TikTok yafunze konti 88 kubera gukoresha AI mu ma video n’amakuru bakwirakwizaga
TikTok yatangaje ko yafunze konti 88 zari zisanzwe zikoreshwa mu gukwirakwiza amakuru ayobya, hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI-generated avatars) bakarema abantu bigaragazaga nk’aho ari abanyamakuru bandika mu rurimi rw’icyesipanyolo.
Nk’uko raporo zinyuranye zibigaragaza, izi konti zaremaga abantu bishingiye ku isura n’ijwi byakozwe n’ubwenge bw’ubukorano, bakagaragara nk’abanyamakuru nyakuri, nyamara ibyo byakorwaga ari uburyo bwo guha ubuzima imyitwarire y’ubushukanyi. Ubutumwa bwakwirakwizwaga bwarimo inkuru zinyuranye zitavugwaho rumwe, zirimo n’ibinyoma.
TikTok imaze igihe ishyirwa mu majwi ku ruhare yagize mu gusakaza amakuru ayobya, cyane cyane mu gihe cy’amatora cyangwa ibindi bikorwa by’ingenzi bya politiki n’imibereho. Abasesenguzi bagaragaza ko uburyo bwo gukwirakwiza amakuru kuri uru rubuga bukwirakwira vuba cyane, bityo bugahinduka inzira yihuse yo gukwirakwiza n’ibihuha.
Mu kugaragaza uko ibi byamenyekanye, TikTok yavuze ko hifashishijwe uburyo bubiri: ubusesenguzi bw’ikoranabuhanga bwikora (automated detection) ndetse n’amaso y’abantu basuzuma amakuru (human review). Byombi byafashije kubona imiterere idasanzwe mu ikoreshwa ry’izi konti, birimo uburyo bwo gusakaza ibintu bisa mu gihe gito, ndetse n’uburyo bwo kwihisha inyuma y’amazina y’abanyamakuru batariho.
Ibi bikaba byerekana uburyo TikTok ikomeje gushaka uburyo bwo guhangana n’ibihe bitoroshye byo kurwanya amakuru atari yo, cyane cyane mu gihe igice runaka cy’Isi cyangwa igihugu runaka cyitegura ibikorwa bikomeye by’amatora no kubaka uburyo bwo gucunga umutekano w’amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga basanga iyi ari intambwe ikomeye, ariko bakemeza ko urugendo rukiri rurerure mu gukumira no kugenzura uburyo AI ikoreshwa mu buryo bushobora gutera urujijo ku bantu basanzwe basoma inkuru.