Kaduhire Kadudu nyuma yo gusererezwa n’umwe mu bari baje mu gitaramo cy’urwenya ko ngo ntacyo Imana yamuhaye bigatuma agira ikiniga akava ku rubyiniro atarangije gusetsa, yagiriwe ubuntu.
Richard Nick Ngendahayo wari watumiwe nk’umushyitsi mukuru muri Gen-Z Comedy, yahaye ibihumbi 500 Frw Kaduhire Kadudu uri mu banyarwenya bamaze kugira izina.
Ni amafaranga yamuhaye mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2025, anamwongeza itike yo kwicara mu myanya y’icyubahiro mu gitaramo yitegura gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Ubwo Richard Nick Ngendahayo yageraga ku rubyiniro, mbere yo kugira ikindi kintu avuga yasabye Fally Merci usanzwe ategura ibi bitaramo ko yamuha umwanya akaganira na Kaduhire Kadudu.
Ntabwo byari bivuye ku busa, Kaduhire Kadudu ubwo yari ku rubyiniro ari gutera urwenya, hari aho yageze agaragaza ko hari igihe Imana iha umuntu ibintu byose ariko igashaka kamwe ikuramo.
Yatanze urugero rw’umukobwa bahuye afite ubwiza buhebuje, ubona afite n’ubutunzi ariko yamubaza umubare w’Uturere tw’u Rwanda bikamunanira. Ni ibintu byatumye yanzura ko nta na rimwe Imana yaguha ibintu byose.
Mu gihe yari atuje amaze gutera uru rwenya, mu ijwi riranguriye umufana w’umusore yahise agira ati “Wowe se ko nta na kimwe yaguhaye!”
Ibi byatumye Kaduhire abura imbaraga zo gukomeza nyuma y’umwanya arwana n’umutima ahita ava ku rubyiniro.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yari abajijwe icyari kimubayeho, yagize ati “Uriya muntu yari ampamije mbura ikintu mvuga mbura aho ndeba, iriya nayita inzibyo ntacyo nari kurenzaho.”
Ibyabaye kuri uyu mukobwa imbere ya Ngendahayo byamukoze ku mutima bituma yiyemeza ko nagera ku rubyiniro aza guhumuriza uyu mukobwa.
Akigera ku rubyiniro, Richard Ngendahayo yahamagaye uyu mukobwa abanza kumwibutsa ko ari mwiza, amubaza icyo akora, undi amubwira ko nta kazi afite. Uyu muhanzi yahise yiyemeza kumuha igishoro cy’ibibumbi 500 Frw cyo gutangiza ubucuruzi buciriritse.
Uyu mukobwa wari ubonye bwa mbere Richard Ngendahayo yishimiye bikomeye ibyamubayeho, avuga ko we byamurenze abura n’icyo kuvuga.
Abajijwe icyo agiye gukoresha aya mafaranga, Kadudu wumvikanaga nk’utarafata icyemezo, yavuze ko inzozi ze zari ugushinga iduka yajya acururizamo ibiraha ariko yari yarabuze igishoro cy’ibihumbi 200Frw.
