Amashusho y’urukozasoni ya Yampano: inkuru y’isoni, inzigo n’ubumenyi bwabuze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga
Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, ibitekerezo byinshi byatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamwibazaho, abandi bamunenga, abandi bakamugirira impuhwe. Ayo mashusho y’urukozasoni yasakaye mu mpera z’icyumweru gishize, atangira gutambuka ku mbuga zitandukanye zihuza abantu, bituma izina rye risubira mu itangazamakuru mu buryo atifuzaga na gato.
Amakuru aturuka mu bantu bari hafi y’uyu muhanzi avuga ko amashusho yafashwe na Yampano ubwe akoresheje telefone ye, mu bihe byatambutse. Nyuma, ngo yahaye telefone ye umuntu bakoranaga byahafi ndetse banabana mu nzu imwe, kugira ngo amufashe gufata amafoto n’amashusho y’umuziki akoresheje telephone ya nyirubwite. Uwo musore ngo nyuma yo guhabwa telephone na Yampano ngo amufashe kumufotora, yinjiye mu bubiko bw’amafoto n’amashusho bya Yampano, nuko aba abonyemo ya video Yampano yifashe ari muri ibyo bikorwa, niko guhita ayiyoherereza ayibika muri telephone ye.
Byaje kuvugwa ko nyuma y’uko Yampano ashatse umugore, yasabye uwo babanaga kwimuka kuko bitari gukunda ko babana mu nzu imwe mu gihe yari ashinze urugo, birumvikana ko bitari bikitwa kuba muri ghetto aho wabana n’inshuti yawe, ahubwo hari hahindutse urugo rw’umuryango. Gusa ngo ibi bintu byababaje uyu musore avuga ko yirukanwe na Yampano, akajya amukangisha ko azashyira hanze ayo mashusho. Hari n’amakuru avuga ko yakomeje kumusaba amafaranga inshuro nyinshi ngo azayasibe ndetse ngo Yampano akayamuha bakemeranywa kuyasiba, nyamara umusore ntabyubahirize. Amagambo y’agasuzuguro, inzika n’amahane hagati yabo ni byo bivugwa ko byabaye intandaro y’uko amashusho asakara.
Iyi nkuru imaze gusakara, ibitekerezo by’abantu byahise bibyara impaka ndende: bamwe babona ko Yampano yaremye intege nke ze igihe yafataga amashusho nk’ayo, abandi bakavuga ko icyaha gikomeye ari icyakozwe n’uwabikwirakwije.
IGITEKEREZO: Amashusho nk’ayo ni isoni ku mpande zombi, ariko ibyaha bikomeye biri ku wabisakaje
Iki kibazo si icya Yampano gusa, ni ishusho y’imyumvire yacu nka sosiyete ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ibanga n’indangagaciro. Abantu benshi bakomeje gufata amashusho y’urukozasoni nk’ibintu bisanzwe, batitaye ku ngaruka zishobora kuzavamo. Ariko by’umwihariko, uwiyemeza gukwirakwiza ibyo bifite ubuzima bwite bw’umuntu, aba akoze icyaha cy’ubugome bukomeye.
Amategeko y’u Rwanda avuga iki?
Ingingo ya 155 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (n° 68/2018) irasobanutse:
> “Umuntu wese ukoresha, utangaza cyangwa usakaza amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni cyangwa agaragaza ubuzima bwite bw’undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza kuri itanu (5) n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi ijana (100,000 Frw) na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw).”
Ni ukuvuga ko uwashyize hanze ayo mashusho atagomba gufatwa nk’“umugome wihorera” gusa, ahubwo ni umunyacyaha mu by’amategeko.
Ariko nanone, gufata ayo mashusho ku giti cyawe, uzi neza ko telefoni itagira ubwirinzi bw’ibanga, ni uburangare bukabije. Mu gihe ubuzima bw’abantu bwimukiye mu bumenyi bwa “digital”, umuntu wese agomba kumenya ko buri kantu kasohotse muri internet kadashobora gusubirwamo.
Aho ikibazo kiri: ikoranabuhanga ritagira indangagaciro
Ikoranabuhanga si ikibazo ubwaryo; ikibazo ni uko benshi batigeze biga uburyo rikoreshwa mu bwubahane no mu bwirinzi bw’ubuzima bwite. Kuri bamwe, telefoni yabaye nk’umutima ibitse amabanga yose, ubuzima bwabo bwose. Ariko nyine, umuntu wese ubika ibintu by’ibanga ku ikoranabuhanga aba abishyira mu maboko y’abandi.
Kandi iyo ayo makuru agiye hanze, ntabwo bisubizwa inyuma. Nta delete ibaho mu isi ya internet.
Umwanzuro: kwigisha kurusha kunenga
Ibyabaye kuri Yampano bikwiye gufatwa nk’isomo, si urwenya. Tugomba kubaka umuco w’ikoranabuhanga ririmo indangagaciro, aho umuntu agira uburenganzira bwo kubaho atabangamiwe, kandi uwakoze amakosa agahanwa.
Kwirinda gufata amashusho nk’ayo ni ubuhanga. Kwirinda kuyasakaza ni ubumuntu. Ariko guhana uwabikoze ni ubutabera.
ICYITONDERWA: Iyi nkuru ikubiyemo Ibitekerezo byange bwite CORNEILLE NTACO, ishingiye ku makuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru no kumbugankoranyambaga zo mu Rwanda, amakuru avuga ku mashusho y’urukozasoni y’umuhanzi UWORIZAGWIRA Florian wamenyekanye nka YAMPANO. Niteguye kwakira ibitekerezo bitandukanye.