Mu gihe imvura nyinshi ikomeje kugwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hari itsinda ry’abana bo mu muhanda riri kubaho mu mibereho y’akaga ikomeye, cyane cyane abarara muri ruhurura ya Mpazi itandukanya imirenge ya Gitega na Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.
Aba bana benshi bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu, bamwe bahunze amakimbirane yo mu miryango, abandi basiza ubuzima bwo mu cyaro baza gushaka imibereho muri Kigali; ariko aho bahagereye basanze ubuzima bwo mu murwa butababera ubuhungiro bose, ahubwo ko hari abo bubera n’urugamba rw’amasaha 24 y’umunsi.
Barara muri ruhurura no ku mabaraza y’amaduka
Mu buhamya bahaye INGANZO HUB, aba bana bavuga ko imvura imaze iminsi igwa yabashyize mu bihe bimeze nk’aho buri joro baba bari ku rubuga rukinirwaho imibereho hagati y’ubuzima n’urupfu.
Hari abaryama ku mabaraza y’amaduka acururiza Nyabugogo, abandi bakarambika imitwe muri za ruhurura no munsi y’inyubako z’ibikoresho by’ubwubatsi. Ariko ikibatera ubwoba kurusha byose ni amazi y’imvura amanukira muri ruhurura ya Mpazi, rimwe na rimwe aturutse kure batazi, akabatungura bataranamenya ko imvura yaguye.
Umusore w’imyaka 16 urara munsi y’ibagiro hafi ya ruhurura avuga ko:
“No kubona aho umuntu agangika ni ikibazo. Iyo uraye muri ruhurura uba ufite ubwoba ko amazi yakugeraho akakwica cyangwa akakwangiza. Hari igihe dukanguka yamaze kutugeraho.”
Undi w’imyaka 17 we ashimangira ko baryama nk’abari ku irondo:
“Ntitugisinzira ngo duheze. Imvura ishobora kugwa mu bindi bice, hano ntihagwe, tugakanguka amazi yatujyanye.”
Abenshi muri bo muri ibi bihe by’imvura ngo bahitamo kurara ku mabaraza y’amaduka, kuko ruhurura bayibona nko kurara ku mugezi mu gihe cy’isuri n’imyuzure.
“Ikibazo ni uko imvura ishobora kugwa nijoro umuntu yasinziriye. Uburyo bwiza ni ukwirirwa ushaka ahantu hadashobora kugerwa n’amazi,” nk’uko undi abisobanura.
Aba bana bavuga ko hari bagenzi babo baburiwe irengero nyuma y’imvura nyinshi, kandi bakeka ko bishoboka ko hari abahitanywe n’amazi y’imvura amanukira muri ruhurura, ariko kubera ko baba badafite ababakurikiranira hafi, ntihabaho umuntu ubashakisha cyangwa ngo haboneke amakuru y’ukuri ku baburiwe irengero.
Umujyi wa Kigali ntiwabonetse ngo ugire icyo uvuga kuri iki kibazo
INGANZO HUB yagerageje guhamagara Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, kugira ngo tumenye icyo Umujyi uteganya ku bana bo mu muhanda cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi. Gusa izo nshuro zose ntiyabashije kuboneka kuri telefone ye igendanwa.
Icyuho cy’ubutabazi
Ibyo aba bana babamo ni ishusho ikomeye y’icyuho kiri hagati y’inzego zishinzwe imibereho myiza, ibikorwa remezo, ndetse n’uburyo bukoreshwa mu gufasha abana bo mu muhanda muri Kigali cyane cyane mu bihe by’imvura. Uko imvura ikomeza kugwa ni ko ubuzima bwabo bukomeza kuba mu mayira abiri.
Aba bana ni igice cy’igihugu kitagaragara mu mibare no mu nyandiko, ariko kibaho mu buryo bw’umubiri. Uko imvura ikomeza kugwa i Kigali ni umwaku kuri bo, ni ko ubuzima bwabo burushaho kujya ku nkeke y’imibereho nk’iyabandi. Guhindura iyi mibereho ni inshingano z’inzego zose: guverinoma, imiryango itari iya leta, ndetse n’abaturage b’ingenzi. Kuko ubuzima bw’umwana w’Umunyarwanda ntibukwiye kuba bukangwa na ruhurura ahubwo bukwiye kuba uruhare rw’igihugu kirimo kubaka ejo hazira impfu zituruka mu kwirengagizwa.




