Mu Bushinwa hatangiye kugurishwa imyambaro yihariye ishobora kubika byeri kugeza kuri litiro 25?
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto y’umugabo wambaye ikote ririmo byeri, ibintu byatunguye abatari bake ndetse bitera impaka n’urwenya ku mbuga zitandukanye.
Iyo foto igaragaza umugabo wambaye ikote rya “plastic” risa n’iryuzuyemo byeri, rifite akamenyetso ka Tsingtao izina rizwi cyane nk’ikirango cy’uruganda rw’amabyeri mu Bushinwa. Kuri ayo mafoto, uwo mugabo agaragara afite umuheha nubundi ucengeje muri iryo kote akurura nk’aho ari kwinywera byeri iri mu ikote rye ubwe. Ibi byatumye benshi babyita “ikote gitariro”, abandi bavuga ko ari “uburyo bushya bwo kwinywera utavuye mu kazi cyangwa mu muhanda.”
Amafoto nk’aya yakwirakwijwe cyane cyane ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), TikTok na Facebook, aho bamwe bavugaga ko mu Bushinwa hatangiye kugurishwa imyambaro yihariye ishobora kubika byeri kugeza kuri litiro 25, kandi umuntu akanywa ukoresheje umuheha uva mu ikote rye. Hari n’abagiye babyita “umwambaro w’igisekuru gishya cy’abakunzi ba byeri”, abandi babifata nk’ikimenyetso cy’ubwenge n’ubuhanga Abashinwa bagira mu gukora ibintu bitangaje.
Icyakora, ubwo INGANZO HUB yashyiraga imbaraga mu gushaka amakuru yizewe ku by’iyi foto, byagaragaye ko ibyo byose ari inkuru y’ibihimbano ishingiye ku ifoto yakozwe n’ikoranabuhanga. Nta gihamya n’imwe igaragaza ko hari uruganda cyangwa isosiyete ikora ikote rishobora kubika byeri cyangwa amazi muri ubwo buryo. Ndetse no ku masoko azwi cyane y’ubucuruzi mu Bushinwa nka Taobao, JD.com cyangwa Alibaba, nta gicuruzwa gifite ubwo bushobozi n’imiterere cyigeze kiboneka. Abasesenguzi bemeza ko iyo foto ari igihangano cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, cyane cyane irya Artificial Intelligence (AI) cyangwa Computer-Generated Imagery (CGI), hagamijwe gukora ishusho itangaje isa n’aho ari ukuri, ndetse no gushimisha abantu.
Ni muri urwo rwego, ibimenyetso byose byerekana ko iryo kote ritabaho nk’igicuruzwa cyangwa ikintu gikoreshwa mu buzima busanzwe. Uretse kuba byagorana cyane kwambara ibintu bifite litiro 25 z’amazi cyangwa byeri (bipima hafi ibiro 25), nta n’umuntu wigeze agaragaza ko yigeze arigura, arigerageza cyangwa arikoresha. Uruganda rukora ikinyobwa cya Tsingtao cyagaragaye ku ifoto nta makuru ahari ruvuga ko rufite uruhare mu gukora imyenda nk’iyo, kuko rutigeze rutanga itangazo iryo ari ryo ryose rishingiye kuri ayo mashusho.
Abahanga mu ikoranabuhanga n’abasesenguzi b’amakuru bavuga ko iyi foto ari imwe mu ngero nyinshi zigaragaza uburyo ikoranabuhanga rya AI rikomeje guhindura uko abantu babona isi n’amakuru bagezwaho. Amafoto nk’aya ashyirwaho ibimenyetso bizwi cyangwa ibisanzwe (nk’izina ry’uruganda rukomeye), bigatuma asa n’aho ari ukuri, kandi benshi batabasha gutandukanya amashusho nyayo n’amahimbano. Abakoresha imbuga nkoranyambaga rero bahita bayizera, bagasakaza inkuru zayo nta kugenzura, bityo inkuru zidafite ishingiro zikaba arizo zikwirakwira kurusha izifite ukuri.
Mu isesengura rusange, iyi foto y’umugabo wambaye ikote ririmo byeri si ikintu cyabayeho cyangwa cyakozwe mu buryo nyakuri, ahubwo ni igitekerezo cy’ubuhanga bwo gusetsa cyakoreshejwe nk’uburyo bwo gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byongera kwerekana akamaro k’isuzuma n’itangazamakuru ryimbitse mu gihe ikoranabuhanga riri gutuma umupaka w’ukuri n’ubihimbano ugenda ucika burundu.
Icyo abasesenguzi basaba, ni uko abantu bajya bagenzura neza amakuru n’amashusho babona ku mbuga nkoranyambaga mbere yo kuyemera cyangwa kuyasakaza, kuko ikoranabuhanga rya AI ryamaze kuba intwaro ishobora guhindura ukuri mo ibinyoma mu buryo bugaragara.
