Perezida Museveni yaburiye Kenya ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa Afurika avuga ko Uganda ifite uburenganzira bwo kugera ku Nyanja y’Abahinde
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje amagambo akomeye ashinja igihugu cya Kenya kubuza Uganda uburenganzira bwo kugera ku Nyanja y’Abahinde, avuga ko icyo kibazo gishobora kuzatera intambara mu gihe kidakemuwe neza.
Mu butumwa bwe, Museveni yavuze ko “hashize imyaka myinshi Uganda ifungiwe inzira igana ku nyanja,” kandi ko “ari uburenganzira bwayo nk’igihugu kugera ku Nyanja y’Abahinde.” Yakomeje asaba Kenya gufungurira Uganda inzira igana ku cyambu kugira ngo igihugu cye kibashe gukoresha amahirwe y’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Aya magambo ye yaje nyuma y’uko umuhungu we, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, nawe avuze ko Uganda ifite “uburenganzira bwa kera” bwo kugira aho ihurira n’inyanja, ndetse anatangaza ko “ibibazo bikomeye bishobora kuvuka” mu gihe Kenya yakomeza kwima Uganda ubwo burenganzira.
Ibyo byatangije impaka ndende mu karere, aho bamwe bavuga ko ibyo Museveni avuga bishobora guhungabanya umutekano n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu Muryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC). Abandi bo babifata nk’ubukangurambaga bwa politiki bwaba bugamije kongera imbaraga mu ruhande rwa Uganda imbere mu gihugu.
Icyakora kugeza ubu, Leta ya Kenya ntacyo iratangaza ku magambo ya Museveni n’umuhungu we, mu gihe abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora gutera impinduka zikomeye mu mubano w’ibihugu byombi.