Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batatu bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, bakekwaho kugira uruhare mu guhisha amakuru yerekeye urupfu rw’umugabo witwa Murindabigwi Patrice, wakubiswe agapfa ku wa 18 Ugushyingo 2025. Abafashwe batawe muri yombi ku wa 20 Ugushyingo, nyuma y’uko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bari bazi iby’icyaha ariko ntibabimenyeshe inzego zibishinzwe.
Muri abo RIB yafashe harimo Nyirabapfakuvuga Odetta wari usanzwe ayobora Umudugudu wa Buhoro. Amakuru avuga ko uyu muyobozi yabwiwe ibyabaye n’umuturage witwa Hakizimana Theogene, ariko aho guhita amenyesha inzego z’ubutabera, yahisemo kugira inama abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Murindabigwi ko bakwihisha inzego z’umutekano. Byahise bituma afatwa kugira ngo asobanure impamvu yahisemo guhisha amakuru y’icyaha cy’ubwicanyi.
Nyiraminani Alphonsine na we ari mubakekwaho guhishira icyaha, nyuma yo kwemera imbere ya RIB ko Nsabimana Nepomuscène yamubwiye ubwe ko ari we wishe Murindabigwi. Aho kumurega cyangwa ngo ashake uko amushyikiriza ubutabera, ngo yamugiriye inama yo guhunga. Uyu Nsabimana kugeza ubu ntaraboneka, ndetse RIB ikomeje ibikorwa byo kumushakisha ari kumwe na mugenzi we Habumugisha Eric na we ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi nyirizina.
Ku rundi ruhande, Mbonimana Laurent na we yafashwe nyuma yo kumenyekana ko yabonye nyakwigendera akubitwa ariko ntiyigeze atabaza cyangwa ngo ashake ubufasha bwari kumuramirira ubuzima. Uyu muturage arakekwaho kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ingingo z’amategeko zireba aba bafunzwe zisobanura ko umuntu wese ubona cyangwa uhabwa amakuru y’icyaha gikomeye cyakozwe cyangwa kigiye gukorwa, ariko ntatangaze ayo makuru kandi yari kubyirinda cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, aba akoze icyaha gihanwa n’igifungo gishobora kugera ku mwaka umwe n’ihazabu igera ku bihumbi 300 Frw. Amategeko kandi ateganya ko uwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi nta ngaruka byari kumutera, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu n’ihazabu ishobora kugera ku bihumbi 500 Frw.
RIB iratangaza ko iperereza rikomeje kandi ko igikomeje gushakisha abakekwaho ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo. Urwego ruburira abaturage kwirinda guhishira abanyabyaha no kujya batanga amakuru ku gihe, kuko gutinda cyangwa gutinya kuvuga bishobora gutuma ibyaha bikomeza kugirana uburemere.