko rigenga ibidukikije mu ngingo yaryo ya 58 riteganya ko umuntu uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa zibarirwa mu bwoko bukomye aba akoze icyaha. Uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’irindwi (7), ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) na miliyoni zirindwi (7,000,000 Frw).