Nyamasheke umwana w’imyaka 13 yiyahuye yimanitse, bikekwako yiyahuye kubera gutinya inkoni za se
Agahinda gakomeye kavutse mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, nyuma y’uko umwana w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Cyangabo, asanzwe yapfuye yimanitse mu kazu k’amatungo, bikekwa ko yiyahuye atinya ko se amukubita.
Amakuru yemejwe n’abaturanyi be, avuga ko uwo mwana yarwanye n’undi biganaga ubwo barimo gusubiramo amasomo muri gahunda nzamurabushobozi, maze mwarimu amusaba gusaba imbabazi mugenzi we ariko arabyanga. Uwo mwana ngo yaketse ko amakuru yaba agiye kugera kuri se, bityo agahabwa igihano gikomeye.
Umwe mu baturanyi yabwiye Imvaho Nshya dukesha aya makuru ko uwo mwana yatashye nimugoroba, yumva ko bishoboka ko se yaba yamaze kumenya iby’amakimbirane yagiranye na mugenzi we. “Yatashye afite ubwoba, atinya ko se agiye kumukubita. Nibwo yafashe icyemezo cyo kuva mu rugo ajya kwihisha,” uwo muturanyi arabisobanura.
Nyuma y’uko bamubuze mu rugo, bashakishije ijoro ryose baramubura. Mu gitondo cyakurikiyeho, ubwo ababyeyi be bari bagiye mu mirimo isanzwe muri santere ya Karengera, uwo mwana ngo yagarutse mu rugo asanga bakuru be na mushiki we. Nyuma y’igihe gito, abo bavandimwe bagiye gushaka inkwi n’ibiribwa by’amatungo, basiga umwana wenyine mu rugo.
Uwo mwana yahise afata supaneti, arayishwanyuza, afata igice kimwe ajyana mu kazu bashyiragamo ubwatsi n’inkwi, ariyimanika. Ni mushiki we wasanze yapfuye ubwo yari agarutse avuye gutashya inkwi, agasanga akazu gakinze ariko inka yabira. Ageze imbere, yakinguye asanga musaza we amanitse mu mugozi, maze ahita avuza induru.
Abaturanyi n’abavandimwe be bahise batabara, ndetse bihutira guhamagara ababyeyi n’ubuyobozi bw’Akagari ka Karengera. Nyamara bagezeyo basanga yamaze gushiramo umwuka. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rukora iperereza ry’ibanze, umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse.
Abaturanyi baguye mu kantu, bagaragaza ko byabateye urujijo kubona umwana w’imyaka 13 yiyambura ubuzima. Umwe muri bo yagize ati: “Icyatubabaje kurusha ni uko no muri uyu muryango hari ubundi buryo bwo kwiyahura bwigeze kugaragara. Sekuru yapfuye yiyahuye, ndetse na se w’uyu mwana hari inshuro zimwe na zimwe yagerageje kwiyambura ubuzima ariko ararokoka.”
Ntawukinabishaka Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kirimbi, yavuze ko bishoboka ko se w’uyu mwana yamuhanaga mu buryo bukomeye, bigatuma umwana agira ihungabana. Ati: “Turasaba ababyeyi kutajya baha abana babo ibihano by’agakabyo biganisha ku ihohotera. Uyu mwana ashobora kuba yaratinye ibyo yahoraga abona, bigatuma yiyambura ubuzima. Gusa iperereza rizatwereka ukuri nyako.”
Yakomeje asaba abaturage bose kudakinisha no kutemera ko kwiyahura ari inzira y’amaherezo, ahubwo abantu bagashaka ubufasha mu gihe bagize ibibazo. “Ubuzima ni impano isumba izindi. Twese tugomba gufatanya kugira ngo abana n’urubyiruko by’umwihariko, batagira ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima.”
Iyi mpanuka y’akababaro yongeye gusubiza mu majwi ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ndetse n’ingaruka zaryo ku bana bato batamenya uko bakira ibibazo bahura nabyo.
USHAKA KUBONA AMAKURU YA INGANZO HUB MU BURYO BWOROSHYE, WADUKURIKIRA KURI WHATSAPP CHANNEL UKANZE KURI IYO LINK IRI MUNSI : https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j