Umukinnyi wa “Squid Game” Oh Yeong-su yatsinze urubanza yarezwemo icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Umukinnyi w’icyamamare wo muri Koreya y’Epfo, Oh Yeong-su, wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane Squid Game nk’umusaza wambaye nimero 001, yongeye kugarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi nyuma y’uko urukiko rwamugize umwere mu rubanza yaregwamo icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2025, Urukiko rw’Akarere rwa Suwon, muri Koreya y’Epfo, rwatangaje umwanzuro wemeza ko nta bimenyetso bifatika bihamya ko Oh Yeong-su yakoze icyaha yakekwagaho. Urwo rubanza rwari rwaturutse ku birego byatanzwe n’umugore wahoze ukorana na we mu mwaka wa 2017, uvuga ko uyu mukinnyi yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Urukiko rwasobanuye ko hashize imyaka myinshi kuva ibyo bivugwa byabaye bibaye, bityo bikaba bigoye kubona gihamya yizewe. Rwongeraho ko hari “ibura ry’amakuru y’inyongera” rituma bitashoboka kwemeza ko ibyo birego ari ukuri. Kubera iyo mpamvu, umucamanza yafashe icyemezo cyo kumugira umwere, avuga ko “mu gihe habayeho gushidikanya, icyemezo cyose kigomba gufatwa mu nyungu z’uregwa.”
Oh Yeong-su, w’imyaka 81, yakiriye icyo cyemezo avuga ko “ashimiye ubutabera bw’igihugu cye” ku buryo bwitondeye gusuzuma urubanza rwe. Yongeyeho ko icyemezo cy’urukiko “gisubije icyubahiro mu buzima bwe nyuma y’imyaka ibiri ari ku cyasha n’ubusembwa ku buzima bwe.”
N’ubwo yatsinze urubanza, ibikorwa bye bya sinema byari byarahungabanye cyane kuva ubwo yaregwaga. Abategura amafilime n’amakinamico bamukuye muri imwe mu mishinga yari yiteguye gukoramo, ndetse bimwe mu biganiro byo kuri televiziyo byari byaramuhagaritse. Kugeza ubu, nta makuru yemeza neza niba azasubira ku isoko ry’imyidagaduro cyangwa niba azahitamo gusezera burundu mu ruhando rw’abakinnyi.
Oh Yeong-su yabaye icyamamare ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gukina muri Squid Game, filime y’uruhererekane yaciye agahigo ku isi yose. Muri iyo filime, yakinnye yitwa Oh Il-nam, umusaza wagaragaraga nk’umukinnyi wa mbere (nimero 001), ufite indwara y’ubwonko ariko ugaragaza umutuzo n’ubwitonzi budasanzwe.
Nyamara mu gice cya nyuma cy’uruhererekane, byaje kugaragara ko uyu musaza ari umwe mu bateguye imikino y’ubwicanyi y’urwo rukurikirane, akaba yari umukire wigize umukene kugira ngo yishimishe areba abandi barwana n’urupfu. Uwo mwanya yawukinnye mu buryo bw’ikirenga, bituma benshi bamufata nk’umwe mu bakinnyi beza cyane muri iyo filime.
Kuva icyo gihe, Oh Yeong-su yabaye umunyabigwi mu ruganda rwa sinema muri Koreya y’Epfo no ku rwego mpuzamahanga, ndetse yegukana n’igihembo cya Golden Globe mu 2022 nk’“Umukinnyi mwiza wungirije muri filime y’uruhererekane.”
Nubwo urubanza rwamushyize mu bibazo bikomeye, icyemezo cy’urukiko cyo kumugira umwere cyashyize akadomo ku nkuru yari imaze igihe imuvugwaho, mu gihe benshi mu bafana be basubiranye icyizere ku muntu bigeze gufata nk’icyitegererezo cy’ubushobozi n’ubwitonzi mu ruganda rwa sinema.